RFL
Kigali

CAF Confederations Cup: AS Kigali iteye mpaga KCCA mu mukino ubanza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2020 12:51
4


Umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup wari uteganyijwe hagati ya AS kigali na KCCA ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020, ntukibaye nyuma yuko iyi kipe yo muri Uganda igaragayemo abakinnyi banduye COVID-19.



Umukino ubanza hagati yaya makipe wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu saa Cyenda z'umugoroba, ariko birangiye AS Kigali iteye mpaga KCCA.

Ikipe ya KCCA yageze i Kigali ifite abakinnyi 15 gusa, yari yiteguye gukoresha kuri uyu mukino ubanza, ku bw'amahirwe make, babiri muri bo basanzwemo COVID-19, bituma basigarana abakinnyi 13 gusa.

Amategeko ya CAF avuga ko iyo ikipe idafite abakinnyi 11 babanza mu kibuga ndetse n'abasimbura batatu ku ntebe y'abasimbura, itemererwa gukina, ahubwo iterwa mpaga.

Bijyanye n'amategeko ya CAF , ikipe ya KCCA itewe mpaga y'ibitego 2-0 mu mukino ubanza muri iri rushanwa.

Aganira na Inyarwanda.com, Umunyamabanga wa AS Kigali, Bwana Gasana Francis yatangaje ko impamba y'ibitego bibiri itari nke, kuko kubyishyura muri Uganda bitazaborohera nubwo bifuzaga ko umukino ukinwa kuko bari bafite icyizere cyo gutsinda ibirenze bibiri.

Yagize ati"Twishimiye intsinzi tubonye mu mukino ubanza, nubwo twe twifuzaga gukina kuko batari bazanye abakinnyi babo bose bakomeye twumvaga dushaka kurenza ibitego bibiri, gusa ntacyo bitwaye ni impamba nziza izadufasha mu mukino wo kwishyura uzabera muri Uganda".

AS Kigali yageze mu cyiciro cya kabiri muri iri rushanwa, isezereye Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora ry'ibanze, nyuma yo kunganya 2-2 mu mikino yombi, ariko AS Kigali igakomeza kubera igitego cyo hanze yatsindiye muri Botswana.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 06 Mutarama 2021 muri Uganda, aho KCCA ifite akazi katoroshye ko kwishyura ibitego bibiri itsinzwe mu mukino ubanza.

AS Kigali iteye mpaga KCCA mu mukino ubanza muri CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hitimana David3 years ago
    Mfite ubwoba ko As Kigali nijya Kampala ko bazarebamo inkingi zamwamba bakavugako barwaye .
  • joy3 years ago
    Agree with you @David
  • Emmy Kenzo3 years ago
    Ntimukomerezaho
  • Emmy Kenzo3 years ago
    Ntimukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND