RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo cya Noheli kuri Televiziyo Rwanda no kuri Youtube

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2020 11:57
0


Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo cya Noheli 'Christmas Corols Concert 2020' kuri Televiziyo Rwanda ndetse no kuri Youtube nyuma y'uko icyo yari yateguye cyari kuba tariki 19 Ukuboza 2020 gihagaritswe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.



Iki gitaramo cya Chorale de Kigali kiraba kuri uyu wa Kane tariki 24/12/2020 kuva saa Tatu z'ijoro. Nk'uko Chorale de Kigali yabitangaje ikoresheje urubuga rwa Twitter, abantu bazakurikira iki gitaramo mu buryo bw'ikoranabuhanga aho kizatambuka imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda ndetse no kuri shene ya Youtube y'iyi korali.

Banditse bati "Ni ku itariki ya 24 Ukuboza 2020, i saa Tatu z'umugoroba. Uzakurikirana igitaramo "Christmas Carols Concert" Live kuri RTV ndetse no kuri Youtube channel ya Chorale de Kigali. Ntimuzacikwe". Aba baririmbyi bazakora iki gitaramo bari muri Kigali Arena ndetse ubuyobozi bw'iyi nyubako bwabishimangiye buvuga ko aba baririmbyi b'amajwi atangaje bazakora iki gitaramo bamurikiwe n'amatara ya Kigali Arena.


Chorale de Kigali igiye guha abanyarwanda Noheli

Hodari Jean Claude Visi Perezida wa Kabiri wa Chorale de Kigali ushinzwe Imiririmbire n'imyitwarire, mu kiganiro iyi korali iherutse kugirana n'abanyamakuru mbere y'uko igitaramo bari gukorera muri iyi nyubako bari kumwe n'abakunzi babo gisubikwa, yavuze ko bamaze igihe kinini bitegura kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza Noheli no kwinjira mu mwaka mushya wa 2021.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966. Igizwe n’abanyamuryango basaga 150, abarenga 80% bakaba ari urubyiruko. Ni Chorale imaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbambo ndeste n’izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube. Intego yabo nyamukuru bandikishije no mu Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.


Kuri uyu wa Kane biraba ari uburyohe kuri RTV mu gitaramo cya Chorale de Kigali


Abakunzi ba Chorale de Kigali bararikiwe igitaramo cyayo kizabera kuri RTV








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND