RFL
Kigali

Uburozi mu muziki: Lavalava yari agiye kureka umuziki bitangaza Diamond

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/12/2020 14:50
0


Anyuze kuri Instagram ye Lavalava yanditse ko mu ntangiriro za 2020 yashatse kureka umuziki bitewe n’umwana we wari warozwe ariko aza kuguma ku cyemezo aramuvuza.



Yagize ati: "Ndashaka kubabwira inkuru ariko benshi ntimuri buze kuyakira kimwe, umwaka wa 2020 ntiwambereye mwiza kuko nashatse kuva mu muziki". Lavalava yari afite ibibazo byinshi ariko aza guhura n’umwana Meja Kunta we wari wararozwe ameze nabi cyane yamwitegereza akababara. 

Ni inkuru ndende igaruka ku rugendo rwe na Meja Kunta avuga ko ari umwana we akaba n’umuhanzi ariko muri Gashyantare mu 2020 bakoranye indirimbo yitwa Wanga yumvikanamo aho baririmba bagaruka ku burozi.

Ubwo bahuraga Lavalava yasanze uwo mwana we byaramucanze ndetse amerewe nabi kubera uburozi. Lavalava avuga ko yabuze ayo acira n’ayo amira abonye uwo mwana we yarozwe avuga ko bidakwiriye ko umuntu akora ibintu bibi byangiza ubuzima bwe bw’ahazaza. Nyuma yashatse umuntu wamuvura ahamagara umwe mu bo yari azi biza kurangira bamuvuye arakira. 

Lavalava yatinye kubwira umukoresha we Diamond ibyamubayeho ndetse bahise banakora ya ndirimbo twagarutseho hejuru, isohoka ubuyobozi bwa WCB butabizi. Uwo mwana we aririmba gakondo yo muri Tanzaniya ku buryo yasabye Lavalava ko bakorana indirimbo bibanza kumugora kuko bwari ubwa mbere agiye kubikora. 

Ubusanzwe umuhanzi ufite abamushinzwe ntashobora gukorana indirimbo n’undi atabiherewe uburenganzira ariko ibyo Lavalava yakoze yaje kubisabira imbabazi ikipe ya WCB ayitekerereza ibyamubayeho barabyumva. Avuga hari isomo yakuye muri uko kurogwa. Ati:’’Umwana wange kuba yarorozwe akavurwa agakira ni ibintu by’agaciro ariko ibibi byose ducamo bijye bitwigisha’’.

 Indirimbo Lavalava yakoranye na Meja Kunta

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND