RFL
Kigali

Bahati ati "Bruce Melodie na Juno Kizigenza ni abahanga, sinarongora nta mafaranga, ndacyari umu star nka kera" - VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:23/12/2020 17:09
0


Umuhanzi Habiyambere Jean Baptiste waryubatse mu muziki ku izina rya Bahati Makaca aho yaririmbaga mu itsinda rizwi cyane hano mu Rwanda rya Just Family, yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba ariwe ntandaro yo gusenyuka kw'iri tsinda.




Bahati ni ryo zina rizwi cyane muri filime yitwa 'Mbaya series'. Iyi filime yayitangiye yifashishije undi muntu uzwi mu itangazamakuru, Muhire Jason, batangirira kuri filime bise 'Mbaya' kugeza ubu bakana bakara filime 3 ari zo; Icyaha, Ihurizo na Mbaya ari nayo Bahati akinamo ndetse yanahereyeho akina.

Uretse iyo akinam,o izindi zose aba ari umuyobozi wazo. Avuga ko byamutwaye imbaraga kugira ngo ajye kubyiga muri Kenya nyuma yo gusa nk'uvuye mu muziki. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bahati yakomeje avuga ko n'ubwo ari muri filime atigeze areka umuziki dore ko yanubatse inzu itunganya umuziki. Yavuze ko ikimubera ikibazo ari igihe ariko umuziki azawukora yaba uwe ndetse n'indirimbo za Just Family zitarasohoka avuga ko azazishyira hanze, zirimo nk'iyo bakoranye na Oda Paccy n'indi bakoze ari banyine zikibitse kugeza ubu.


Uyu musore ikitwa gushaka umugore ntagikozwa kugeza n'ubu avuga ko hakiri igihe kuko agomba kubanza agashaka amafaranga cyane ko adashaka ko umuryango we uzabaho nabi. Kugeza ubu Bahati avuga ko nta mukunzi afite kandi nta n'uwo akeneye icyo ashaka ni ugukora akazi akabona amafaranga ibindi ngo azabipanga nyuma.


Filime ni kimwe mu byatumye Bahati Makaca yamamara cyane uyu mwaka nyuma yo gusenyuka kw'itsinda rye rizwi nka Just Family

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012 mbere y'uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone iri tsinda ryaje kugaruka Croidja ataririmo ahubwo asimbuzwa uwitwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga, uwitwa Chris yavuyemo nabwo ibibazo byongera kuvuka kuko yanavuyemo noneho ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye, ibi Bahati akaba abihakana yivuye inyuma.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND