Kigali

Aime Uwimana, Arsene Tuyi na Ben&Chance bazaririmba mu gitaramo cy’amashimwe y’umuryango

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2020 9:01
0


Abaramyi b’amazina azwi Aime Uwimana, Arsene Tuyi na Ben&Chance bahurijwe mu gitaramo kigamije gushimira Imana uburyo yarinze imiryango y’Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2020 cyiswe ‘Family Thanksgiving Celebration’.



Iki gitaramo cy’amashimwe y’umuryango cyateguwe na Irere Network kizaba ku munsi Abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu ku wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020. Ni kimwe mu bitaramo bigiye gufasha Abanyarwanda kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021.

Jackie M. Nirere avuga ko muri iki gitaramo hazarebwa hamwe niba umuntu yabona icyo ashima mu bihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe. Ati “Kubera uburyo twatunguwe na Covid-19 ndetse n’ibindi bitari byiza bijya bidutungura mu buzima bw’umuryango twifuje ko turebera hamwe ese umuntu yabona icyo ashima mu bihe nk’ibyo.”

Muri iki gitaramo, biteganyijwe ko Canon Rev.Dr Antoine Rutayisire ari we uzabwiriza ubutumwa.

Iki gitaramo kizayoborwa na Jackie M Nirere n’umugabo we James Nirere kizatambuka saa mbili n’igice kuri Televiziyo ya KC2, kuri Authentic TV no kuri shene ya Youtube ya Irere TV.

Kizaririmbamo abaramyi basize amavuta barimo Arsene Tuyi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Amashimwe’, Aime Uwimana uzwi mu ndirimbo ‘’ na Abaramyi Ben & Chance bakunzwe mu ndirimb 'Yesu arakora'.

Aime Uwimana ni umuhanzi ufatirwaho icyitegererezo n'abahanzi hafi ya bose mu bakora umuziki wa Gospel. Muri Gashyantare 2020, uyu muhanzi yasohoye Album iriho indirimbo 15 yagiye akorana n'abahanzi banyuranye barimo Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Papy Clever, Dominic Ashimwe, Damascene Kanuma, Guy Badibanga, Tonzi n'abandi.

Album azwi mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe' yitiriye Album ye ya mbere igizwe n'indirimbo 9 nka ‘Calvary’, Amagufwa yumye, Wagize neza, Wampaye umudendezo, Uri mwiza, Christ lives in me, Ikinyejana cyatoranijwe n'indi yise ‘Amajwi y'abacunguwe’.

Mu 2016, Arsene Tuyi ni bwo yatangiye neza kuba umuhanzi ku giti cye mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse akomeza no kugenda atera imbere mu buryo bw’umwuka n’ikinyamwuga aho wasangaga akomeza kwiga ibicurangisho bimwe na bimwe nka gitari ndetse no kwiga inyigisho z’abigishwa ba Yesu Kristo mu ishuri ryitwa 'Bible Communication Center (B.C.C)' akaba yarazisoje muri 2017.

Mu 2016 kandi ni ho Arsene Tuyi yahawe igihembo na Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane muri 2016.

Serugo Ben na Mbanza Chance (Ben & Chance) ni itsinda rigizwe n'umugabo n'umugore birunduriye mu gukorera Imana bakoresheje impano yabahaye yo kuririmba.

Bahuriye mu muryango w'Ivugabutumwa bise 'House of Worship Ministry'. Bamaze gukora indirimbo zinyuranye kandi zihembura imitima ya benshi zirimo; "Yesu arakora", "Ugushikamijeho umutima", "Impano n'ubuzima", "Amarira" n'izindi.

Jackie M Nirere na James bazayobora igitaramo cy'amashimwe y'umuryango 'Family Thanksgiving Network'

Umuhanzi Aime Uwimana ufatwa nk'ikitegererezo kuri benshi muri 'Gospel' azaririmba muri iki gitaramo

Itsinda rya Ben&Chance rizaririmba mu gitaramo kizaba kuri Noheli cyo gushimira Imana yarinze imiryango y'Abanyarwanda muri uyu mwaka

Umuramyi Arsene Tuyi azaririmba mu gitaramo cy'amashimwe y'umuryango cyateguwe na Irere Network







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND