Inkuru y’urupfu rwa Godfrey Mungereza umunyamabanga mukuru wa sosiyete ishinzwe ibijyanye n’ubuhanzi muri Tanzania (BASATA) yakiriwe nabi mu matwi y’abarimo ibyamamare bitahishiriye amarangamutima nka Diamond Platnumz ufatwa nka nimero ya mbere muri icyo gihugu mu muziki wa Bongo Flava.
Godfrey Mungereza yaguye mu bitari biri mu Mujyi wa Dodoma aho ubuzima bwe bwagiye ku iherezo saa sita n’iminota ibiri mu ijoro ryakeye. Abo mu muryango we banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo ko babajwe bikomeye n’urupfu rwa Godfrey kuko bamukundaga cyane kandi yitangiraga uruganda rw’imyidagaduro muri Tanzaniya.
BASATA ni sosiyete ishinzwe ibijyanye n’ubuhanzi amarushanwa ya ba Nyampinga n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuco muri icyo gihugu gikomera ku muco wacyo. Mu bihe bitandukanye Diamond Platnumz yagiye agongwa no kurenga ku mategeko areba umuco wabo agahanwa ndetse n’indirimbo ze zigakumirwa ntizikinwe imbere mu gihugu.
Ariko yaje
kubona ko atahangana n’abamuyobora yiyemeza kugendana n’icyo amategeko amusaba
ndetse ahinduka umwe mu bagomba guhagararira umuco wa Tanzaniya mu mahanga. Yari
abanye neza na nyakwigendera ku buryo urupfu rwe rwamubabaje, agira ati:’ ’Basata
n’umuziki wo muri Tanzaniya tubuze umuntu w’ingenzi wakundaga iterambere ryacu
ariko nta kundi tuzongera tubonane’’.
Abo mu muryango wa Godfrey
Mungereza wari umunyamabanga mukuru wa BASATA basabye abanyatanzaniya kumusabira
ku Mana ikamuha iruhuko ridashira ndetse akaruhukira mu mahoro.
Urupfu rwa Godfrey Mungereza rwashavuje benshi
Umuziki wa Tanzaniya kuri ubu muri Afurika urayoboye bitewe
ni uko Diamond ari we wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka
mu bihembo bya AEAUSA 2020 (Africa
Entertainment Awards) bitangirwa muri Amerika buri mwaka hashimirwa abitwaye
neza. Ibihembo African Enterntainment
Awards ni ngaruka mwaka kuva mu 2015 ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere.
Hatangwa ibihembo bigera ku 30 mu gihe cy’iminsi ibiri mu Mujyi wa New Jersey
muri Amerika.
Ibihembo bya AEAUSA bihabwa abantu mu ngeri zinyuranye barimo abanyamuziki, ba rwiyemerezamo, abanyapolitiki n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco n'ibindi.
Umuziki wa Tanzaniya uri ku
rwego rushimishije ku buryo urupfu rw’uwahirimbaniye iterambere ryawo
rwashegeshe. Urugero muri bya bihembo twavuze hejuru Best Male Artist yabaye Diamond platinumz muri Afurika yose. Naho Rayvany
atwara icyo kuba umuhanzi mwiza mu burasirazuba, amajyepfo n’amajyaruguru y’afurika.
Ijambo rya nyuma yasize
avuze yasabye abanyatanzaniya gukomera ku muco wabo no mu gihe bari hanzi
bagakomeza guteza imbere Igiswahili kandi abahanzi yabasabye ubufatanye.
Ivomo: Bongo5.com
TANGA IGITECYEREZO