RFL
Kigali

Leta yavuguruye amabwiriza y'imyandikire y'Ikinyarwanda yari yateje impaka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2020 15:01
0


Ingeri z'abanyarwanda batandukanye bishimiye icyemezo cya Leta y'u Rwanda cyo kuvugurura ingingo zimwe z'amabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yashyizweho mu 2014 akaba atarashyizwe mu bikorwa nk'uko byari byitezwe, kuko atashingiye ku bitekerezo by'Abanyarwanda.



Mu bigo by'amashuri ku byiciro bitandukanye, abanyamakuru, ku byapa ndetse no muzindi nzego zitandukanye ni ahantu hakoreshwa ururimi rw'Ikinyarwanda.

Muri 2014 habayeho impinduka kuri zimwe mu ngingo z'amabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda. Ni igikorwa abantu mu ngeri zinyuranye batahwemye kunenga ngo kuko muri iri vugururwa ritigeze rishingira ku bitekerezo by'abanyarwanda.

Ibi byanatumye muri uyu mwaka wa 2020 Leta ifata icyemezo cyo kuvugurura zimwe mu ngingo z'aya mabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda kuko bamwe zari zarabagoye. Bamwe bavuga ko kuba byavuguruwe ari ikintu cyiza.

Umuyobozi wungirije w'Inteko y'Umuco akaba n'umwarimu muri kaminuza wigisha ururimi rw'ikinyarwanda, Uwiringiyimana Jean Claude avuga ko aya mabwiriza ku myandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yari yarateye urujijo n'impaka ku barukoresha ibi bikagaragazwa n'uko mu mabwiriza yari asanzwe akurikizwa harimo ibyirengagijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko Leta y'u Rwanda yafashe iki cyemezo cyo kuvugurura amabwiriza y'imyandikire kugira ngo hashingirwe ku bitekerezo by'Abanyarwanda nka ba nyiri ururimi dore ko aya mabwiriza ya 2014 atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Ku kibazo cy'abari baratangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza y'imyandikire nko mu mashuri abanza ndetse hakaba hari n'ibitabo byahise bisohoka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco avuga ko hari uburyo abanyeshuri bizigishwa izo mpinduka.

Mu ivugururwa ry'aya mabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda ya 2014 ingingo 13 muri 46 ni zo zagorowe kuko hari aho amabwiriza yavuguruzaga ibyari bimenyerewe kandi bitabangamira abandika, ingingo wasangaga zitareba imyandikire ahubwo zijyanye n'andi mategeko ndetse n'ingingo zitari zisobanutse ku buryo bwimbitse zikaba zari zikeneye gusesengurwa kurushaho no gutangirwa ingero zinoze.


LETA YAVUGURUYE AMABWIRIZA Y'IMYANDIKIRE Y'IKINYARWANDA YARI YATEJE IMPAKA


Src: rba.co.rw








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND