RFL
Kigali

Indirimbo 10 z’abahanzi Nyarwanda zikwinjiza mu byishimo bya Noheli-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2020 16:06
0


Noheli, Umunsi udasanzwe ku bakirisitu! Umunsi Isi yose yizihizaho ivuka ry’Umwami n’Umukiza wabyawe na Mariya na Joseph agapfa, agahambwa maze akazuka kugira ngo Isi ibone agakiza.



Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka. Ni umunsi usiga ibyishimo bidasanzwe mu muryango bagasabana ubutitsa. Uyu munsi uherekezwa n’imitako itandukanye igizwe n’amabara nk’umutuku, icyatsi, ibara rijya gusa na Zahabu n’andi.

Ibara ry’umutuku risobanuye amaraso Yesu/Yezu yameneye ku musaraba. Naho icyatsi kigasobanura ubuzima bw’iteka. Noheli kandi irangwa no gutaka igiti cya Noheli (Christmas tree) mu nzu gifite amabara y’icyatsi kibisi yatangiye gukoreshwa mu 1835.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe abantu basabwa kudakora ibirori mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ibi ni nabyo byatumye ibitaramo bitandukanye byari biteganyijwe muri uyu mwaka bihagarikwa. Bimwe biri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihizwa n’Iminsi Mikuru binjira mu mwaka mushya wa 2021.

Abahanzi nyarwanda ntibacitswe mu kwifatanya n’abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange kwizihiza umunsi Mukuru wa Noheli. Benshi bagiye basohora indirimbo zabo zivuga kuri Noheli, abandi basohora iz’abandi bahanzi basubiyemo.

1.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘JOY TO THE WORLD’ YASUBIWEMO NA LIZA KAMIKAZI N’UMURYANGO WE


Mu ijoro ry’uyu wa kane, umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ‘Joy to the world’ yasubiyemo afatanyije n’abo mu muryango we, King, Sheja, Juru na David.

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko mu ijoro ryashyize ari bwo we n’abo mu muryango we bagize igitekerezo cyo kwifashisha iyi ndirimbo ngo bifurize abanyarwanda Noheli Niza n’umwaka mushya muhire wa 2021. Yavuze ko uyu mwaka wabereye benshi umuravumba, ariko ko ari byiza kwishimira ko ‘Umuremyi yatuvukiye’.


2.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHRISTMAS CAROLS SE’ YA ROBERTO & SALOME


Itsinda rya Roberto na Salome bakora indirimbo zihimbaza Imana babarizwa muri Kiliziya Gatolika, basohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Christmas Carols Se’. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza.

Nabo bavuze ko basohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Noheli no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2021. Bavuze ko muri uyu mwaka beretswe urukundo rudasanzwe n’abafana. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Emmy Pro mu buryo bw’amajwi naho Aime Pride yakoze amashusho muri Universal Record.


3.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘COME ALL YE FAITHFUL’ ALYN SANO YASUBIYEMO


Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Come All Ye Faithful’, iboneka mu gitabo cy’Umukirisitu ndetse yasubiwemo n’abahanzi batandukanye ku Isi mu rwego rwo gufasha Abakirisitu kwizihiza uyu munsi udasanzwe.

Alyn Sano yabwiye INYARWANDA, ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yifurize abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire anabashimira uko bamushyigikiye muri uyu mwaka wa 2020.

Iyi ndirimbo ‘Come All Ye Faithful’ iboneka mu Gitabo cy’Umukristu cyitwa ‘Indirimbo za 200’. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ku Isi mu bihe bitandukanye abakirisitu bifashisha mu kwizihiza Umunsi wa Noheli buri tariki 25 Ukuboza.


4.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘JESUS OH WHAT WONDERFUL CHILD’ YASUBIWEMO NA 'JOHN 316 VOCAL BAND'

Itsinda ryitwa John 316 Vocal Band ribarizwamo Peace Hoziana witabiriye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent, Annette Murava, Danny Country, Sam Rwibasira n'abandi banyempano batandukanye, ryasohoye amashusho y’indirimbo ‘Jesus oh what wonderful child’ ryasubiyemo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi rwa Kigali rwagati atunganywa na Studio yitwa Bless World Music Production. Ni imwe mu ndirimbo zizwi ku Isi, yagiye iririmbwa n’abantu batandukanye mu bihe bitandukanye barimo Mariah Carey, ikanyura benshi ku munsi wa Noheli.

5.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UMWAMI YAVUTSE’ YA ALEXIS KING


Alexis King, amaraso mashya mu baramyi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umwami yavutse’ mu rwego rwo gufasha Abakrisitu kwizihirwa n’Umunsi wa Noheli wizihizwa buri tariki 25 Ukuboza buri mwaka.

Yagize ati “Noheli Nziza kuri mwese.” Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo zirimo ‘Mutima wanjye’, ‘Akira Ishimwe’ n’izindi. Ni imwe mu bahanzi bavuga ko bashaka gukorera Imana

6.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘USHIMWE’ YA TONZI


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi kandi Tonzi yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ushimwe’ mu rwego rwo kwifuriza abantu bose Noheli Niza, anabasaba gushima Imana yarinze Ubuzima bwabo bakaba basoje umwaka wa 2020 wanyuranyije n’imitekerereze ya muntu.

Asohora iyi ndirimbo Tonzi yabwiye InyaRwanda.com ko ayituye abantu bose kuri uyu munsi wa Noheli, yagize ati “Ibabere umunsi w'ibyishimo, ibabere umunsi wo kongera kuvukirwa n'umwami wacu kuko kubaho ni we". 

Iyi ndirimbo yumvikanamo amwe mu magambo agize isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’. Uyu muhanzikazi yaherukaga gusohora indirimbo nka ‘Hejuru ya byose’, ‘Ndi uw’agaciro’ yakoranye na Babou Melo n’izindi nyinshi.


7.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JORO RYIZA’ YA LUCKY DE CHRIST


Umuhanzikazi Lucky de Christ yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Joro ryiza’ ivuga ku ijoro Yesu/Yezu umwami n’umukiza yavukiyemo mu rwego rwo kwifuriza Abakirisitu bose Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2021.

Uyu mukobwa afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba, byanatumye abamaze kureba iyi ndirimbo bamubwira ko bamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki. Lucky amaze iminsi aniga gucuranga gitari, kugira ngo arusheho kumenya byihariye ibikoresho by’umuziki.

Lucky ni umwe mu baririmbyi ba Chorale Coeur International. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Igitangaza’ aherutse gusohora, ‘Nyame w’Akwan Dooso’ n’izindi.


8. KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘CHILD OF BETHLEHEM’ YASUBIWEMO NA SAM RUSHIMISHA


Umuhanzi Sam Rushimisha wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Child of Bethlehem’ mu rwego rwo kwifuriza abatuye Isi Noheli Nziza.

Uyu muhanzi avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo isanzwe ari iya Wayne Watson bitewe n’uko yakunze amagambo ayigize. Sam Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Amerika, mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y'umuhanzi Romulus Rushimisha bakoranye indirimbo 'Shimwa Mwami'. Kugeza ubu Rushimisha amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi n'izindi.

9.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMANA YIGIZE UMUNTU’ YA AIMABLE KABA


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umucuranzi wa Korali zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Imana yigize umuntu’ ivuga ku buryo Yesu yavukiye buri wese kugira ngo abone agakiza.

Asohora iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati “Mbifurije Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.”-Iyi ndirimbo avugamo uburyo Imana yigize umuntu kugira ngo ‘Tubone umukiro n’agakiza’. Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri KMC Studio, ikaba ari studio nshya yashinzwe n’uyu muhanzi.

10.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘URAMPE GUSHISHOZA’ YA ROMAIN

Mu gihe Abakirisitu bizihiza Umunsi wa Noheli ni ngombwa kuzirikana imirimo idasanzwe Imana yabakoreye, bakicuza ibyaha ndetse bakarangamira ingoma y’Imana. Iyi ndirimbo yitwa ‘Urampe Gushishoza’ ni iy’umuhanzi mushya witwa Ndayishimiye Romain, aho aririmba asaba abantu kugarukira Imana, bakava mu bintu bituma bayijya kure.

Uyu muhanzi aririmba avuga ko ntakinanira Imana, ari nayo mpamvu abantu bakwiye guca bugufi bakayegera “Ubundi ikaduha gushishoza kugira ngo tubashe kumenya uko twitwara muri ubu buzima tunyuze Imana”.

Romain asanzwe afite indirimbo ‘Nyemerera ngushimire’ ari nayo yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki. Yaririmbye mu bitaramo byagiye biterwa na Radio Mariya, iby’abanyeshuri biga muri Saint Andre na Saint Joseph bisoza umwaka n’ibindi. Avuga ko afite intego yo gukora indirimbo ‘zifasha abantu gusingiza Imana’.

BONUS TRACK: KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BRIGHTER DAY' DIOR SERGE YASUBIYEMO

Umuhanzi w'umuhanga yasohoye amashusho y'indirimbo 'Brighter day' yasubiyemo yaririmbwe n'itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rifatanyije na Soweto Choir. Aya mashusho Serge yasohoye yafatiwe mu irushanwa rya The Next Pop Star yitabiriye, aho ari mu bahanzi banyuze imbere y'akanama nkemurampaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND