RFL
Kigali

The Mane yatangije ihigana rifite igihembo ku muntu uzabyina neza 'Aba People' ya Calvin Mbanda

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/12/2020 12:24
0


The Mane yatangije ihangana ryo gufasha abafite impano ikazahemba uzahiga abandi mu kubyina neza indirimbo 'Aba Peopla' ya Calvin Mbanda. Ni indirimbi yakiriwe neza yaba amashusho ndetse n'amajwi yayo. Yakozwe mu buryo bugezweho, ishyirwaho ibiganza na producer Rush beat uri mu bagezweho mu Rwanda.



Gahunzire Aristide ushinzwe ibikorwa bya The Mane music yabwiye INRAWANDA.COM/TV ko bateguye iryo rushanwa mu rwego rwo gushaka gufasha abanyempano babagana kuko ari benshi kandi bose batafashirizwa icyarimwe. Ati:’ ’Aba People Challenge uburyo nayitekerejeho kuko ababyinnyi n’abanyarwenya bagiye batugana ari benshi ari ko nsanga bose ntitwabafasha rero ubu ni uburyo bashobora kuzamura impano zabo nabo bagatera imbere’’.


Calvin Mbanda agezweho mu ndirimbo 'Aba people'

Umuhanzi wa The Mane music, Calvin Mbanda indirimbo ye Aba People uzayigana neza ayibyina cyangwa se ayiteramo urwenya azahembwa ibihumbi 300 y’amafaranga y’u Rwanda. Indirimbo ya Mbanda kuva yajya hanze bwana Gahunzire avuga ko yakiriwe neza kandi mu kwezi gutaha kwa Mutarama azashyira indi hanze. The Mane irifuriza abakunzi bayo kwizihiza iminsi mikuru ariko bzazirikana kwirinda Covid-19.

Ibisabwa ngo wegukane ibihumbi 300 Frw

Aristide avuga ko umunyarwenya asabwa video y’iminota ibiri asetsa ariko bigakorwa muri ya ndirimbo 'Aba People' ya Mbanda. Ababyinnyi barasabwa amashusho afashwe neza afite iminota ine babyina 'Aba People' ya Calvin Mbanda. Muri iyi minsi abantu bazi gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bari gutungwa n’ibyo abandi bita ko bisekeje bakoresheje TikTok nabo basabwa amashusho afite umunota umwe. 

Ayo mashusho yose bakayanyuza ku mbuga nkoranyambaga za Gahunzire Aristide, Calvin Mbanda na You Tube Channel ya The Mane Music ari naho gutorwa bizakorerwa. Ni irushanwa The Mane ivuga ko rizarangira muri Mutarama ku itariki ya 10 mu 2020. Ariko uwamaze gukora amashusho y’ibyavuzwe hejuru hari nimero za telefoni yayoherezaho ari zo: 0788609265/0789961638

REBA HANO 'ABA PEOPLE' YA CALVIN MBANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND