RFL
Kigali

Yarahamagawe! Rata Jah NayChah waririmbanye na The Ben mu itsinda Justified ageze ku rwego rushimishije mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2020 17:16
0


Nyuma y'amezi 6 asohoye indirimbo 'Hindura' yakunzwe cyane bitewe ahanini n'amashusho yayo akoranye ubuhanga, Rata Jah NayChah umuhanzi w'impano itangaje uhimbaza Imana mu njyana ya Reggae na Dancehall mu mwihariko we yise 'RataJah, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ukiwa Nami' yasohokanye n'amashusho yayo ari ku rwego rwo hejuru.



Nduwayo Columbus [Rata Jah NayChah] ni umukristo muri Noble Family church na Women Foundation Ministries, biyoborwa na Apotre Mignonne Alice Kabera. Ni umuhanzi w'umunyempano ikomeye akaba n'umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Ni umuhanga mu gucuranga ingoma za kizungu (Drums)-ibintu yatangiye akiri umwana muto w'imyaka 14, akaba yaracurangiye abahanzi b'ibyamamare barimo; Mani Martin, Alex Dusabe, Aline Gahongayire, Ezra Kwizera, n'abandi.

Nyuma yo gusohora indirimbo yakunzwe cyane 'Hindura', kuri ubu Rata Jah NayChah yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ukiwa Nami' iri mu rurimi rw'Igiswahili. Ni indirimbo yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu bihugu by'akarere, harimo n'abahanzi nyarwanda n'amazina akomeye muri Gospel Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel, yatanze igitekerezo kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo, avuga ko uyu muhanzi yahamagawe.

Yanditse ati "Muvandimwe,.woooh, warahamagawe, ni ukuri video ni nziza, byose byosee. Imana iguhe umugisha". Muri Gospel hano mu Rwanda, hagezweho imvugo ivuga ngo 'Warahamagawe', bakaba bayikoresha iyo bashaka gushimangira ko umuntu runaka cyane cyane umunyempano yakoze ibintu byiza, biryoheye ijisho n'umutima kandi birimo Umwuka w'Imana. Papi Clever umuramyi ukunzwe bikomeye muri iyi minsi yanditse ati "Wooh indirimbo nziza cyane muvandimwe Columbus". 

Umuramyi Dominic Ashimwe na Aline Gahongayire ni bamwe mu banyuzwe cyane n'iyi ndirimbo 'Ukiwa Nami', basabira umugisha mwinshi Rata Jah NayChah wayanditse. Abatari bacye bashimiye cyane Producer wayoboye akanatunganya amashusho y'iyi ndirimbo, bavuga ko aya mashusho yihariye kandi ari ku rwego rwo hejuru. Hari umwe mu bakunzi b'umuziki wabwiye inyaRwanda ko nyuma yo kubona aya mashusho nta kindi yakongeraho, ati "Siniriwe mvuga ibintu byinshi, ndemeye".


Rata Jah NayChah yahaye Noheli n'Ubunani abakunzi b'umuziki wa Gospel

Ni amashusho ubona ko yafatiwe mu cyumba kirimo amatara yaka-ibigaragaza ko hari ku mugoroba, harimo abantu bacye bari mu byishimo bikomeye bahimbaza Imana. Mu bagaragara muri iyi ndirimbo harimo n'umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi. InyaRwanda.com twagiranye ikiganiro na Rata Jah NayChah tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya, adutangariza ko yayanditse mu buryo bumwe n'ubwo Zaburi yo muri Bibiliya yanditswemo. Yayanditse yisunze Zaburi ya 16 ndetse n'iya 118 aho Dawidi avuga ngo 'Ni wowe mugabane wanjye, hirya yawe nta kindi kintu cyiza mfiteyo'.

Rata Jah NayChah yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Ukiwa Nami' isobanuye umuntu wari uri mu kibazo agasenga Imana kugira ngo abane nayo, ibe mu ruhande rwe. Yavuze ko agakiza kava ku Uwiteka wenyine atari ku bantu, ati "Iyo ushyize ibyiringiro mu bantu, akenshi baragutenguha'. Yasobanuye ko ari indirimbo y'umuntu wifuza komatana n'Imana aho gushyira ibyiringiro ku bana b'abantu. Yatanze urugero rw'aho aririmba ko 'Imana ari umufasha utabura mu byago no mu makuba'. Ati "Ni indirimbo iganisha ku kubana n'Imana muri ibyo bihe uciyemo biri kukugora". 

Rata Jah NayChah yasobanuye ahashibutse iyi ndirimbo ye nshya


Uyu muhanzi yaduhishuriye ko iyi ndirimbo ye ifite aho ihuriye n'ubuhamya bwe. Ati "Nagize ikibazo cyari kingoye, ntabashaga kubwira umuntu uwo ari we wese, kandi na n'ubu utabasha kucyivuga, ndasenga, Imana inyereka ukuntu ngomba guca muri icyo kibazo. Ndi gusenga rero, niho n'iyo ndirimbo yaziye,...Imana yarambwiye ngo niba ushaka guca muri iki kibazo, ugomba kumera nk'umwana muto cyane, mbona meze nka hahandi abana bari gukambakamba, baca mu bintu bakiniriamo". Yavuze ko yabibonye atyo yumva ashatse kubivamo ariko Imana imubwira ko ari yo nzira yonyine yacamo. 

Yanavuze ko Imana yamubwiye ko indi nzira asabwa gucamo ari ukuba nk'inyoni. Ati "Noneho ikindi cya kabiri irongera irambwira ngo ugomba kubaho nk'inyoni, inyoni ntiba izi aho igomba gukura icyo kurarira". Yavuze ko nta kindi yari afite cyo kwishingikirizaho yaba amashuri, ubwenge bwe, impano cyangwa ikindi cyose uretse Imana yonyine "kuko yarambwiye ngo nyizere kandi iraza gukora ibikomeye, niko nabonye mva muri icyo kibazo, niko nabonye bigenda, ni cyo indirimbo isobanuye". 

Yavuze ko ari akenshi abantu baca mu bibazo bitandukanye ariko kuko nta cyo bavuganye n'Imana kijyanye n'uko bazaca muri ibyo bibazo bibugarije, ugasanga baguye muri ibyo bibazo. Yanavuze ko ikibazo yahuye nacyo kitararangira neza, Ati "Icyo kibazo ntabwo kirarangira ariko yampaye umunezero wo guca muri ibyo bintu, yakomeje uruhanga rwanjye. Ndayishimira cyane kandi ibintu birimo biragenda neza". Yavuze ko inyigisho ikomeye iri mu ndirimbo ye ari ukwiringira Uwiteka, ukifatanya nawe mukabana akaramata, ukumva ko nta kintu cyagukiza uretse Imana gusa. 


Rata Jah NayChah avuga ko gusenga Imana no komatana nayo ariho hari umugisha we

Ku bijyanye n'abantu bagize uruhare muri iyi ndirimbo 'Ukiwa Nami', Nduwayo Columbus ari we Rata Jah NayChah yatubwiye ko mu buryo bw'amajwi yakozwe na Bruce & Boris bamwe mu ba Producer bahagaze neza cyane muri iyi mins mu gutunganya indirimbo za Gospel. Abacuranzi, kuri gitari ni Arsene, kuri Guitar Bass ni Arnold Gasige, naho Piano ndetse na Mastering byose ni Bruce. Uwacuranze ingoma (Drums) ni Sempho. Abaririmbyi bamufashije mu ifatwa ry'amajwi ni; Joy Gatabazi, Merci, Sarah, Kevin Maniramboa, Fabrice Intarebatinya na Kenneth Kalisa.

Abagize uruhare mu mashusho y'iyi ndirimbo hari Mark Kibamba, Raphael the drummer, Avisen na Josh. Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, uwacuranze ingoma (Drums) ni Raphael, kuri Guitar Bass ni David Rusake, na Avisen. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa n'umusore utamenyerewe cyane mu gutunganya indirimbo ahubwo akaba akora kuri Televiziyo. Ni umusore w'umuhanga witwa Souke Olivier wahawe amanota meza cyane nyuma yo kwitwara neza muri iyi ndirimbo 'Ukiwa Nami' ya Rata Jah NayChah.

Rata Jay NayChah si mushya mu muziki dore ko yaririmbanye kera mu itsinda rimwe na The Ben, Nicholas Mucyo na Lick Lick, akaba ari itsinda ryitwaga Justified. Uyu musore aherutse kubwira Umuseke ko icyatumye badakomereza hamwe mu itsinda ari uko buri wese yiyumvisemo umuhamagaro we bamwe bagakomereza ubuhanzi bwabo mu njyana zisanzwe benshi bakunze kwita iz’Isi we agahitamo gukomeza akorera Imana mu rusengero. Ati “Twari mu rubyiruko ruramya rugahimbaza Imana ariko twe twabashaga no kwandika indirimbo icyo gihe tukanayijyana no muri studio.”


The Ben uri mu bahanzi bakomeye mu Karere yaririmbanye na Rata Jah NayChah mu itsinda rimwe


Rata Jah NayChah ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n'umwaka wa 2020

REBA HANO 'UKIWA NAMI' INDIRIMBO NSHYA YA RATA JAH NAYCHAH


REBA HANO 'HINDURA' YA RATA JAH NAYCHAH YAKUNZWE CYANE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND