RFL
Kigali

Dore ibyo wakora Kim Kardashian akaguha $500 ukarya Noheli neza amahirwe aramutse agusekeye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/12/2020 18:42
2


Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamidelikazi, umunyamakuru kuri Televiziyo, Kim Kardashian yatangaje ko yifuza kohereza amadorari 500 kuri buri muntu wese wubahirije ibyo yasabye mu rwego rwo gufasha abantu 1000 bamerewe nabi n’ibi bihe.



Kim Kardashian avuga ko uyu mwaka wabaye ingume ku bantu benshi, bityo ko hari abadafite amafaranga yo kwishyura ubukode, kugura ibiryo byo kurya n’ibindi. Ashimangira ko abantu 1,000 bose azabaha amadorari 500 umwe umwe.

Kim Kardashian Interview: 'Justice Project' & Prison Reform | Time

Nk'uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter, agaha amahirwe abantu 1000 bamukurikira, birashoboka ko wayatsindira kuko ntabwo yashyizeho itariki ntarengwa nu'bwo yabitangaje Tariki 21 Ukuboza 2020.

Mu butumwa bwe Kim Kardashian yagize ati: “Muraho! Umwaka wa 2020, wabaye ingume abantu benshi baragorwa no kwishyura ubukode cyangwa se kubona ifunguro ku meza, ndashaka kwerekana urukundo nohereza amadorari 500 ku bantu 1000, nyoherereza $cashtag yawe hepfo iri hamwe na #KKWHoliday”.


Kim Kardashian arashaka gutanga 500$ ku bantu 1000

$cashtag ni uburyo bwihariye buranga umuntu n'ubucuruzi hakoreshejwe Application yitwa 'Cash App' wanasanga muri telefone zigezweho. $cashtag iba ifite 'URL' isangiwe (shared URL) aho inshuti, umuryango, n'abakiriya bashobora kurihira/kwishyurira bonyine kandi mu mutekano.

Kim Kardashian, ari mu bagore b’abaherwe ku isi kandi bakurikirwa n’abantu benshi ku isi kuri Twitter, dore ko abamuyobotse bagera kuri Miliyoni 68, bikiyongeraho ko ari umugore washakanye n’icyamamare muri muzika, Kanye West washakaga kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Photos from What the Fashion - E! Online | Fashion, Celebrity outfits,  Celebrity style

Kim Kardashian umunyamidelikazi w'umuherwe

Kim Kardashian and Kanye West Are Living 'Separate Lives,' Source Says |  PEOPLE.com

Kim Kardashian ari kumwe n'umugabo we Kanye West






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngayingabo j .paul3 years ago
    imana iguhe umugisha kudufasha turishimye umwaka mwiza ok
  • Ngayingabo j paul3 years ago
    Ndumva aribyo gufasha abakene





Inyarwanda BACKGROUND