RFL
Kigali

Ange na Patience itsinda rishya muri Gospel ryashyize hanze indirimbo 'Merry Christmas' yifuriza abantu Noheli nziza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2020 13:16
0


Uwase Gasaro Patience na Izere Angel bagize itsinda rishya mu muziki wa Gospel ryitwa Ange & Patience, bifuriza abantu bose Noheli nziza binyuze mu ndirimbo bise 'Merry Christmas' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Gene Kwizera.



Uwase Gasaro Patience umwe mu bagize iri tsinda, atuye ku Kacyiru, akaba afite imyaka 22. Ateranira muri ADEPR Kacyiru, akaba umuririmbyi muri korali yitwa El Bethel. Kuririmba avuga ko yabitangiye kera akiri umwana yiga mu mwaka wa 2 w'amashuri abanza na cyane ko yakuriye muri 'Sunday School'. Avuga ko kuva kera yifuzaga kuzaba umuririmbyi kuko yakuze akunda kuririmba. Ati "Ndashima Imana yangabije iyo mpano'.

Mugenzi we bahuriye mu itsinda ari we Izere Ange w'imyaka 20 y'amavuko, nawe asengera muri ADEPR Kacyiru, akaba umuririmbyi muri korali yaho yitwa El-Bether ari nayo Patience aririmbamo. Avuga ku rugendo rwe mu muziki yagize ati "Njyewe nakuze ndirimba muri korali y'abana i Gihundwe, maze gukura ho gato twimukira i Kigali nkomeza gukora umurimo w'Imana muri korali y'abana ya Kacyiru gusa muri icyo gihe siniyumvishaga ko naba mfite impano yo kuririmba nk'umuhanzi".


Ange na Patience itsinda rishya mu muziki wa Gospel

Izere Ange ati "Nyuma ni bwo naje kumenyena na Gene Kwizera dukora indirimbo nyinshi ariko izo nagaragayemo ni indirimbo yitwa 'Noheri nziza' y'umwaka washize, maze gukora iyo ndirimbo, numva ngize inyota yo kumva nakomeza no gukora izindi ndirimbo zihimbaza Imana ariko ubushobozi ntibwabinyemerera".

Ati "Sinacitse intege nakomeje gusenga kugira ngo inzozi zanjye zizabe impamo. Uyu mwaka wa 2020 nongera nkora indirimbo nziza cyane yifuriza abantu noheli nziza, iyi ndirimbo nayikoranye na Patience, mu byukuri tukiyirecordinga muri studio yankoze ku mutima numva nkwiriye kuyitanga ngo n'abayumva igire aho ibakora. Icyo ntegaganya rero ni ugukomeza gukora umuziki".

Yavuze ko itsinda Ange na Patience bafite intego yo gukomeza gukora cyane. Ati "Intego yacu nka Angel na Patience ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo twamamaze ubwami bw'Imana. Nyuma y'iyi ndirimbo turi kubategurira izindi ndirimbo nyinshi cyane kandi ndabizi ko zizabashimisha kandi nizeye ko imitima y'abihebye izanezerwa. Nsoza nababwira nti 'May God bless you, we love so much' (Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane)".

Patience yabwiye InyaRwanda.com ko kuririmbana na Ange ari ibintu batekerejeho cyane kandi kera, kugeza ubu bakaba bamaze gukorana indirimbo zitandukanye ariko iyagiye hanze akaba ari imwe yitwa 'Merry Christmas'. Yavuze ko korali El Bethel aririmbanamo na mugenzi we Ange, bazakomeza kuyiririmbamo kandi ko nta ruhande na rumwe ruzabangamira urundi na cyane ko mbere yo gutangira kuririmba nk'itsinda babanje kubimenyesha korali ikaba uburenganzira.

Ange yabwiye inyaRwanda ko kuririmbana na Patience babyanzuye mu gihe cya Coronavirus aho ibikorwa bihuza abantu benshi harimo n'amakorali byahagaritswe mu kwirinda iki cyorezo, gusa ngo na mbere y'uko iki cyorezo cyaduha, we na Patience bari bafite gahunda yo gushinga itsinda ry'abantu babiri ariko kandi bakanakomeza kuba muri korali baririmbanamo yitwa El Bethel. Yavuze ko bazakomeza kuririmbana nk'itsinda ndetse ahishura ko bafite indirimbo nyinshi bazasohora mu gihe kiri imbere.

Patience umwe mu bagize itsinda Ange & Patience

Ange umwe mu bagize itsinda Ange & Patience


Ange na Patience basohoye indirimbo yifuriza abantu Noheli nziza

REBA HANO INDIRIMBO 'MERRY CHRISTMAS' YA ANGE NA PATIENCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND