RFL
Kigali

R.Tuty agiye gukorana indirimbo za Gakondo n'abahanzi b'ibyamamare zizarambikwaho ibiganza na Madebeat

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2020 21:46
0


Nikuze Alain Thierry uzwi nka R.Tuty mu muziki, akaba umuanzi nyarwanda uba ku mugabane w'uburayi mu gihugu cy'u Bubiligi, yatangaje ko afite umushinga ukomeye wo gukorana indirimbo n'abahanzi nyarwanda b'amazina azwi, zizaba zarambitsweho ibiganza na Producer Madebeat.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, R.Tuty yavuze ko igihe ari iki cyo gukora cyane akageza ku bakunzi be indirimbo nshya nyinshi nyuma y'igihe kitari gito yari amaze ahuze. Agashya afitiye abakunzi be ni uko kuri ubu afite umushinga wo gukorana indirimbo za Gakondo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo; Marina, Social Mula n'abandi. Aba bahanzi bazakorana bose yabahitiwemo na Producer Madebeat, igisigaye akaba ari ukubegera akanoza umushinga w'indirimbo yifuza gukorana nabo.


R.Tuty mu mushinga w'indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya gakondo

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo 'Idini y'ifaranga', yavuze ko afite indirimbo nshya 'Iyizire' ateganya gushyira hanze vuba, nyuma yayo hakazazaho izindi zinyuranye azakorana n'abandi bahanzi. Ati "Ndateganya kuririmbana n'abandi bahanzi nyarwanda kugira ngo dufatanye guteza imbere umuziki nyarwanda yaba mu Rwanda no mu mahanga". Yavuze ko amaze kubiganirizwa na Madebeat, yabyishimiye cyane, ati "Byaranshimishije ariko uwo mushinga uzakomeza".

Ati "Iyo mishinga ya muzika turimo ni iyubaka igihugu cyacu, ni iziteza imbere imyidagaduro mu Rwanda no mu mahanga". Yavuze ko nk'abahanzi nyarwanda ari byiza gukomeza gushyigikirana bishoboka. Yavuze ko abahanzi bari hanze bishimira cyane iterambere igihugu cy'u Rwanda gikomeje kugeraho. Yashimoye Imana kuko ikunda cyane u Rwanda n'abanyarwanda, asoza yifuriza abanyamuziki n'abanyarwanda bose muri rusange Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire.

R.Tuty amaze imyaka irenga 10 mu muziki, akaba afite Album eshanu. Mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya gatanu, yasohoye mu rwego rwo gusogongeza abakunzi b'umuziki ku gaseke ka Album ya 5 abahishiye, harimo; 'Byarivanze' akaba ari indirimbo y'urukundo, 'Nakwifata' nayo y'urukundo. Yasohoye kandi 'Igitonyanga' ivuga ku rukundo ariko ku bantu batandukanye cyangwa bari mu nzira yo gutandukana. 'Byarivanze' na 'Nakwifata', yavuze ko ari indirimbo z'urukundo hagati y'abantu bihuje cyangwa se abinginga urukundo.


Madebeat ari gufasha R.Tuty mu mushinga w'indirimbo azakorana n'ibyamamare


R.Tuty agiye gukorana indirimbo n'abahanzi b'amazina azwi

UMVA HANO IGITONYANGA' INDIRIMBO YA R.TUTY


UMVA HANO INDIRIMBO 'NAKWIFATA' YA R.TUTY


UMVA HANO INDIRIMBO 'BYARIVANZE' YA R.TUTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND