Umuraperi w’umuhanga, Rukundo Elie wamamaye nka Green P, imyaka ibiri yikurikiranya yaba ibaye amateka mabi kuri we, aho yose yaba agiye kuyisoza yisanga muri gereza kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu mwaka wa 2019, uyu muraperi yawurangije acumbiwe na
Polisi kuri Station ya Kicukiro, aza kujyanwa no muri gereza ya Mageragere azira gukoresha
ibiyobyabwenge n’imiti yifashishwa nkabyo. Tariki 9 Ukuboza 2019, niho amakuru
yatangiye kumenyekana ko Green P yafashwe na Polisi.
Uyu
musore Green, wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang, ritakibaho, Noheli n’ubunani
ya 2019, yabyumviye muri Gereza ya Mageragere. Yakiriwe kandi mu birori
abagororerwa muri iyi gereza bakorewe tariki 31 Ukuboza 2019, aho basabanye
bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ku
mbuga nkoranyambaga, hari kuvugwa ko Green P, yongeye gutabwa muri yombi tariki
12 Ukuboza 2020 azira gukoresha ibiyobyabwenge. Amakuru agera ku InyaRwanda avuga
ko uyu muraperi afungiye kwa Kabuga. Mu rwego rwo kubaza amakuru yizewe,
twabashije kureba uburyo twavugana na bamwe mu bayobozi ba gereza yo kwa Kabuga
ntibyakunda.
Green P ari mu baraperi bari bakunzwe
Twavuga ko muzika ya Green P, hashize imyaka 2
ihagaze nabi cyane kubera itabwa muri yombi rya hato na hato akurikiranyweho gukoresha
ibiyobyabwenge.
TANGA IGITECYEREZO