RFL
Kigali

ADEPR yakuyeho urwego rw'Itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho ishyiraho Indembo nshya 9

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2020 15:14
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/12/2020, ADEPR yatangaje ko yakuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho, ihita ishyiraho Indembo nshya 9 z'iri torero. Ibi byemejwe mu itangazo ryateweho umukono na Pastor Ndayizeye Isaie Umuvugizi wa ADEPR.



Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe na RGB yashyizeho iyi Komite y'inzibacyuho, muri izo nshingano hakaba harimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere muri ADEPR, kwemera no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR. Ni muri urwo rwego, bakuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere ndetse n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho.

ADEPR yatangaje ko yakoze aya mavugurura ishingiye ku isesengura ryakozwe na Komite y'Inzibacyuho ya ADEPR, nyuma y'ibitekerezo n'ibyifuzo byatanzwe n'abanyetorero. Yashingiye kandi no ku byavuye mu bugenzuzi (External audit) bwakozwe ku mikorere, n'imiyoborere by'itorero, igasanga urwego rw'akarere n'Ururembo rusanzweho bifite inshingano zisa kandi imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro ku itorero. 

Pastor Ndayizeye Isaie Umuvugizi wa ADEPR yagize ati "Komite y'Inzibacyuho ikuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho". Yakomeje agira ati "Mu rwego rwo gufasha itorero kugera ku ntego yaryo, Komite y'inzibacyuho ishyizeho Ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zakuweho". 

Muri ADEPR, hari hasanzwe hariho Indembo 5 ari zo: Ururembo rw'Amajyaruguru, Ururembo rw'Amajyepfo, Ururembo rw'Iburasirazuba, Ururembo rw'Uburengerazuba n'Ururembo rw'Umujyi wa Kigali. Kuri ubu izi ndembo zakuweho, zisimbuzwa Indembo nshya icyenda (9). Muri buri karere k'u Rwanda hari hariho urwego rw'Itorero ry'Akarere, ibisobanuye ko zari Inzego zigera kuri 30 mu gihugu.

Izi nzego zari zifite abashumba bari bazihagarariye banahembwaga neza nk'uko amakuru InyaRwanda ifite abihamya. Kuri ubu rero Urwego rw'Itorero ry'Akarere ntirukibarizwa mu Itorero ADEPR-ibyumvikanisha ko ari inyungu ku Itorero ryabahembaga buri kwezi. ADEPR yatangaje ko yakuyeho urwego rw'Akarere kuko 'rufite inshingano zisa n'iz'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho kandi imikorere yazo idafasha kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro ku Itorero'.

DORE INDEMBO NSHYA 9 Z'ITORERO ADEPR

1. Ururembo rwa Kigali: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyarugenge

2. Ururembo rwa Gicumbi: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Gicumbi na Rulindo, rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Byumba

3. Ururembo rwa Muhoza: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Musanze, Burera na Gakenke, rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Muhoza.

4. Ururembo rwa Gihundwe: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Nyamasheke, Karongi na Rusizi, rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gihundwe.

5. Ururembo rwa Huye: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Taba (Huye).

6. Ururembo rwa Rubavu: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gisenyi.

7. Ururembo rwa Ngoma: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Bugesera. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Kibungo.

8. Ururembo rwa Nyagatare: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyagatare.

9. Ururembo rwa Nyabisindu: Rugizwe n'icyahoze ari Itorero ry'Akarere rya Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyabisindu.


Indembo nshya 9 zashyizweho na Komite y'Inzibacyuho ya ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline Mukasamari3 years ago
    Ibi nibyiza kabisa,ubundi byari akajagari. Imana ikomeze ibakoreshe mugusubiza itorero ku murongo mwiza ryahozeho,mudashingiye kunyungu z'abantu ku giti cyabo,ahubwo mwitaye kunyungu z'ubugingo bw'abanyetorero.





Inyarwanda BACKGROUND