RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yaje mu Rwanda mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kugira ‘Ubumuntu’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2020 15:57
0


Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 ari mu Rwanda, aho yaje kwifatanya na bagenzi be bahuriye muri ‘Nyampinga Foundation’ mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kugira “Ubumuntu” cyane cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.



Miss Akiwacu Colombe yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye mu ishami rya ‘Digital Marketing’.

Mu 2018, ni bwo Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 26 yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yerekeye ubucuruzi aho yigaga mu Bufaransa. Ni amasomo yakurikiranye kuva mu 2015, ayasoza mu 2018.

Bivuze ko yabonye ‘Master’s’ mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyi mpamyabumenyi yayikuye murri Kaminuza yitwa INSEEC yo mu Bufaransa.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, we na Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 bari abatumirwa mu kiganiro ‘Midday’ gikorwa na Antoinette Niyongira cya Kiss Fm yumvikanira ku murongo wa 102.3 Fm.

Miss Akiwacu na Miss Nishimwe basobanuye birambuye iby’ukangurambaga bise ‘Ubumuntu’ batangije banashishikariza abantu kubwitabira bakora ibikorwa by’urukundo, hanyuma bakabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga bakamenyesha Nyampinga Foundation.

Umuntu uzatsinda muri ubu bukangurambaga azahembwa amadorali 1000 [Ararenga ibihumbi 900 by’amanyarwanda].

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, Uhagarariye Nyampinga Foundation mu Rwanda, aherutse kubwira INYARWANDA, ko ba Nyampinga b’u Rwanda babarizwa muri iri huriro bazajya baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye bitewe n’igikorwa bateguye.

Tariki 17 Ukuboza 2020, ni bwo Nyampinga Foundation ibarizwamo ba Nyampinga batandatu b’u Rwanda n’umugabo umwe batangaje ko bashyizeho igihembo cy’amadorali 1000 ku muntu uzahiga abandi mu gikorwa cy’urukundo azakorera abandi batishoboye.

‘Nyampinga Foundation’ ibarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

Miss Kayibanda yavuze ko ‘ubumuntu no kugira neza ari ubutwari kandi ni indangagaciro yagakwiye kuranga buri muntu. Ni mu gihe Bahati Grace avuga muri iki gihe iterambere rituma abantu bihugira bakibagirwa ‘inshuti n’abavandimwe; rimwe na rimwe ntibanashyikirane

Miss Kundwa Doriane avuga ko bateguye iki gikorwa nk’ubukangurambaga kuri buri wese, kugira ngo icyo arusha mugenzi agifashishe uwo baturanyi, uwo bakorana, umuvandimwe we n’undi wese ukeneye gufashwa muri iki gihe.

Larry Mugwana avuga ko ibikorwa ari byinshi umuntu ashobora gukora birimo kuganiriza intwaza, gusura abarwayi, kwishyurira amafaranga y’ishuri imfumbyi n’ibindi byinshi byagurura icyizere cy’ubuzima kuri benshi.

Ni igikorwa batekerejeho kugira ngo abantu bongera kwibuka bagenzi babo babayeho nabi muri ibi bihe Isi ihanganye n’Icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa kandi bashaka ko cyaguka, buri wese wishoboye akumva ko kugirira neza abandi, ari indangagaciro ikomeye ikwiye kuranga abaturarwanda.

Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy’urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora ‘Tags’ kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation

Ibi bikorwa by’ubumuntu byatangiye gukorwa ku wa 21 Ukuboza bizasozwa ejo ku wa 25 Ukuboza 2020. Uzatsinda azatangazwa ku wa 26 Ukuboza 2020.

Nyampinga Foundation izaba ijwi ry’urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w’umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n’abantu, imirire n’ibindi.


Miss Akiwacu Colombe yaje gutera ingabo mu bitugu bagenzi be mu gukangurira abantu kugira 'Ubumuntu'


Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda akaba n'umwe mu bagize Nyampinga Foundation yasobanuye ibikorwa by'iri huriro

Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 yasabye abantu kurangwa n'umutima wo gufashanya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND