RFL
Kigali

USA: Jeff King uherutse gusohora indirimbo ‘Tembea na Level Yako’ arasaba Abanyarwanda kumushyigikira muri muzika

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/12/2020 5:22
0


Joseph Uwimana Maombi [Jeff King] umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Texas, nyuma yo gusohora indirimbo yafatanyije na Annoint Amani bakayita ‘Tembea na Level Yako’, Jeff King yasabye Abanyarwanda kumuba hafi bagashyigikira muzika ye.



Jeff King ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake by’umwihariko mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiganiro n’uyu musore ukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abashe kugeza ubutumwa bw’Imana kure, yatangarije InyaRwanda.com ko byose abikesha Imana, no gukora cyane.

Gusa ashimangira ko akwiriye gukora cyane kugira ngo abantu b’Imana bazahemburwe n’ubutumwa abitse ku mutima kimwe n’ubwo yamaze kubaha. Jef King yasabye Abanyarwanda bose kumushyigikira mu buryo bwose kugira ngo abashe kugera kure afashe isi kumva ubutumwa bwiza. 

Yagize ati “Imana niyo imfasha muri byose, Imana niyo inyobora, Imana niyo muyobozi wanjye kandi ndashaka ko isi yose yumva ko Imana ariyo byose muri ubu buzima dufite hano ku isi. Byansabye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo mbashe kugera kuri uru rwego ariko nzi neza ko hari ahandi nkeneye kugera kandi nzabifashwamo n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana".

"Abanyarwanda rero bampe inama, bampe ibitekerezo byubaka, banshyigikire ku rubuga rwanjye rwa Youtube (Jef King Music) kuko ni ho nkunda gucisha ubutumwa bwanjye, kimwe no ku zindi mbuga zitandukanye. Isi ikeneye gukira kandi dufatanyije twabigeraho”.

'Tembea na Level Yako' ni indirimbo ibwira buri muntu gukoresha imbaraga ze zose ndetse no gukora cyane kugira ngo agire urwego ageraho. Annoint na Jeff babwira abantu ko kutagira imodoka, inzu n’ibindi bidakwiriye gutuma bahangayika ahubwo igikenewe ari ugusenga no gukora cyane.



Jeff King arasaba abanyarwanda gushyigikira muzika ye

REBA HANO 'TEMBEA NA LEVEL YAKO' YA JEFF KING FT ANNOINT AMANI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND