RFL
Kigali

Davido yashyizwe ku mwanya wa mbere nk'umuhanzi uyoboye abandi muri Africa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/12/2020 20:34
0


Umuhanzi Davido yabaye umuhanzi ukomeye kurusha abandi w'umwaka wa 2020 ku mugabane wa Africa.



David Adeleke uzwi ku izina rya Davido ari naryo akoresha mu buhanzi, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Africa. Ukumenyekana kw'uyu muhanzi byaturutse ku bihangano bye byiza yatangiye gukora guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba z'umuziki wa Africa.

Ibikorwa byo gutangaza umuhanzi ukomeye w'umwaka byatangiye kubaho guhera mu mwaka wa 2013 bikaba bikorwa n'ikinyamakuru cyitwa Turntable gikorera mu gihugu cy'u Bwongereza, gifite amashami mu bindi bihugu nka South Africa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Nigeria.

Turntable ikaba yamaze gutangaza umuhanzi uyoboye abandi ku mugabane wa Africa ko ari Davido ukomoka muri Nigeria. Uyu muhanzi yagizwe uwa mbere hagendewe ku kuba yujuje ibintu 8 bashingiraho.


 Umuhanzi Davido wagizwe uwa mbere ku mugabane wa Africa

Muri ibyo bagenderaho harimo kuba umuhanzi utorerwa kuba uwa mbere agomba kuba afite indirimbo yakunzwe cyane, amashushu y'indirimbo ye yarebwe cyane kuri YouTube, kuba indirimbo ze zarumviswe n'abantu benshi ku rubuga rwa Audiomack ndetse no kuba yarasohoye album iruta izindi muri uwo mwaka.

Nk'uko ikinyamakuru Turntable cyabitangaje, cyasobanuye ko ibyo bagenderaho byose mu gutoranya umuhanzi w'umwaka Davido abyujuje ndetse ko yanahize abandi bahanzi bose bo ku mugabane wa Africa.

Turntable ivuga ko ishingiye ku bikorwa umuhanzi Davido yakoze uyu mwaka ko ntagushidikanya ariwe wahize abandi. Muri ibi bikorwa harimo nko kuba yarasohoye album yakunzwe cyane yise 'A Better Time'.

Davido ari kumwe na Chris Brown baherutse gukorana kuri album aherutse gusohora

Kuba iyo album ari nziza yongeye kugaragaza ko Davido akomeye dore ko yayihurijeho abahanzi bi bikomerezwa ku isi barimo Chris Brown, Nicki Minaj, Nas ndetse n'umuhanga mu gutunganya indirimbo witwa Hit Boy. Turnatable yavuze ko nta wundi muhanzi muri Africa wakoze nk'ibyo Davido yakoze ari nayo mpamvu bamushyize ku mwanya wa mbere.

Src:www.naija.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND