Iris Floyd Kyle, umugore ufite amateka maremare mu guterura ibyuma biremereye na siporo ngororamubiri, yubatse umubiri ku buryo butangaje, yagiye yitabira amarushanwa akomeye atandukanye harimo Olympia Champion n’andi atandukanye.
Iris Floyd, yavutse ku ya 22 Kanama 1974, ni
umunyamerika w’umwirabura wamamaye mu mwuga wo kubaka umubiri. Kuri ubu atuye i Katy, muri Texas. Kugeza ubu, niwe gitsina
gore watsinze cyane mu marushanwa y’abubatse umubiri, mu marushanwa ya Olympia
yatsinze inshuro ebyiri yikurikiranya. Iris yashyizwe ku rutonde rw’abakobwa bubaka umubiri muri IFBB.
Iris, mu bikorwa bye bya siporo yakinnye, harimo
kwiruka bizwi nka (Cross), Basketball (point guard), na softball (shortstop). Yari Umunyamerika w’umuhanga muri Basketball dore ko yahawe bourse ya siporo. Iris Kyle , avuga ko kwihata siporo cyane ngo
abe umugore w’ikirangirire mu kubaka umubiri, ahanini yafanaga uwitwa Lenda
Murray yifuzaga kumera nkawe.
Iris ati: "Ndibuka ku nshuro ya mbere nabonye
ifoto ya Lenda Murray mu kinyamakuru. Natangajwe cyane nayo, ubwo nafashe iyo
shusho nyishyira kuri firigo yanjye ngo njye nyireba, kandi kuva icyo gihe, intego yanjye yari iyo guteza imbere umubiri
wanjye nka we. "
Olympia yongeye gutangaza amakuru muri Nyakanga 2020
ubwo byatangarijwe nyuma yo gutangaza ko amarushanwa ya Olympia azagaruka muri
2020 bikavugwa ko Iris atazayitabira kubera uburwayi, kuva 2015-2019. Kyle niwe
wenyine wubaka umubiri wegukanye ibikombe icumi mubice byose muri Olympia.
TANGA IGITECYEREZO