Rush Beat umusore ukiri muto umaze gukora indirimbo zirimo Worokoso, Aba People n'izindi zikakirwa neza, yavuze ko hari igihe umuhanzi yamuciye intege ashaka kureka gutunganya indirimbo, ntiyacika intege burundu, ubu akaba ari gukorera ibyamamare birimo Khaligraph Jones wo muri Kenya.
Elyse Raha wiyita
Rush beat ubu ni we ukora indirimbo zisohoka muri The MANE. Ku myaka 21 avuga
ko afite inzozi zo kuzakorera indirimbo abahanzi bakomeye haba muri Afurika n’ahandi.
Iyo asobanura aho akura izina Rush avuga ko yafashe inyuguti ya R akongeraho Sh
ziva ku mazina y’umukunzi we witwa Shiffa. Ni izina yiyise ataranarota kuba umuproducer.
Yabonye izuba ku ya 18 Gashyantare mu 1999. Ijoro yavutsemo ntabwo ryari ryiza kuko umubyeyi we yamubwiye ko bitari byoroshye. Ati: ”Hari saa moya zijoro ariko mama wanjye yambwiye ko byari bigoye kuko byari ibibazo”.
Yavukiye anakurira muri Repubulika ya
Demokarasi ya Kongo mu Mujyi wa Kinshasa, i Bukavu yahabaye imyaka mike asubira i Goma. Amashuri abanza yayigiye i Bukavu. Ayisumbuye yayigiye i Goma. Kaminuza
yayikandagiyemo ariko aza kuyireka bitewe n’inyota yo gutunganya imiziki yari
afite. Ati: ”Hari ukuntu umuntu yiga ibintu ariko bitamubyarira umusaruro rero
nahisemo kwiga ibyo nzakoresha kandi nkunda”.
Inzozi yarose
ntiyazikabije
Rush Beat akiri muto yari afite icyo yumvaga yari kuzaba naramuka akuze. Ati: ”Mama yambwiye ko nkiri umwana nifuzaga kuzaba umusirikare”. Amaze gukura yifuje kuba umunyamakuru kuko yavugaga neza ururimi rw’igifaransa.
Ntibyarangiriye aho kuko amaze kurangiza amashuri yisumbuye yimenyereje ubunyamakuru kuri radiyo na televiziyo bya Kongo i Goma (RTNC) ni byo yumvaga ashaka ariko nyuma yaje kwigira muri muzika bitewe no kumenya gucurunga piyano, iyi yo yayitangiye kuricuranga afite imyaka icyenda. Nubwo azi gucuranga neza cya gikoresho twavuze hejuru akunda byimazeyo Saxophone ku buryo mu ndirimbo akora bigoye ko iburamo.
Urugendo rwa
Muzika
Ku myaka umunani
yaririmbaga muri Korali y’abana nyuma y’imyaka ibiri yahise ajya muri korali y’abakuru
akabifatanya no gucuranga piyano anayobora ya korali. Yagerageje kuririmba ku
giti cye biramunanira aranabireka bitewe no kubura aho amenera. Ati: ”Naragerageje
biranga ariko hari uturirimbo mfite kuri You Tube ariko ndashaka kudusiba
nkazajya ntwumva tunyibutsa ibihe naciyemo”. Icyo gihe yakoraga indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
Igihe yinjiriye
mu kazi ko gutunganya indirimbo
Muri Nyakanga
2019 ni wo mwaka yinjiye neza mu rugendo rwo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi(audio
production). Yibuka ko yari afite inshuti ye ifite studio nto yamufashije kujya
yiyigisha akoresheje You Tube, yamaze amezi abiri yiyigisha ariko bitewe n’uko
nta bushobozi yari afite bwo kugura internet yacungaga ijoro rigeze akaba ari
bwo akoresha ya Internet ikoreshwa n’abakiri bato.
Reba ikiganiro cyose yagiranye na INYARWANDA TV
Hari igihe
umuhanzi yamuciye intege ashaka kubivamo ariko yarebye ubuhamya bw’abandi
banyuze mu nzira zikomeye bakaza kubigeraho yiyemeza kongera gusubira
gutunganya indirimbo.
Umuhanzi yaraje
amuha injyana (Beat) aragenda araririmba noneho igihe cyo guhuza amajwi na
Beat (Masterin na Mixing) kuko Rush atari azi neza kubihuza umuhanzi yamubwiye
ko nta kintu azi ku buryo yaraye ijoro rose arira. Ati: ”Ndi mu nzira ntaha
nararize ariko yari yambabaje cyane atanazi ko ari bwo ngitangira yarambwiye
ati bro washatse ibindi ukora ibyo gutunganya indirimbo ukabireka?’’’.
Uwo muhanzi ubu
amaze kumva ko Rush asigaye akora indirimbo zikamamara mwibuke ko ari we wakoze 'Aba People' ya Calvin Mbanda ndetse ari gukorera abahanzi barimo Buravan, Papa
Cyangwe n’abo muri The Mane ukongeraho abo muri Kenya barimo Masauti na
Khaligraph Jones usanzwe unatunganya indirimbo;
Uwo muhanzi
yatangiye kumwegera ngo amukorere indirimbo ariko Rush Beat asobanura ko
byamufashije kuko nyuma y’icyumweru kimwe yarebye ubuhamya bwa Dj Snake noneho
nyuma yongera kubigarukamo.
Wa muhanzi wamuciye intege yakomeje gukurikira ibikorwa bye ku buryo mu minsi iri imbere azamugana akamukorera indirimbo. Iyo bahuye arabimwibutsa. Rush ati:’’Njya mubwira nti musaza wari undangije ariko kabisa’’.
Yageze ate muri
The Mane?
Rush Beat ikiraro
cyamugejeje muri The Mane ari Khalifani wamuhuje na murumuna wa Badrama witwa
Safi. Ati:’’Nari ahantu muri studio y’umuntu
mfata nka papa wange kuko yampaga byose nigiragaho, ndi aho hantu nahuye na Ki
bro wo muri High vibes gangs yabwiye Khalifani ko Rush ari umuhanga’’.
Khalifani ni we muhanzi uzwi yabonye bwa mbere ariko yaje kumubera umwana mwiza. Yari yaragerageje gukora injyana (beat)akaziha abahanzi bakamwirengagiza. Yaje gusanga na Khalifani ari mu bo yahaga beats ariko ntibamusubize. Khalifani yahise asaba Rush Beat ko yamukorera indirimbo.
Rush ubuhanga bwo gucuranga Piano bwashimishije
Rush bityo ahita ahamagara Badrama ariko ntiyitabye telefoni, yarakomeje
aragerageza noneho murumuna we witwa Safi yahise amwitaba amubwira ko yabonye
impano.
Safi yasabye Rush
gukora beats muri Ugushyingo 2020 ko yakora beat imwe mu amsaha abiri ari buze
kumva niba ari umuhanga. Safi yaragarutse asanga Rush Beat yakoze injyana
esheshatu (beats) muri ya masaha abiri.
Umuryango wari
watangiye kwifungura
Safi yumvise
injyana (beats) zakozwe na Rush Beat yumva ntizaherera aho ahita ahamagara abahanzi
bo muri The Mane ngo baze bakore. Yahereye kuri Calvin Mbanda bahita bakora
indirimbo. Nyuma y’iminsi ibiri hahise haza Queen Cha nyuma abanda bahanzi nabo
batangira kumugana gutyo.
Mu cyumweru cya mbere nibwo yakoze Aba Peopla ya Mbanda, ni indirimbo yaturutse ku nkuru barimo baganiraho muri studio ubwo bari kumwe na Kenny sol. Mu gukora indirimbo areba indirimbo zigezweho kandi zikunzwe akaba ari zo aheraho akongeramo umwihariko we. Indirimbo Worokoso ya Marina nayo yayigizemo uruhare.
Rush Beat ari gukorera indirimbo icyamamare Khaligraph
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER MUSHYA WA THE MANE
TANGA IGITECYEREZO