RFL
Kigali

“Komeza ubemeze iyongiyo” Ubutumwa bukomeye Diamond yageneye Super Manager nyuma y'uko amwoherereje impano-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/12/2020 15:07
0


Diamond nyuma yo kwakira impano yagenewe na Super Manager, yamugeneye ubutumwa bumushimagiza amusaba 'gukomeza kwereka rubanda ko ashoboye'.



Mu kiganiro kihariye InyaRwanda TV yagiranye n’umuhanzi Nyarwanda, Super Manager uherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wabonye kontaro y’amafaranga menshi muri uyu mwaka, uyu muhanzi yagarutse ku mafoto aherutse kugaragara Kagere Meddie, Diamond na Rayvanny bafite inzoga yamamaza uruganda Esperanza Groupe Ltd.  

Super Manager yavuze ko izi nzoga ari we waziboherereje ati ”Naboherereje Golden shell, Warage Coconati, Esperanza, Koffi, twose naboherereje ubwoko bwato”. Nyuma yo kuziboherereza yakomeje agaruka ku butumwa bamugeneye yibanda cyane ku bwa Diamond.

Ati ”Tunashukuru sana, mu giswayire niko Mond (Diamond) yambwiye”. Ugereranyije mu Kinyarwanda ni nk'aho yamubwiye ko yishimye mbese bamushimiye. Yakomeje avuga ko Diamond yavuze ko nawe agiye kujya anywa inzoga yaboherereje. Mu bindi yamubwiye harimo n’icyo yamusabye cyo gukomeza kugaragaza ko ashoboye.

Yakomeje avuga ko ubu basigaye bagirana ibiganiro nyuma yo guhuzwa na Kagere Meddie. Ati "Mbere ntabwo twari tuziranye ariko Kagera yaraduhuje”. 

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo aherutse gushyira amashusho ya Super Manager ku rukuta rwe rwa Instagram yivuga ibigwi mu mazina atari make yiyise, hanyuma Eddy Kenzo avuga ko yari agize ngo ni we Super Manager avuze mbese nk'uwerekana ko ibigwi yivugagaga byakabaye ari ibye. 

Ibi byatumye batangira kugirana ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bigiye kubyara umushinga wo gukorana indirimbo nk'uko Super Manager yabihamirije InyaRwanda.com.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA SUPER MANAGER ABIGARUKAHO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND