RFL
Kigali

Uwari icyamamare yishwe n’indwara yo gutakaza ubushake bwo kurya yari yaramunyunyuje bikabije!

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/12/2020 17:53
0


Uwari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atifuza gupfa yishwe n’indara yo gutakaza ubushake bwo kurya yari amaranye igihe yari yaramunyunyuje bikabije.



Josi Maria w’imyaka 24, akomoka mu Majyaruguru y’u Budage, yari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera ingano ye. Yari ananutse ku buryo bukabije ku buryo yatangazaga benshi mu bamukurikira basaga 120,000 ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mukobwa wari uherutse gutangaza ko atifuza gupfa, yashizemo umwuka umutima uhagaze bitewe n’indwara yari amaranye igihe yo gutakaza ubushake bwo kurya.

Amakuru aravuga ko yaguye ahitwa Gran Canaria aho yari yaragiye mu biruhuko bigufi. Muri Mutarama uyu mwaka yasangije ifoto abakunzi be kuri Instagram ari mu myitozo ngororamubiri ababwira ko ari guhangana n’indwara yo gutakaza ubushake bwo kurya asaba abihebye kutitakariza icyizere.

Yagize ati ”Ndashaka kugaragaza ibitekerezo byanjye nkabereka uko ndi guhangana n’indwara yo kubura ubushake bwo kurya. Ndashaka kandi kwerekana ko tudakwiye kwihisha. Kandi ndashaka kubwira abihebye ko bagomba gukomera. Mukomeze guharanira kugera ku nzozi, murwane cyane, muzabona impinduka”.

Nyina yagaragaje agahinda yatewe no kubura umwana we amushimira uruhare yagize mu kurwanya iyi ndwara yifashishije imbuga nkoranya mbaga. Yagize ati ”Ku bwo kurwanya iyi ndwara, turagukunda wari ugifite imishinga myinshi. Uzahora mu bitekerezo byacu, mu ndiba y’umutima, ntuzibagirana. Ndagukumbuye mwana wanjye. Yari amaze kuba ikitegererezo cya benshi cyane cyane abahuye n’akaga ko kurwara iyi ndwara yabakomezaga kandi akabasubizamo intege.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND