RFL
Kigali

KYV Tags: Itsinda ryinjiye muri muzika n'ingamba nshya ryamaganye imyitwarire mibi iranga bamwe mu baraperi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/12/2020 14:07
1


Muzika igenda yunguka abahanzi batandukanye uko bwije n'uko bukeye, ubu itsinda rishya muri muzika Nyarwanda, KYV Tags, abasore bo mu Kiyovu muri Kigali biyemeje gukora muzika no kwamagana ikizabaca intege mu rugendo rwabo.



KYV Tags ni itsinda rigizwe n'abasore bane baririmba injyana ya Trap, aba basore akaba ari; Niyigena Epimaque(Epizo), Rwema Christian (Chra), Nshuti Paulin (Brack Pillo) na Mugabe Richard (El Dark). Bahuje imbaraga mu rwego rwo kuzamura impano yabo nk'itsinda rizakora udushya mu minsi iri imbere.

KYV Tags (Abasore bo mu Kiyovu)

Mu kigarino na InyaRwanda.com, KYV Tags, badutangarije ko bamaze hafi imyaka 5 bakora muzika ariko bakaba nta ngufu bari bafite kubera ko babihuza n'amasomo yo ku ishuri, ubu bagahamya ko ari cyo gihe cyo kwigaragaza ko bashoboye.

N'ubwo KYV Tags igihura n'imbogamizi, ubu hari umuterankunga uri kubafasha ibikorwa bya muzika witwa Kwizera Thierry wababonyemo impano bityo akiyemeza ko azajya akora uburyo ashoboye abafashe mu bushobozi bwe bakore indirimbo.


Brack Pillo wo muri KYV Tags

KYV Tags, basobanura ko "KYV", bisobanuye "Kiyovu" batuyemo. Bamaze gukora indirimbo zigera kuri 7 zirimo; Gucutsa, Kimbazi, bimbaze, Ndiyangiye, Agacupa, Buenge n'izindi. Bashimangira ko n'ubwo bakora injyana ya Trap na Rap benshi bashinja ibiyobyabwenge, ku ruhare rwabo batazarangwa n'iyo mico kuko yabadindiza. Bakomeza basaba abafana babo kubashyigikira.


Chra wo muri KYV Tags

Epizo muri KYV Tags


El Dark muri KYV Tags

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO AGACUPA YA KYV TAGS


KANDA HANO WUMVE BUENGE YA KYV TAGS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rash boy 3 years ago
    Aba bakome hejuru cyan . their my niggas from kyv 🔝🔝





Inyarwanda BACKGROUND