RFL
Kigali

Rubavu: Baciwe amaguru na 'Mine' imiryango ishaka kubatandukanya baranga, barashimira cyane Perezida Kagame

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/12/2020 11:11
0


Umuryango wa Hitimana Thary na Marigarita Bavugayubusa ni intangarugero mu murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere mu Mudugudu wa Keya, kubera urukundo bafitanye n’ubwo bose batagira amaguru. Mu kiganiro na INYARWANDA bavuze ko urukundo rwabo ari amateka batangaza icyo bakeneye cyabafasha kuryoherwa cyane n'ubuzima.



Inkuru y’urukundo rw'aba bombi ni intangarugero kuva mu ntangiriro kugeza ubu. Uyu muryango ubana mu buryo butangaje kandi ukitanaho cyane, watangarije InyaRwanda.com uko babayeho, bashimira umukuru w’igihugu wabahaye ubuzima bushya ndetse bavuga ko iterambere bifuza bazarigeraho n’ubwo bibagoye cyane kubera ko bose bafite ubumuga bw'amaguru kandi bakaba basabwa gukora cyane. 


Marigarita asobanuro inkuru y’urukundo rwabo yagize ati “Nitwa Marigarita Bavugayubusa nakunze umugabo wanjye cyane kuva kera tugiteretana, uyu mugabo ni we wenyine nakunze kandi namukunze wese. Hitimana Thary mumenya twese twari bazima, icyo gihe umuryango wanjye ushaka kunshyingira undi musore ndamwanga, batura n’inzonga nziha abagabo bari baraho kugira ngo mbereke ko ntamushaka".

"Icyo gihe Hitimana yari yaranyeretse ko ankeneye cyane mu buzima bwe nanjye mbona nta bundi buryo bwo kumwitura uretse kumukunda ntitaye ku babyeyi banjye kandi nashakaga no kubajya hafi. Twari bazina dufite amaguru yose, tujya guhinga tugataha, mbese ukabona ko dufite ubuzima, kugeza ubwo umugabo acikiye akaguru njye nkasigara ndimuzima".

Yakomeje ati "Nagiye mu murima nanjye hari mu 2000, mu gihe ndimo kubagara ngiye kumva numva ikintu kiraturitse, ubwo icyo gihe urumva ukuntu nahise mera nabaye nk’upfuye kuko cyanshiye amaguru yose nsigarira aho kugeza ubu, urabona ko nta maguru mfite. Urumva umugabo wanjye sinigeze mwanga nubwo yari afite akaguru kamwe, dore ko ariwe wagacitse mbere yanjye. Kubaho biratugora, usanga dusabwa kwikorera ibintu byose, tukarera abuzukuru bacu kimwe n’abandi bagiye gushaka nyuma abagabo bakabanga bakagaruka”.

Hitimana Thary asobanuro iby’iki bibazo yahuye na byo nawe yavuze ko yacitse akaguru mu 1998, mu ntambara y’abacengezi, uyu mugabo wavuganaga agahinda kenshi cyane, yavuze ko hari mu gitondo tariki 10 Gicurasi 1998, ari mu murima Mine igaturika igatwara ukuguru kwe. Umugore we yari muzima maze nawe ngo bigenda bityo muri 2000 hashize imyaka ibiri gusa.

Yagize ati “Hari mu gitondo, ndi mu murima mine iraturika intwarira akaguru. Urumva hari mu ntambara y’abacengezi, nabayaho nyine mbana n’umufasha wanjye wankunze ntacyo mfite”. Hitimana ati ”Nagiye kumva numva umukobwa arampamagaye ati “Uyu munsi ni gahunda kandi gahunda ni gahunda. Nta kindi nakoze nariteguye by’ako kanya ubundi ku mugoroba mbona angezeho bamuherekeje basi twibanira gutyo”. 

Marigarita ati ”Njye nabwiye umubyeyi wanjye ati “Ndagiye”, ati se ugiye he mwana wanjye? Namubwiye ko ntazi aho ngarukira na cyane ko bumvaga ko ngomba gushaka uwo bashaka wari waramaze no gutura inzoga nkazanga. Narigendeye nsanga Thary nawe arantegereje".


Nta maguru agira kuko yasigiwe ubumuga bw'amaguru na Mine ubwo yari mu murima

N'ubwo uyu muryango uganira neza ugatebya, ugaseka ndetse ugasetsa n’uwawusuye kubera urukundo bifitiye bo ubwabo, ntabwo wibagirwa gushimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame babibutse bakabaha inka mu minsi yashize ndetse bakavuga ko bishimiye n’amafaranga bahabwa muri VUP.

Marigarita ati "Mumbwirire Jeanette Kagame na Perezida Kagame ko nishimye cyane, nishimiye inka bampaye, ubu ndi kunywa amata kandi n’umugabo wanjye arayahirira imeze neza cyane”. Uyu mugabo kandi yaboneyeho gusaba ubufasha bwo guhabwa indi nsimbura ngingo y’ukuguru kwe na cyane ko iyo yari afite yashaje. Uyu muryango utuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND