RFL
Kigali

Yasipi wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagiye muri Nigeria guhatanira ikamba rya Miss Africa Calabar 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2020 14:46
0


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, yagiye muri Nigeria guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2020 rizaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2020.



Uwihirwe Yasipi yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020. Ni umwe mu bakobwa bahatanye muri iri rushanwa bafashe rutema ikirere berekeza muri iki gihugu. Ndetse abategura iri rushanwa batangiye kubaha ikaze.

Kuva mu Ntangiriro z’Ukuboza abakobwa uko ari 20 bahataniye ikamba batangiye guhabwa amahirwe binyuze ku matora yo kuri internet. Uwihirwe Yasipi amaze iminsi yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agakangurira abantu kumutora. Ni mu gihe gutora bisaba idorari rimwe akabakaba mu manyarwanda hafi 1000 Frw.

Gutora kuri internet bifite amanota 50%, umwiherero wahawe amanota 10% n’aho abagize akanama nkemurampaka bafite amanota 40%; byose hamwe bikaba amanota 100% azasiga hamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.

Mu mwiherero w’aba bakobwa hazarebwa indangagaciro na kirazira; imibanire n’abandi, ubwenge, urugwiro, ibikorwa byiza, ubwiza, uko umukobwa agaragara ndetse n’uko aberwa n’imyambaro isanzwe.

KANDA HANO UTORE UMUNYARWANDAKAZI YASIPI MURI MISS AFRICA CALABAR

Mu mwiherero kandi akanama nkemurampaka kazahitamo uhiga abandi, uhiga abandi muri siporo n’uhiga abandi mu kugira impano.

Abakobwa 10 ba mbere bazabazwa n’Akanama Nkemurampaka hakurwemo batanu nabo babazwe hakurwemo uwegukana ikamba ndetse n’ibisonga bye.

Abakobwa 20 bahatanira kuvamo Miss Africa Calabar ni Amel Kader (Aligeria) Olebogeng Moje (Botswana), Michèle Ange Minkata (Cameroon), Fanelie Riziki (RDC), Mekilt Tezera (Ethiopia), Fairuza Nabia Sulleman (Ghana), Tacy Gemma A. (Kenya), Vuyiswa Tonono (Malawi).

Soukaina Chouad (Morocco) Julita Kitwe Mbangula (Namibia), Hani Abdi Gass (Somalia), Mosiah Tau (South Africa), Alice Iullo (South Soudan), Jasintia MAKWABE (Tanzania), Brenda KANKOUE-AHO (Togo), Sarra Sellimi (Tunusia), Hannah Chiwenda (Zambia) na Ashley Morgen (Zimbabwe).

Abategura iri rushanwa bavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azamenyekana mu muhango ukomeye uzaba ku wa 27 Ukuboza 2020, muri Leta Cross River State, ho mu gihugu cya Nigeria.

Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yagiye muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Yasipi amaze iminsi asaba abantu kumutora mu matora yo kuri internet azasiga hamenyekanye batanu bajya mu cyiciro cya nyuma

Uyu mukobwa aherutse kubwira INYARWANDA, ko afite icyizere cyo kwitwara neza muri iri rushanwa ribera muri Nigeria

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Africa Calabar 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND