RFL
Kigali

Impano Alyn Sano yegeneye abakunzi be ku munsi wa Noheli-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2020 18:29
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Come All Ye Faithfull’, iboneka mu gitabo cy’Umukirisitu yasubiwemo n’abahanzi batandukanye ku Isi, ni mu rwego rwo gufasha Abakirisitu kwizihiza Noheli no gushimira abafana be bamushyigikiye muri uyu mwaka wa 2020.



Alyn Sano yabwiye INYARWANDA ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yifurize abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire anabashimira uko bamushyigikiye muri uyu mwaka wa 2020.

Yavuze ko yanasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo guha Noheli abakunda uko aririmba mu rurimi rw’Icyongereza. Ati "Nshimiye abakunzi banjye cyane cyane abakunda iyo ndirimba mu Cyongereza. Ni impano ya Noheli ku bakunzi banjye kuko nanjye uyu mwaka barashimishije cyane”.

Iyi ndirimbo ‘Come All Ye Faithfull’ iboneka mu Gitabo cy’Umukristu cyitwa ‘Indirimbo za 200’. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ku Isi mu bihe bitandukanye abakirisitu bifashisha mu kwizihiza Umunsi wa Noheli buri tariki 25 Ukuboza.

Abantu batandukanye barimo Herve Rugamba bavuze ko Alyn Sano afite impano idasanzwe ikwiye gushyigikirwa. Ni mu gihe Kayira Alain, Uwamahoro Lea, Masezerano Prosper n’abandi bavuze ko Alyn Sano yasubiyemo ‘neza’ iyi ndirimbo ashyigikiwe n’ijwi rye ‘bakunda cyane’.

Mu Ukuboza 2016, iyi ndirimbo yasubiwemo n’itsinda Pentatonix, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 42. Mu minsi ibiri ishize kandi, iyi ndirimbo yasohowe n’umuhanzikazi Lauren Daigle aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 48.

Sano aherutse kubwira INYARWANDA ko ari gukora kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo 20 kandi ko hari n’izo yakoranye n’abahanzi bo muhanga. Avuga ko kugeza ubu iyi Album ageze kuri 30% ayikora.

Alyn Sano amaze igihe mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, yaherekeje kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. Urugendo rw’umuziki we rwahereye mu 2010 ubwo yaririmbaga muri korali yo mu kigo cy’amashuri yizemo i Gitwe mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Yasezeye muri korali mu 2015, atangira gutekereza ku rugendo rwe rw’umuziki. Mu mpera za 2018, nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Witinda’ itaramenyekanye cyane. Icyo gihe yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Akilah Institute for Women.

Uyu mukobwa ari ku rutonde rw’abitabiriye irushanwa ry’umuziki rya The Voice France Francophonie, aho yageze muri ½, aba umunyarwandakazi rukumbi wahageze. Yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ze zirimo ‘Rwiyoborere’, ‘Ntako bisa’, ‘Naremewe wowe’ n’izindi.

Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya mu rwego rwo gushimira abafana be n'abandi bamushyigikiye muri uyu mwaka


Alyn Sano yasubiyemo indirimbo 'Come all ye Faithfull' iri mu gitabo cy'Umukirisitu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COME ALL YE FAITHFULL' ALYN SANO YASUBIYEMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND