RFL
Kigali

Ese dutegereze indirimbo ya Meddy na Diamond cyangwa ni ikinyoma? Ikiganiro n'ufite amakuru yizewe - VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/12/2020 7:34
1


"Indirimbo ya Meddy na Diamond muzi ko ari ikinyoma ariko irahari kandi muzayibona". Bob Pro umaze gusiga bagenzi be mu bijyanye no kurangiza indirimbo (Mixing and mastering) hano mu Rwanda asobanura ko Covid-19 yabaye inzitizi ku mushinga w’indirimbo ya Meddy na Diamond yagombaga gufatirwa amashusho igahita isohoka.



Bob Pro wakoze indirimbo Suzana ya Sauti Sol ikamamara muri Afurika hose ndetse ikanabahesha ibihembo bitandukanye, asobanura ko yifuza gutanga umusanzu we mu gushyira itafari mu ruganda rwa muzika. 

Umuyobozi w’ishuri rya Nyundo ariko risigaye riri i Muhanga, Mighty Popo yahamagaye Bob Pro amusaba ko yabafasha gutegura integanyanyisho zo kwifashisha bigisha amasomo ya muzika. Ku kinyoma cy’indirimbo ya Meddy na Diamond asobanura ko ibihe byajemo ibibazo kubera icyorezo ariko indirimbo irahari hasigaye gufata amashusho yayo ikabona kujya hanze.

Bob Pro nyiri The Sound ikorera mu Mujyi wa Kigali ubwo yaganiraga na INYARWANDA.COM/TV yamusanze muri studio, yasobanuye byinshi abantu bamwibazaho bari baraburiye ibisubizo birimo umubano we na Yvan Buravan yafashije kuva atangiye umuziki kugeza yegukanye igihembo mpuzamahanga akanamurika album.

Bob Pro yibuka neza ko azi Buravan ari umuntu uririmba muri korali nta na gahunda yo gukora umuziki afite. Ati: ’’Ndibuka ko Buravan mu 2014 aribwo twahuye yayoboraga korali noneho nza kumukorera indirimbo y’ubukwe bwa mukuru we numva ni nziza mubwira ko yakora umuziki bigakunda”. Buravan yabwiye Bob Pro ko ashaka ko amufasha kuba icyamamare, Bob Pro aramwemerera amubwira ko yamufasha.

Abahanzi ntibakwiriye kujarajara muri studio nyinshi

Bob Pro asobanura ko yakuze abona abahanzi bafite amazina bakorana n’abatunganya indirimbo bahoraho ku buryo batajyaga biruka muri za studio nyinshi. Ati: ’’Umuhanzi uba uzi intege nke ze kandi hari igihe ajya ahandi bakazibonamo imbogamizi ntibamufasha uzasanga abahanzi mpuzamahanga bakorana n’abaproducer bamwe bahoraho kuko birafasha’.

Abahanzi bari kuzamuka abenshi ni we wabagize abo baribo

Andy Bumuntu murumuna wa Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bafashwa cyane na Bob Pro ndetse ubu umu producer ukorera Bumuntu ni umunyeshuri wa Bob Pro. Asobanura ko bahuye ari Ernesto wahoze ukorera RBA yazanye na Umutare Gaby barakorana noneho aboneraho no kumenyana na Andy Bumuntu. Bob Pro abonye Andy Bumuntu asanga ni umwana mwiza ufite impano batangira gukorana gutyo.

Bob Pro asaba abatunganya indirimbo bose kuzimuzanira akazirangiza hakaboneka indirimbo zifite amajwi meza


Kubera ko yafashijwe na Engeneer John ubu uri muri Canada avuga ko afite ubuhanga bwihariye mu kurangiza indirimbo. Umuziki wa Nigeria abona turi kuwurya isataburenge kuko mu Rwanda hasigaye hari abakorera indirimbo abahanzi bakomeye. 

Krizbeat wazamuye Tekno akaba anafatwa nk’umwe mu bakomeye muri Nigeria Bob Pro yemera ko ari umuhanga ariko n’abanyarwanda biri kugenda biza ku buryo hari igihe hazaboneka abahanga mu gutunganya indirimbo bari ku rwego rumwe na Krizbeat wifatiye Afurika yose. Ati:’’Krizbeat ndamwemera cyane ni umuhanga’’. Icyakora yongeraho ko umuziki wa Nigeria utari kure y’uwo mu Rwanda.

Ahura bwa mbere na Sauti Sol nta musaruro byatanze

Bob Pro ajya guhura na Sauti Sol byavuye kuri The Ben wari ufitanye indirimbo n’iryo tsinda noneho aramwiyambaza ngo abakorere indirimbo. Ati: ’’The Ben yaranyiyambaje ndabakorera ariko nabumvishije ibihangano byanjye ariko kubera umwanya muto ntibumvise ibyanjye ariko nyuma nagiye muri Kenya kurangiza ya project na The Ben bansaba kongera kubumvisha ibyo nkora bahita bampa indirimbo eshanu na Suzana iriho ku buryo hari indirimbo nabakoreye zitarasohoka’’.

Ese dutegereze indirimbo ya Meddy na Diamond?


Ubwo Bob Pro yari muri WCB yajyanye na Meddy kureba Diamond Platnumz yabumvishije 'samples' (indirimbo z'ibice) zirenga 100 z’abahanzi bifuza gukorana na Diamond. Bob Pro yahishuye ko abahanzi bafite amazina baba bafite gahunda ndende ku buryo indirimbo imwe ishobora kumara umwaka itararangira bitewe n’uko umuhanzi w’icyamamare aba yifuzwa n’abahanzi benshi akagenda ahitamo buhoro buhoro uwo bakorana. 

Yagize ati: ’’Ndibuka turi muri Tanzania najyanye na Meddy, Diamond yatwumvishije indirimbo zitarangiye zirenga 100 z’abahanzi bamusaba gukorana na we’’. Kubera ko Diamond amaze kubaka izina rikomeye usanga aba producer bamuha indirimbo nyinshi ariko agahitamo nke cyane ku buryo ashobora gukora indirimbo igasohoka hashize umwaka.


Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza mu muziki 

Kurikira ikiganiro kiryoshye twagiranye na Bob Pro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi yassin3 years ago
    Alright byab ar byiza cyn natwe kadutegerereze twihanganye kuk iz mpamv zirumvikana





Inyarwanda BACKGROUND