RFL
Kigali

Gisele Precious agiye gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Gaby na Gahongayire-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/12/2020 18:55
0


Umuhanzikazi uririmba indrimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usanzwe asengera muri ADEPR Gatenga, Nsabimana Gisèle Precious (Gisele Precious), agiye gutaramira abakunzi be ari kumwe na Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi mu iserukiramuco rizaba kuwa 26 Ukuboza 2020 saa Tatu kugeza saa Tanu z'ijoro (21:00-23:00).



Gisele Precious wamamaye mu ndirimbo 'Niwe' na 'Imbaraga' ari nayo yamufunguriye amarembo mu rugendo rwe rwa muzika ni umuhanga mu kuririmba anicurangira gitari. Mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko bidashidikanywaho ku ya 26 Ukuboza 2020 azakora igitaramo yahaye inyito ya 'Xmas Celebration Festival'.

Ni igitaramo azafatanyamo n’abahanzikazi basanzwe bafite amazina azwi mu muziki wa Gospel ndetse banafatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi n’itsinda ryitwa The Anointed Band.

Kurikira ikiganiro Gisele yasobanuyemo byinshi kuri Christmas Celebration Festival 

">

Ni igitaramo asobanura ko kivuze byinshi haba kuri we n’abakunda umuziki muri rusange. Ati "Yego turi mu bihe bidasanzwe aho bigoye gutaramira abakunzi banjye imbonankubone ariko nzakora iyi festival inyure ahantu hose hashoboka mu rwego rwo gufasha abantu gusoza neza umwaka no kwizihirwa mu minsi mikuru baramya bakanahimbaza Imana".

Iyo urebye abo bazafatanya usanga ari ab’igitsinagore bonyine


Gisele Precious, iyi ngingo ayisobanura ko n'ubwo ari 'Festival' (Iserukiramuco), ari ni umwanya mwiza wo guha agaciro umugore no kumwongerera imbaraga. Ati "Abagore barashoboye kandi igihe kirageze ngo bahabwe umwanya bagaragaze impano bahawe". Nubwo igitaramo kizaba yacyise Festival asobanura ko kizajya kiba ngarukwamwa kandi mu mpera z’umwaka. 

Gisele Precious muri uyu mwaka avuga ko yahuye n’ibibazo nk'uko byabaye ku isi hose ku buryo byamugizeho ingaruka ukurikije umuvuduko yari yatangiranye ariko ntibyamubujije gukomeza gukora umuziki. Nk'ubu iyo urebye kuri shene ye ya YouTube usangaho indirimbo yakoze muri uyu mwaka zirimo 'Mbega urukundo' na 'Nashukuru (ndashimira)'. Iyo iheruka yanakozwe na Bob Pro ufatwa nka nimero ya mbere mu kuyungurura amajwi (mixing and mastering) hano mu Rwanda.

Imyiteguro irarimbanyije

Ni kenshi hagiye habaho ibitaramo binyura kuri televiziyo abantu bakagirango biri kunyuraho ako kanya nyamara byarafashwe kera bigakinwa. Gisele Precious asobanura ko abo bazakorana bazaba bari 'Live' (imbonankubone) kuri televiziyo ISIBO, Irera Tv (YouTube) no ku mbuga nkoranyambaga za ISIBO TV, iza Gisele Precious ndetse n’ahandi bagitekereza hafasha buri wese gukurikira igitaramo nta nkomyi. 

Ni igitaramo avuga ko kigamije gushimira Imana kuko Imana yamurinze n’abanyarwanda muri rusange. Asaba abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzagikurikira dore ko abizeza kuzabaha igitaramo kibafasha gusoza neza no gutangira umwaka mushya wa 2021.


Gisele Precious yageneye abanyarwanda Noheli n'Ubunani abinyujije mu gitaramo yabateguriye


Gisele Precious agiye guhurira mu gitaramo na Gaby na Gahongayire

REBA HANO INDIRIMBO 'NASHUKURU' YA GISELE PRECIOUS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND