RFL
Kigali

Muzika nyarwanda yungutse itsinda rishya 'John 316 Vocal band' ry'abanyempano 13 ryamaze gusohora indirimbo ya Noheli-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/12/2020 13:34
1


Mu Rwanda hamaze kuvuka itsinda rishya ry'abanyempano 13 barimo n'abize mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo. Ni itsinda ryitwa 'John 316 Vocal band' rigizwe n'inkumi ndetse n'abasore b'amajwi azira amakaraza. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo ya Noheli, akaba ari indirimbo basubiyemo yitwa 'Jesus oh what a wonderful child'.



Abantu 13 barimo abahanzi n'abanyempano bagize iri tsinda rishya mu muziki nyarwanda, 'John 316 Vocal band', ni Prince Nkunda, Nsengiyumva Richard, Nkomejeyezu Phoibe Martine, Irakoze Lydia, Bisabo chance, Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny (Danny Country), Musafiri Moise, Micomyiza Mpenzi, Rwibasira Sam, Murava Annette, Iradukunda Annah na Ishimwe Peace. Muri aba, abize ku Nyundo harimo; Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny, Sam Rwibasira n'abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Micomyiza Mpenzi umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko rifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ribinyujije mu muziki, ati "John 316 Vocal Band ni itsinda rifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo ribinyujije mu kuririmba, tukaba twese twizera Kristo, dufite n'aho duteranira ariko hatandukanye ntabwo ari urusengero rumwe tubarizwamo".

Ntigurirwa Danny umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye inyaRwanda.com ko iri tsinda ryabo 'John 316 Vocal Band' ryubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Yohana 3:16 (John 316), havuga ngo "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho".

Havutse itsinda rishya rifite intego yo kwamamaza Yesu binyuze mu muziki

Micomyiza Mpenzi yavuze ko mu muziki binjiyemo nk'itsinda, batangiye basubiramo imwe mu ndirimbo zikunze gukoreshwa mu kwizihiza Noheli. Ati "Iyi niyo ndirimbo (cover) ya mbere dusohoye ikaba wayisanga n'ubundi kuri YouTube channel yacu yitwa John 316 Vocal Band. Itsinda ryacu rigizwe n'abaririmbyi cumi na batatu (13)". Iyi ndirimbo isanzwe ari iya Mariah Carey, aba baririmbyi bo mu Rwanda bayisubiyemo mu mwihariko wabo wo kuririmbisha amajwi yabo gusa nta byuma birimo.

Micomyiza yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bahereyeho, ari ubuvuga kuri uyu munsi wa Noheli. Ati "Ni cover yitwa Jesus oh what a wonderful child, message (ubutumwa) ikubiyemo ijyanye n'iyi tariki yo ku wa 25/12 y'ingarukamwaka ivuga kw'ivuka rya Yesu, iravuga n'ubundi kw'ivuka rya Yesu nk'umwana udasanzwe, wazanye agakiza, ubuzima bushya, icyizere gishya n'ibindi.


Muzika nyarwanda yungutse itsinda rishya

REBA HANO 'JESUS OH WHAT A WONDERFUL CHILD' YA JOHN 316 VOCAL BAND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Emmanuel3 years ago
    Turabemera





Inyarwanda BACKGROUND