RFL
Kigali

Tonzi yakoze mu nganzo agenera impano ya Noheli abantu bose anabasaba gushima Imana yabarinze mu 2020-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/12/2020 12:05
0


Kuri uyu munsi Isi yose iri kwizihiza Noheli isobanura ivuka rya Yezu/Yesu, Uwitonze Clementine (Tonzi) uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yageneye impano ya Noheli abantu bose, abasaba gushima Imana yabarinze mu mwaka wa 2020 washaririye benshi



Ni impano yanyujije mu ndirimbo ye nshya 'Ushimwe' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Eliel Sando, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Sam nyiri River Studio. Ni indirimbo Tonzi yatuye abantu bose kuri uyu munsi Isi yose yizihiza Noheli. Ati "Ibabere umunsi w'ibyishimo, ibabere umunsi wo kongera kuvukirwa n'umwami wacu kuko kubaho ni we". 

Ushimwe yavuze ko igitekerezo cyo kuyikora cyaje mu gihe gishize ubwo yafataga telefone yitabye umuntu w'inshuti y'umuryango we, uwo muntu amubwira igitangaza Imana yamukoreye, Tonzi biramurenga ni ko kubwira Imana ati ushimwe. Tonzi yagize "Hari igihe Imana iguha igisubizo ahantu utakekekaga ko bishoboka. Ni ikintu twari twarasengeye, twari twarifuje, hanyuma twumva iyo nkuru mu gihe tutatekerezaga, birandenga mpita mpfukama ndavuga ngo ushimwe, uri Imana ibereye amashimwe".


Tonzi asanga hari byinshi byo gushima Imana

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko iryo jambo 'Ushimwe' ryakomeje kuguma muri we, niko kwanzura gukora indirimbo ishingiye ku mashimwe. Yavuze ko yahise ahamagarwa kuri telefone na Producer Sam wendaga kumubaza amakuru yashakaga ku ndirimbo atadutangarije iyo ari yo, bakirimo kuganira, Tonzi abaza Sam impamvu ataramukorera indirimbo undi nawe amubaza impamvu ataramwengera ngo amukorere indirimbo kandi banaturanye, banzura gutyo ko indirimbo igomba gukorwa. 

Ati "Nuko ndagenda, Sam dukorana neza cyane". Yamushimiye ko ari umu producer ukorana umurava dore ko gufata amajwi muri studio byamaze umunsi umwe gusa. Yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana ku bw'ibihe bigoye abatuye isi bahuye nabyo mu 2020, aho benshi bari baratakaje ibyiringiro cyane cyane mu kwezi kwa Mata na Gicurasi kubera icyorezo cya Covid-9. 


Tonzi yashyize hanze indirimbo 'Ushimwe' yakomoye ku nkuru mpamo y'ibyabaye ku nshuti y'umuryango

Tonzi yavuze ko Imana isaba abantu guhora bayishima mu bibaho byose. Tonzi avuga ko kubaho ari Imana, bityo ko nta muntu ukwirye kwirarira ngo avuge ko ari we wibeshejeho. Yashimangiye ko Imana iri hejuru ya byose, ikaba umugenga wa byose. Yahumurije abantu ababwira ko ibyo babona bidashoboka, Imana yo ibishoboye. ababwira ko mu 2021 Imana izabafasha ikarimbura ibiri imbere yabo nk'imisozi.

Tonzi yashimiye umuntu wese wagize uruhare kugira nd indirimbo ye isohoke. Yashimiye cyane abaririmbyi bamufashije barimo Nancy ndetse na Janet, ati "Nabo ni abaririmbyi, ni abaramyi, ni abakobwa beza bakorera Imana". Yashimiye kandi Christian, Cyusa, n'abandi. Mu bo yashimiye batagarara mu mashusho y'iyi ndirimbo ni Alpha Entertainment, Billy Jakes wamwambitse akanategura imitako yose igaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo, Producer Eliel Sando wumvise vuba igitekerezo cy'iyi ndirimbo akayobora neza amashusho yayo, n'abandi.


Tonzi yageneye impano ya Noheli abantu bose

REBA HANO 'USHIMWE' INDIRIMBO NSHYA YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND