Anyuze kuri Instagram ye Lavalava yanditse ko mu ntangiriro za 2020 yashatse kureka umuziki bitewe n’umwana we wari warozwe ariko aza kuguma ku cyemezo aramuvuza.
Yagize ati: "Ndashaka kubabwira inkuru ariko benshi ntimuri buze kuyakira kimwe, umwaka wa 2020 ntiwambereye mwiza kuko nashatse kuva mu muziki". Lavalava yari afite ibibazo byinshi ariko aza guhura n’umwana Meja Kunta we wari wararozwe ameze nabi cyane yamwitegereza akababara.
Ni inkuru ndende igaruka ku rugendo rwe na Meja Kunta avuga ko ari umwana we
akaba n’umuhanzi ariko muri Gashyantare mu 2020 bakoranye indirimbo yitwa Wanga
yumvikanamo aho baririmba bagaruka ku burozi.
Ubwo bahuraga Lavalava yasanze uwo mwana we byaramucanze ndetse amerewe nabi kubera uburozi. Lavalava avuga ko yabuze ayo acira n’ayo amira abonye uwo mwana we yarozwe avuga ko bidakwiriye ko umuntu akora ibintu bibi byangiza ubuzima bwe bw’ahazaza. Nyuma yashatse umuntu wamuvura ahamagara umwe mu bo yari azi biza kurangira bamuvuye arakira.
Lavalava yatinye kubwira umukoresha we Diamond ibyamubayeho ndetse bahise banakora ya ndirimbo twagarutseho hejuru, isohoka ubuyobozi bwa WCB butabizi. Uwo mwana we aririmba gakondo yo muri Tanzaniya ku buryo yasabye Lavalava ko bakorana indirimbo bibanza kumugora kuko bwari ubwa mbere agiye kubikora.
Ubusanzwe umuhanzi
ufite abamushinzwe ntashobora gukorana indirimbo n’undi atabiherewe uburenganzira
ariko ibyo Lavalava yakoze yaje kubisabira imbabazi ikipe ya WCB ayitekerereza
ibyamubayeho barabyumva. Avuga hari isomo yakuye muri uko kurogwa. Ati:’’Umwana
wange kuba yarorozwe akavurwa agakira ni ibintu by’agaciro ariko ibibi byose ducamo
bijye bitwigisha’’.
TANGA IGITECYEREZO