RFL
Kigali

MTN Rwandacell igiye gushyira imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2020 12:41
0


MTN Rwandacell Limited (MTN Rwanda) inejejwe no kubamenyesha ko igiye gutangira gushyira imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2021.



MTN Rwanda ifite abanyabigabane babiri, aribo MTN Group Limited na Crystal Telecom Limited (Crystal). 20% by'imigabane yari ifitwe na Crystal igiye gushyirwa ku Isoko igurwe n'abaturage. Byatumye uyu munsi Crystal isohora itangazo ku banyamigabane bayo, ibamenyesha uko bizakorwa.

Umuyobozi Mukuru (CEO) wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize ati "Ntewe ishema no kubamenyesha ko MTN Rwanda yifuje gushyira imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane mu ntangiriro za 2021. Ibi birashimangira umuhate dufite wo gukomeza gushyigikira u Rwanda".

Uyu muyobozi yakomeje agira ati "Iki ni igikorwa kigamije impinduka mu mibereho ya MTN, kandi ntibyagerwaho bidashyigikiwe n'abagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa ndetse n'abakiriya bacu". Iki gikorwa kandi kigamije guteza imbere abikorera ku giti cyabo ndetse no gushyigikira iterambere rirambye ry'ubukungu bw'igihugu.

Perezida wa MTN Group akaba n'Umuyobozi Mukuru (CEO), Ralph Mupita, yagize ati "Iyi ni intambwe ya mbere y'ingenzi duteye, igamije kongera umubare w'abafite ijambo b'abenegihugu muri iki kigo, ndetse no kubaka igishoro gishyirwa ku masoko mu Rwanda".

Iki gikorwa kizakorwa mu buryo bwemewe kandi hubahirijwe amategeko Leta yashyizeho harimo n'agenga isoko. Iri tangazo ntabwo rikubiyemo byose bisabwa uwifuza kugura imigabane, MTN Rwanda izasohora irindi tangazo rikubiyemo byose ndetse n'ibyo izagenderaho.

MTN Rwanda yatangiye gukora mu 1998, kugeza mu Ugushyingo 2020, yari imaze kugira aba-Subscribers miliyoni 6,5, miliyoni 3,2 bakoresha Mobile Money, mu gihe miliyoni 1,6 bakoresha interineti ya MTN.


MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ubu niyo sosiyete ya mbere mu Rwanda mu itunamaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND