RFL
Kigali

Niwe nkesha ubuhanzi! Cyusa Ibrahim yahaye Nyirakuru impano y’imodoka - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2020 18:27
0


Cyusa Ibrahim, umuhanzi ukunze kuririmba mu njyana ya gakondo nyarwanda, yituye Nyirakuru acyesha ubuhanzi amuha impano y’imodoka ku munsi w’isabukuru y’amavuko we.



Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, ni bwo Nyirakuru wa Cyusa Ibrahim yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 77 y’amavuko. Byabereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ari naho yaherewe imodoka Cyusa yari asanzwe agendamo.

Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA ko Nyirakuru ari we wamutoje gakondo kuva afite imyaka itatu kugeza n’ubu ‘akintoza’. Avuga ko n'ubwo Nyirasenge atabaye umuhanzi ngo amenyekane ariko ari we wamutoje kuririmba kuva mu buto bwe.

Uyu muhanzi yavuze ko Nyirakuru ari we wamujyanye mu Itorero ‘Imenagitero’ afite imyaka itanu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko Nyirakuru yari umwe mu baririmbye mu Itorero ‘Imenagitero’.

Uyu muhanzi yavuze ko yahaye imodoka ye Nyirakuru nk’ishimwe ry’ibyo yamukoreye kuva akiri muto kugeza ubu. Kandi ko yamuhaye n’inka. Yagize ati:

Muhaye imodoka nagendagamo ikimenyetso nk’ishimwe mu byo yankoreye mu buhanzi bwanjye; nkaba naranamuhaye inka. Rero ku munsi w’amavuko ye muhaye imodoka nagendagamo kuko ariyo ya mbere natunze; kandi akaba ayikunda cyane no kurusha indi naguze.

Cyusa Ibrahim yahishuye ko aherutse kugura imodoka nshya, ndetse ko ari yo yashakaga guha Nyirakuru ariko amubwira ko akunda iyo yari asanzwe atunze.

Ati “Naramubajije nti ese ari iyi modoka nguze n’iyi nari mfite n’iyihe ubona nziza?  Ati Rwose mwana wanjye sinakubeshya njye nikundira ‘Noah’ kuko mba mbona ari ikibyeyi rwose! Ati ni nk’inka y’ingweba. Mpita mfata icyemezo cyo kuyimuha kuko ayikunda.”

Cyusa Ibrahim aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Marebe’ y’igisigo cyanditswe na Rugamba Cyprien, igashyirwa mu majwi n’umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kugeza n’ubu.

‘Marebe’ ni igisigo cya Rugamba Cyprien cyashyizwe mu majwi na Cecile Kayirebwa. Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA, ko yafashe umwanzuro wo gusubiramo iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko ‘abahanzi bose bayiririmbaga nabi’, asaba uburenganzira Cecile Kayirebwa bwo kuyisubiramo.

Ati “Nasabye Cecile Kayirebwa gusubiramo iyi ndirimbo mu magambo yayo nyayo atarimo amakosa nk’uko abandi bose bayisubiyemo bayakora". Amarebe ni ururabo ruba mu mazi rwiza cyane; ni narwo uyu muhanzi yakoresheje kuri ‘affiche’ ye ateguza iyi ndirimbo ‘Marebe’ yatunganyijwe na Bob Pro.

‘Marebe’ ni igisigo cya Rugamba Cyprien yakise ‘Marebe atembaho amaribori; uwo mukobwa yatakaga yamugereranyije n’amarebe; kera rero umukobwa mwiza yabaga yarariboye.

Bwari ubwiza Nyarwanda; mu gihe ubu ari ubusembwa. Mu gisigo cya Rugamba yanditse, agereranya uyu mukowa n’urwo rurabo rwitwa amarebe arangije yongeraho ko rwatembye amaribori.

Cyusa Ibrahim yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ‘Umwiza’ yakoranye n’umuraperi Riderman, ‘Umubabaro’, ‘Imparamba’ n’izindi nyinshi. Aherutse kandi gusubukura ibitaramo akorera kuri Hotel Grand Legacy y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Cyusa Ibrahim yahaye imodoka Nyirakuru wamubaye hafi mu rugendo rwe rw'umuziki

Cyusa yavuze ko yashatse guha imodoka nshya Nyirakuru ariko amubwira ko yakunze iyo yari asanzwe agendamo

Nyirakuru wa Cyusa Ibrahim yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 77 kuri uyu wa Kane


Nyirakuru wa Cyusa Ibrahim ni umwe mu baririmbye mu Itorero 'Imenagitero' Cyusa yanyuzemo

Cyusa yavuze ko kuva ku myaka itatu y'amavuko Nyirakuru yamutoje gakondo kugeza n'ubu

Cyusa Ibrahim yubakiye kuri gakondo kuva afite imyaka 3 y'amavuko kugeza n'ubu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND