RFL
Kigali

Umwaka wa 2020 usize nkuru ki kuri Siporo nyarwanda?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2020 7:17
0


Ibyishimo biba ibya bose iyo mwageze ku ntego zanyu cyangwa ku ntsinzi, iyo kugera kucyo mwifuza binaniranye, nabwo benshi bashengurwa n'agahinda, nubwo abanyarwanda bateruye bakagira bati"Nta kabi kamenyerwa" hari igihe bigera aho bikaba nk'isengesho rya mu gitondo, ukabyakira ahubwo bikagutungura umusaruro ubaye mwiza.



Bavuga ko nta wuvuma iritararenga, gusa hari igihe kigera hakabaho kwigunga no kwiheba, cyane cyane iyo ubona ibikorwa bidatanga icyizere cy'ejo hazaza ndetse nta n'ingamba zihari zigamije impinduka.

Mu gutanga ibisobanuro ku musaruro w'amakipe atandukanye, yaba ay'igihugu cyangwa club, usanga benshi bagaruka ku magambo ngo "kubera icyorezo cya Coronavirus cyadukomye mu nkokora ...", gusa iyo usubije amaso inyuma mu kahise kabo, usanga ntaho bahagaze.

Ntabwo Siporo nyarwanda mu 2020 yigeze itanga ibyishimo ku banyarwanda kubera ko umusaruro wabaye mubi cyane haba ku makipe yasohokeye igihugu ndetse n'amakipe y'igihugu.

Umusaruro mubi mu marushanwa mpuzamahanga amakipe y'u Rwanda yitabiriye, ntabwo ari uwubu kuko bimaze igihe kirekire ariko ikibabaje, uko umwaka ushira undi ugataha usanga nta mpinduka namba, ahubwo ibintu birushaho kuzamba.

1. Amagare - Team Rwanda yitwaye neza ihesha ishema igihugu



Uretse ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare yitabiriye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryabereye muri Cameroon, ndetse rirangira banaryegukanye aho Mugisha Moise yasoje irushanwa ari ku mwanya wa mbere ndetse na AS Kigali ikiri mu marushanwa nyafurika, andi makipe yose yatashye amara masa n'ikimwaro mu marushanwa yitabiriye.

2. AS Kigali iracyari mu mikino nyafurika


AS Kigali igeze mu ijonjora rya kabiri mu irushanwa rya CAF Confederations Cup, aho mu cyiciro kibanza yasezereye Orapa United yo muri Botswana nyuma yo kunganya 2-2 mu mikino yombi, ariko iyi kipe y'umujyi wa Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Mu ijonjora rya kabiri AS kigali yateye mpaga ikipe ya KCCA yo muri Uganda nyuma yo kugira uburangare, bikarangira itabonye abakinnyi bakwiye ku mukino ubanza wari kubera i Kigali.

Andi makipe yose yaserukiye u Rwanda nta musaruro mwiza yigeze abona.

3. APR FC yasezerewe mu mikino nyafurika itarenze umutaru


APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa ibitego 4-2 mu mikino yombi yakinnye na Gor Mahia yo muri Kenya.

APR FC yatsinze yatsinze yatsinze 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ariko igeze muri Kenya itsindirwaho ibitego 3-1 ihita isezererwa muri iri rushanwa.

4. Icyizere cy'Amavubi cyo kujya muri CAN 2021 cyarayoyotse


Ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri na Cape Vert yari kuyisigira icyizere cyo kuzerekeza muri CAN 2021, Izabera muri Cameroon mu 2022, ariko yayitwayemo nabi byatumye icyo cyizere kiyoyoka.

Umukino ubanza Amavubi yakiniye i Praia muri Cape Vert, yahanganyirije 0-0, ndetse no mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali nabwo amakipe anganya 0-0.

Uyu musaruro watumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda, bihita biyashyira ku gitutu gikomeye cyane, aho kugira ngo abone itike ya CAN biyasaba gutsindira Cmeroon i wayo ndetse kandi akazatsinda na Mozambique i Kigali.

5. Amavubi U17 yandagajwe mu irushanwa rya CECAFA + itike ya CAN 2021 ryabereye mu Rwanda


Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 17, yasezerewe mu mikino yo mu matsinda mu irushanwa rya CECAFA ryari rigamije gushaka amakipe abiri azaserukira akarere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati, mu gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Morocco.

Iri rushanwa ryabereye mu Rwanda, ntabwo Amavubi yitwaye neza kubera ko nta mukino numwe yatsinze muri ibiri yakinnye, kuko yatsinzwe na Tanzania 2-1, ikanganya na Djibouti 0-0, birangira isezerewe muri iri rushanwa ryegukanwe na Uganda.

6. Amavubi U 20 ntiyitabiriye imikino CECAFA + imikino yo gushaka itike ya CAN 2021


Amavubi y'abatarengeje imyaka 20, ntabwo yigeze yitabira irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2021 yabereye muri Tanzania, ku mpamvu ababishizwe bavuze ko ari iz'amasomo abana barimo.

Umwaka wa 2020 usojwe amakipe yose y'igihugu yakinnye imikino mpuzamahanga mu mupira w'amaguru, yinjije igitego kimwe gusa, cyatsinzwe na Irahamye Eric wo mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, ku mukino batsinzwemo na Tanzania 2-1.

7. Basketball - U Rwanda rwatsindiwe imbere y'umukuru w'igihugu imikino itatu yose



Ikipe y'igihugu mu mukino wa Basketball yakinnye imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 yabereye muri Kigali Arena, yitwaye nabi cyane imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wanakurikiye isozwa ryayo.

U Rwanda rwatsinzwe imikino yose itatu rwakinnye, aho rwatsinzwe na Mali, Nigeria ndetse na Sudani y'Epfo, bituma rusoza iyi mikino ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda. Ibi byanaviriyemo umutoza Bosniak wayitozaga kwirukanwa.

Nk'ibisanzwe ntabwo uyu mwaka wabaye mwiza kuri Siporo nyarwanda, ariko igiteye inkeke kurushaho ni uko nta kimenyetso na kimwe gitanga icyizere ko ejo hazaza umusaruro ushobora kuzaba mwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND