RFL
Kigali

Huye: Umwana w’imyaka 6 wifuza kugera ikirenge mu cya Gahongayire na Clarisse yasohoye indirimbo yibutsa abantu urukundo rw’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/12/2020 11:05
0


Izere Lounge Ora ni umwana muto w'imyaka 6 ubarizwa mu karere ka Huye ufite impano itangaje yo kuririmba. Indirimbo yashyizwe hanze n’uyu mwana ukiri muto, yitwa “Yezu Wanjye”. Ni indirimbo avugamo urukundo rw’Imana n’ibyo ikorera abayizera, bakayiyambaza amanywa n’ijoro.



Ni indirimbo yumvikanamo umwana uba ari muto, asaba Imana kumuba hafi nk’uko byanditse muri Bibiliya ngo “Ni mureke abana bansange.” Muri iyi ndirimbo kandi, humvikanamo uburyo Imana ikunda abantu bayo, n’uko icyo bayisabye cyose ikibaha. Ikibazwa na benshi, ni uburyo uyu mwana utaramenya gusoma no kwandika neza yiyandikira indirimbo kugeza ikorewe mu nzu itunganya umuziki (Studio).

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Twizerimana Ferdinand umucuranzi, umuhanzi, umuganga ku bitaro bya Kabutare akaba n’umutoza we yavuze ko iyo uyu mwana ari mu dukino n’abandi bana cyangwa ari mu turimo two mu rugo, aba ari kugenda aririmba indirimbo.

Ati:”Urumva iyo indirimbo imujemo, nasabye ababyeyi be kimwe n’ababa bamuri hafi muri icyo gihe aba ari kuririmba amagambo runaka, ko bagomba kujya bamufata amajwi bakoresheje telefoni ku buryo tuzajya tumufasha guhuza amagambo agakuramo indirimbo kuko twamaze kumubonamo impano.”


Izere Louange Ora avuga ko akunda cyane Aline na Clarisse

Izere Lounge Ora we avuga nta kindi kimuri ku mutima, usibye ko nyuma yo gusoza amasomo agomba kugera ikirenge mu cy’abahanzi bakomeye nka Aline Gahongayire na Clarisse Karasira. Ati:”Njyewe nikundira umuhanzi Aline, na Clarisse. Nifuza kuzaba nka bo kuko n’indirimbo zabo nyinshi ndazizi.”

Ku ruhande rw’ababyeyi be nabo bavuga ko bamushyigikiye ariko, ngo ibyo akora byose agomba kubanza kwiga ibindi bikaza bikurikiraho. 

Nyina witwa Yankurije Ariane yagize ati:”Umwana wacu rero n’ubwo ubona afite izi mpano zose, iteka nyewe na Se tumwibutsa ko ishuri ari ryo rya mbere kandi rizamufasha mu byo azakora byose bijyanye n’ubuhanzi. Akandi tubona akurikiza inama tumugira.”

Uyu mubyeyi akomeza agira inama abandi babyeyi yo kutajya baca intege abana babo, baba bafite impano runaka bababwira ko bagiye kuba ibirara. Uyu mwana “Izere Louange Ora”, ubusanzwe yiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ry’inshuke rya “Ikibondo” riherereye mu Murenge wa Tumba.

Yavutse muri 2014, akaba avuga ko afite impano zirimo iyo kuririmba, kubyina imbyino gakondo, kwamamaza mu buryo bw’amajwi, gukina ikinamico, n’izindi. Indirimbo y’amajwi “Yezu wanjye”, niyo ye ya mbere ashyize hanze ikaba yarakozwe na Producer Janvier muri Studio ya “The Winners Record”.


Izere Ora yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere


Aline Gahongayire ni umuramyi ukundwa cyane na Izere Ora


Clarisse Karasira umuhanzikazi ukundwa cyane na Izere Ora

REBA HANO INDIRIMBO 'YEZU WANJYE' YA IZERE ORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND