RFL
Kigali

Danny Vumbi: Umwanditsi mwiza wanditse indirimbo zirenga 15 mu 2020 zirimo iya Safi Madiba na Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2020 14:39
0


Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] ari mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’ukuboko k’ubwanditsi bw’indirimbo. Hari n’abafamufata nka nimero ya mbere mu Rwanda mu kwandika indirimbo; ubanza ari nabyo byatumye umushinga we wo guhanga indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda utsinda.



Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya Kikac Music yinjiyemo umwaka ushize. Kimwe mu byatumye arambagizwa harimo no kugira ngo ajye ashyira umukono wa nyuma ku ndirimbo z’abahanzi babarizwa muri iyi Label n’abandi bazajya bahurizwa mu mishinga itandukanye y’iyi Label.

Kwandikira indirimbo abahanzi si ibya vuba aha! Mu 2016 yatangazaga ko yari amaze kwandika indirimbo zirenga 20. Ni umwuga avuga ko yatangiye gukora akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers ryatanze ibyishimo kuri benshi na nubu.

Indirimbo wakunze zirimo nka ‘Niko Nabaye’ na ‘Fata Fata’ Zizou Alpacino yakoranye n’abahanzi bakomeye, ‘Ku Ndunduro’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Active Love’ y’itsinda Active, ‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Igikuba’ ya Oda Paccy n’izindi ntarondeye zanditswe n’uyu mugabo.

Amafaranga menshi uyu muhanzi asarura mu muziki ava mu kwandika indirimbo hafi 20%. Amakuru avuga ko yatangiye kwandika indirimbo ahembwa ibihumbi 50 Frw, ubu atugejeje ku bihumbi 500 Frw cyangwa uyarenze yakunganira nk’inshuti ariko ntibyafatwa nk’igihembo wamuhaye kugira ngo akwandikire.

Yandika indirimbo cyangwa agatanga inyunganizi. Danny yishimira ko buri ndirimbo yagiye agiramo uruhare yakunzwe mu buryo bukomeye, binamutera imbaraga zo gukomeza kuvoma ku nganzo ashikamyeho igihe kinini.

Impano yo kwandika indirimbo Danny Vumbi ayikomora ku kuba yarakuze yandika imivugo n’ibisigo mbere y’uko yinjira mu muziki. Ni impano kandi ashobora kuba anakamora kuri Sekuru wari umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda.

Mu gihe umwaka wa 2020 ugana ku musoza; Danny Vumbi yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka yarambitse ikiganza ku ndirimbo zirenga 15 z’abahanzi batandukanye zose zamaze gusohoka kandi zikishimirwa.

Yagize ati “Hari n’izindi mba ntashaka kuvugaho. Uyu mwaka wa 2020 nanditse izirenga 15 zasohotse.” Uyu muhanzi yanavuze ko hari n’izindi ndirimbo yandikiye abahanzi “ariko batasohoye (bazibikiye ibihe byiza)”

Mu ndirimbo zirenga 15 yanditse muri uyu mwaka avugamo enye zirimo ‘I Love you’ ya Safi Madiba, ‘Mahwi’ ya Bruce Melodie na Meek Rowland, ‘Umwizerwa’ ya Nasson Solist ndetse na ‘Corona’ yaririmbyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe aherutse gukoresha amahugurwa ku bwanditsi bw’indirimbo no gucuruza ibihangano hifashishijwe ikoranabuhanga ku bahanzi 10 yatoranyije. Aya mahugurwa yabaye tariki 10-11 Ukuboza 2020 abera mu Karere ka musanze.

Ni amahugurwa avuga ko yagenze neza ndetse ko indirimbo 4 za mbere z’uyu mushinga zatangiye gukorerwa muri Studio the Sounds ya Producer Bob Pro.

Muri Nyakanga 2020, Danny Vumbi yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya Gatatu. Ni igitaramo yakoze ashyigikiwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Album ya Mbere ye yitwa “Umudendezo” yayisohoye mu 2012, iriho indirimbo yakoranye na Uncle Austin, The Ben, Kamichi n’izindi. Album ya Kabiri ye yitwa ‘Kuri twese’ yayimuritse mu 2015 iriho indirimbo nka ‘Danger’, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute’ n’izindi.

Danny Vumbi yagize izina rikomeye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Ni Danger’ yabyinwe ivumbi riratumuka. Abandi baramwirahira bitewe n’amagambo akoreshwa n’urubyiruko yifashishije muri iyi ndirimbo.

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje ko muri uyu mwaka yanditse indirimbo zirenga 15

1.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I LOVE YOU' YA SAFI MADIBA

">

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 22 Mata 2020, imaze kurebwa n’abantu 1,707,942. Ni imwe mu ndirimbo zahaye umugabi Safi Madiba muri uyu mwaka. Nawe avuga ko yabaye intangiriro nziza y’umuziki we no gusoza Album ye nshya ari gutegura.

Yaherekejwe n’ibitekerezo birenga 716. Ndetse umukobwa witwa Hanna, umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba indirimbo ye yagaragarayemo yaranyuze benshi. Kandi ko gukorana na Safi Madiba binejeje.

2.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAHWI' YA BRUCE MELODIE NA MEEK ROWLAND

">

Iyi ndirimbo ‘Mahwi’ yatumye umuhanzikazi Meek Rowland yongera kuvugwa mu ruhando rw’abanyamuziki. Ariko kandi yanasembuwe n’ijwi rya Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Igitangaza’.

Yashyizwe kuri shene ya Youtube ku wa 03 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abantu 265, 164. Ibitekerezo birenga 382 byisukiranyije kuri iyi ndirimbo, abarebye ‘Lyrics Video’ bavuga ko abahanzi babahaye indirimbo nziza, by’umwihariko ubuhanga bwa Bruce Melodie. ‘Mahwi’ ni imwe mu ndirimbo zicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

3.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMWIZERWA' YA NAASON SOLIST

">

Naason Solist asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo ariko kuri iyi nshuro yifashishije Danny Vumbi. Ku wa 07 Nzeri 2020, yasohoye indirimbo y’urukundo yise ‘Umwizerwa’.

Ni imwe mu ndirimbo ze yasohoye muri uyu mwaka mu rwego rwo kugaragaza imbaraga yagarukanye mu muziki we. Ni indirimbo buri wese yakwifashisha mu kubwira umukunzi we ko yamubereye icyuzuzo cy’umutima, ko avuze buri kimwe kuri we.

4.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CORONA' YAHURIYEMO ABAHANZI NYARWANDA

">

Ku wa 03 Kamena 2020, abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melody, Deejay Pius, Tom Close, Jules Sentore, Butera knowless, Charly na Nina, Aline Gahongayire, Ngarambe Francois, Uncle Austin, Riderman na Danny Vumbi bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Corona’ igamije gukangurira Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 180, 337. Yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubizima, RBC, SFH Rwanda na Plan Rwanda.

Ibitekerezo bya benshi byaherekeje iyi ndirimbo bashimye aba bahanzi ko batanze umusanzu wabo mu gukangurira abantu gukomeza kwirinda Covid-19, icyorezo kimaze hafi amezi icumi kica ibihumbi by’abantu ku Isi mu bihe bitandukanye.

Indirimbo 'Umwizerwa' ya Danny Vumbi yanditswe n'umuhanzi Danny Vumbi

Danny Vumbi ni wanditse indirimbo 'I Love you' y'umuhanzi Safi Madiba yarebwe n'abantu barenga miliyoni 1

Danny yavuze ko hari indirimbo zindi yanditse abahanzi babitse bazasohora mu bihe byiza

Danny Vumbi wamuritse Album ya Gatatu yitwa 'Inkuru Nziza' ni we wanditse indirimbo 'Corona' yaririmbyemo Dj Pius, Butera Knowless n'abandi bakomeye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND