RFL
Kigali

MU MAFOTO 20: Ihere ijisho Umujyi wa Kigali mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/12/2020 20:23
2


Umujyi wa Kigali mu mpera z’umwaka usanga ahantu hahurira abantu harimbishwa imitako itandukanye ndetse n’amatara atandukanye yerekana ubwiza n’isuku y’umurwa mukuru w’u Rwanda. INYARWANDA.COM/TV yatembereje Camera ifata amashusho ahantu hatandukanye maze ibahitiramo amafoto 20 meza cyane y’ahantu hatandukanye.




Ubusitani butatse buri imbere y'Umujyi wa Kigali. Hari internet idacika ku buryo usanga hari abantu benshi

Iyi foto igaragaza inyubako y'Umujyi wa Kigali imbere hari ubusitani burimo murandasi n'aho kwicara ku buryo nijoro usanga abantu b'ingeri zose baba bahicaye abandi bahagaze ari nako bifotoza. Iyo umugoroba ugeze amatara y'ijoro yatangiye kwaka ahantu hatandukanye i Kigali usanga hatatse ku buryo butandukanye na mbere y'iminsi mikuru. 

Ngaya amafoto 20 twabahitiyemo yafashwe mu minsi ishyira iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani. Ni amafoto yafashwe na Gafotozi wa InyaRwanda.com, Aime Filmz, ayafata mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by'iminsi mikuru muri uyu mwaka wa 2020.

Banki ya Kigali iba itatse mu ibara ry'ubururu


Banki itsura Amajyambere (BRD)


Ahari 'Car Free Zone' werekeza ku cyicaro cya Cogebanque

Ifoto ya Cogebanque icuritse


Aha hazwi nko mu kanogo cyangwa se ku mazi


Inyubako zubatse kimwe (Twin tower) ziri kuri peyaje


Ahubatse icyicaro gikuru cya Cogebanque


Inyubako ihenze iri mu Mujyi wa Kigali yitwa Kigali Convention Center na Radisson Blu Hotel. Iyo ijoro rigeze yaka amatara afite amabara atandukanye.


Amarembo yinjira mu Mujyi rwagati (Kigali Round about)


Ubusitani bw'umujyi wa Kigali


Inyubako ya Kigali Height


Kigali Marriot hotel uyu mwaka ntiyatatswe bitangaje nk'uko byabaga bimeze mu myaka yabanje



Aha ni imbere ya La Bonne Adresse inyubako ikoreramo INYARWANDA.COM/TV Sosiyete ya Tecno ni yo yahatatse amabara asanzwe ari muri telefoni zayo



Umuhanda wo kuri Kigali Marriott Hotel werekeza ku biro by'Umujyi wa Kigali





Aha uba urenze kuri Kigali Marriott hotel ugana kuri Kigali Serena Hotel hagati aho usanga SONARWA


SORAS nayo iba yaka nijoro


Kigali Marriott Hotel uvuye ku biro by'umujyi wa Kigali


AMAFOTO: AIMEFILMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha steven3 years ago
    Ikibazo Nuko mwafotoye ari mwijoro
  • Kubwimana3 years ago
    Eseiyonoheri murabonagute murako Hi





Inyarwanda BACKGROUND