RFL
Kigali

Ali Kiba agiye gushyira hanze album nyuma y’imyaka 12 abeshya abafana be

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/12/2020 14:20
0


Ali Kiba waherukaga guha abamukunda album ya Cinderella mu 2008 yamaze kuvuga ko mu 2021 azabamara agahinda.



Ni mu kiganiro kitwa XXL gica kuri radiyo yo muri Tanzania yitwa Clouds Fm yasobanuye ko mu ntangiriro za 2021 azasohora album n'ubwo yirinze kuvuga uko yitwa. Ukwezi yavuze ko iyo album izaba yarangiye ni muri Nyakanga mu 2021 ariko ntabwo azi neza ko izaba yararangiye.

Ali Saleh Kiba yavutse mu 1986 ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ni umwe bahanzi bazi gukina umupira dore ko yigeze gukinira ikipe y’igihugu ya Tanzaniya. Mu 2017 yabaye umuyobozi wa Rockstar4000. Ku ya 20 Gicurasi 2016 yagiranye amasezerano na Sony Music Entertainment.

Mu 2008 album ye yitwa Cinderella yaciye agahigo ko kugurwa cyane muri Afurika y’iburasirazuba. Yabashije gukorana indirimbo na R.Kelly. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo Cinderella, Mwana, Usiniseme, Dushelele, Mapenzi n’izindi. 

Yigeze kumara imyaka itatu adakora umuziki ariko aho agarukiye yahise akora indirimbo zakunzwe cyane ndetse mu 2015 yegukanye ibihembo bitandatu noneho ku rubuga rwa Mktito.com ni we waciye agahigo ko kuba indirimbo ye ari yo yamanuwe (downloaded) kurusha izindi. Ali Kiba afite abana batatu akaba abana n’umugore witwa Khalef wo muri Mombasa muri Kenya.


Nyuma y'imyaka 12 abeshya abakunzi be, Ali Kiba agiye gusohora Album






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND