RFL
Kigali

Indirimbo 10 zifite amashusho meza zarebwe zikanakundwa cyane kurusha izindi mu 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/12/2020 8:39
2


Umuhanzi wese ushaka kuvana umuziki we ku rwego rumwe ukagera ku rundi usanga yifuza gukora indirimbo ziryoheye ijisho ndetse zishobora guca ku bitangazamakuru mpuzamahanga. Muri iyi nkuru abanyamakuru ba INYARWANDA.COM/TV basubije amaso inyuma bareba indirimbo 10 zifite amashusho meza kurusha izindi n'ubwo ari nyinshi.



10. Urwandiko ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo yaje kuri uyu mwanya bitewe n'uko kuva Israel Mbonyi yayisohora iri kumwe n’amashusho yarakunzwe cyane ku buryo abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro ishingiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basanze ikwiriye kuza kuri uwo mwanya. Yagiye hanze ku ya 29 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 408. Ni indirimbo Mbonyi avuga ko iri ku muzingo wa gatatu ashobora gusohora mu mpera z’uyu mwaka hatagize igihinduka.

9. Nahawe Ijambo ya Vestine na Dorcas


Iyi ndirimbo kuva yajya hanze ku ya 27 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe. Bigaragara ko yakiriwe neza ukurikije ko abayiririmbye ari bashya mu rugendo rwa muzika. Yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byagaragaye ko yakunzwe cyane ndetse n’ingano y’abayirebye kuri shene ya You Tube ni urugero rwiza rw’uko yakunzwe kuko usanga abahanzi bafite amazina akomeye batajya bapfa kugira abantu bareba ibihangano byabo ku rwego yarebweho. Ni indirimbo yanditswe na Niyo Bosco.

8. Narakijijwe ya James na Daniella


Ni indirimbo yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 900. Iyo urebye kuri shene iriho ya James&Daniella usanga ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya, Roman 8:38-39 "Kuko menye neza y'uko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

7. Urukerereza ya Clarisse Karasira na Mani Martin


Iyi ndirimbo ifite amashusho arimo hamwe mu hantu nyaburanga hagaragaraza umuco nyarwanda harimo inzu ndangamuco. Bigaragara ko ifite amashusho meza ku buryo abanyamakuru basanze uyu mwanya iriho iwukwiriye. Yagiye hanze ku ya 9 Ukwakira mu 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 567.

6.Ikanisa y’abahanzi bo muri The Mane na Badrama


Kuva iyi ndirimbo yasohoka ku ya 3 Nzeri mu 2020 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Ni indirimbo irimo amashusho akeye ndetse n’abasore babyina ku buryo ibereye ijisho ku yireba.

5. Abu Dhabi ya Bruce Melodie


Yagiye hanze ku ya 20 Ukwakira mu 2020. Mu kwezi kumwe yujuje miliyoni y’abayirebye ibintu bidasanzwe mu Rwanda. Yayobowe na Kenny umwe mu bagezweho muri Tanzaniya. Ni we wakoze amashusho ya Tetema yigeze gutwa igihembo cya Video nziza muri Afurika (Afrimma). Ni we uyobora hafi y’indirimbo zose za Diamond. Ni we ukorera amashusho y’indirimbo za WCB.

4. Player ya Butera Knowless


Iyi ndirimbo yasohotse ku ya 5 Nzeri mu 2020. Ni indirimbo iyo urebye usibye kuba ikozwe mu buryo bugezweho burimo (Color collection) n'ubundi iri mu zikoreshwa kuri video zigezweho, irimo ibikorwa (moving actions) bitandukanye ku buryo uyireba atayirambirwa. Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 106 kuri shene ya Butera Knowless.

3. Atansiyo ya Platini P


Iyi ndirimbo igaragaza Nemeye Platini (Platini P) mu isura nshya yayikoreye i Dubai umwe mu Mijyi ifite ibikorwaremezo bikurura abantu kurusha ahandi ku isi bitewe nuko ari ho usanga inzu ndende ku Isi ndetse n’ubutayu bubereye ijisho. Yayisohoye ku ya 7 Ugushyingo mu 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 314.


2. Carolina ya Meddy


Indirimbo ya Meddy yagiye hanze ku ya 10 Ukuboza mu 2020. Kuva yayisohora imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 718. Muri iyo ndirimbo ubona bigoye ko warambirwa kuyireba, Meddy yigaragaje mu yindi sura aho abyina ndetse akajyana n’abamubyinira. Ni indirimbo irimo ibikorwa binyuranye bibereye ijisho ndetse inagaragaramo bimwe mu binyabiziga bihenze birimo moto zisanzwe zigendwaho n’abatembera mu Butayu.

 

1.Bon ya Davis D


Iyi ndirimbo kuba yaje kuri uyu mwanya ntabwo ari ibintu byari byoroshye ariko ibyagendeweho byemeza ko iwukwiriye. Icya mbere kuba ifite amashusho meza abereye ijisho, icya kabiri inzu ndende iri i Dubai mu igorofa ryayo rya nyuma kurihagararamo ukaryifotorezamo cyangwa se ukarifatiramo amashusho (video) ubwabyo byishyurwa $100.

Iyo uhagaze kuri iryo gorofa ureba umujyi wose wa Dubai ku buryo abahatemberera atari benshi babasha kwishyura ayo mafaranga yo kwifotoreza aho, gusa kuko amagorofa yo hasi abenshi batembereramo yo arahendutse ku buryo ariyo uzasanga mu mashusho atari make y’ababa badashaka gushora menshi. 

Ni indirimbo irimo umukobwa w’umunyamideri uhenze ku buryo bigaragara ko yashowemo agatubutse kugira ngo igire amashusho meza kuyareba bitakurambira. Ni indirimbo abafite ijisho ryo kureba amashusho meza (Artsistic eye) bemeza ko iri ku rwego rw’indirimbo ba WizKid na ba Diamond bakora. Kuva yajya hanze ku ya 18 Ukuboza mu 2020 imaze kurebwa n’barenga ibihumbi 195.

Indirimbo 10 zaje kuri uru rutonde ni 10 zatoranyijwe n’abanyamakuru ba INYARWANDA.COM/TV basanzwe bakora mu gisata cy’imyidagaduro bagiye bakurikirana indirimbo kuva muri Mutaramo kugeza mu Ukuboza mu 2020. Hakozwe indirimbo nyinshi ariko rero zose ntabwo zaza mu 10 keretse hakozwe nibura indirimbo 100 zifite amashusho meza nibwo amarangamutima ya buri wese yazamo. 

Abahanzi bazi ko bakoze amashusho meza batisanzemo bihangane ahubwo bakore cyane ku buryo mu 2021 bazaba bafite amashusho yivugira meza abereye ijisho kuko birashoboka kugira indirimbo (Audio) nziza ariko ugakora amashusho adashamaje kandi muri iyi minsi amashusho aracuruza cyane haba ku mbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Tresor Tuyizere3 years ago
    Mwarashishoje pe.Izi zarabiciye biracika n'abatemera bazemera.Uyu ni umuburo kubandi bahanzi nyarwanda kwigira kuri bagenzi babo. Inyarwanda namwe mwarakoze kudusangiza ibyiza byo mumuziki w 'iwacu.Asante sana.
  • Jean Tresor Tuyizere3 years ago
    Tubitezeho byinshi no muri 2021 kuko mufite abanyamakuru bakora kinyamwuga.Amfoto meza cyane twaremeye!!.courage





Inyarwanda BACKGROUND