RFL
Kigali

Inama 10 zagufasha kuba umuherwe byihuse nk'uko Jach Ma yabigezeho kandi ahereye ku busa

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/12/2020 6:03
2


Iterambere ntabwo ribaho ku mahirwe ahubwo umuntu arariharanira. Ntabwo umuntu aba umuherwe kubera impanuka. Abantu b’abaherwe, abigwijeho ubukire, bateye imbere, hari imyitwarire baba bafite kandi hari uburyo baba babayeho bitandukanye n’abandi butuma bagera ku iterambere.



Mbese urifuza kuba umuherwe?

Hano hari inama 10 zagufasha kubigeraho nk'uko Jach Ma yabigezeho kandi ahereye ku busa.

1. Ntukaryamire ahubwo ujye uzinduka kare kare

Ubushakashatsi bwerekanye ko 44% by’abakire babyuka kare nibura amasaha 3 mbere ko bajya ku kazi ugereranije 3% by’abantu batari abakire. Ibaze ugiye ubyuka kare ugakora? Waba wakoze ibintu byinshi cyane mbere y'uko ujya mu kazi kawe kandi ka buri munsi. Koresha iki gihe utekereza ku ntego zawe z’ubuzima ndetse n’amahirwe yagufasha gutera imbere akakugeza ku ntego zawe.

2. Shaka inshuti n’abantu wakorana nabo

Ubushakashatsi buvuga ko 79 by’abakire bafata amasaha nibura 5 mu kwezi bagahura n’abandi bantu babafasha mu gihe bibaye ngombwa bakaganira kandi bagasangira. Naho 16% b’abakene bo ntibabikora.

3. Kunda gusoma

Ubushakashatsi bwerekanye ko 86% by’abakire bakunda gusoma ugereranije na 26% by’abakene. Ugomba kumenya na none ariko ko ugomba gusoma ushaka kwiga. Dr. Seuss yavuze ko uko urushaho gusoma ni nako urushaho kumenya ibintu byinshi bigufasha. Uko urushaho kumenya ibintu byinshi ni nako urushaho kugera ahantu kure.

4. Menya gukoresha igihe cyawe neza

Abantu b'abakire ntabwo bajya bapfusha ubusa igihe cyabo ku bintu bidafite umumaro. Bazirikana neza ko igihe cyatakaye kitagaruka. Abongereza bo bavuga ko igihe ari amafaranga.

5. Tanga ubufasha ku bandi bantu

Ugomba kumva umumaro wo gutanga niba ushaka kuba umukire. Ibyo utanze ni nako wakira ibindi kurushaho. Iyo udatanga ntiwakira. Albert Einstein yavuze ko ubuzima bugira agaciro ari ubuzima umuntu abamo afasha abandi. Ibyo ufite byose jya ubisangira n’abandi. Gira uwo ufasha nawe hari umuntu uzagufasha imbere. Menya ko ubukire atari ikintu kizagufasha gukemura ibibazo byawe byose.

6. Menya ko abantu b’abaherwe bita ku buzima bwabo

Ugomba kwita ku buzima bwawe mbere y’ibindi byose. Ubuzima bwiza butuma ushaka ubukire. Jya urya ibiryo nk’umuti utazarya umuti nk'urya ibiryo. Ukore imyitozo ngororamubiri nibura 4 mu cyumweru. Ukore cyane kandi uruhuke. Ubushakashatsi bwerekanye ko 76% by’abaherwe bakora imyitozo ngororamubiri, 23% by’abakene ntibayikore.

7. Kora ikintu ukunda kandi wemere gufata 'Risk' igihe byanze

Abaherwe benshi bazi neza ko gukora ikintu ukunda ari cyo cya mbere kikugeza ku bukire. Kora ibyo ukunda, amafaranga azagukurikira kurusha uko wakora ushaka amafaranga. Jim Koch, washinze Boston Beer Co avuga ko gukora ibyo akunda aribyo byamuzaniye amafaranga kuko ibyo yakoraga yabikoraga abyishimiye. Abaherwe bemera kandi ko kwemera gufata risk ari byo bizana ibihembo. Icyo gihe bagira icyo bita Plan B: Kimwe iyo cyanze bakora ikindi.

8. Kunda abakire kandi ukunde n’amafaranga

Uzasanga abantu benshi bavuga ngo ntibakunda amafaranga cyangwa se bavuga ngo abakire si abantu. Niba utayakunda se urumva wayatunga? Niba udakunda abakire urumva wowe wakwishimira kutaba umuntu niba bivugwa ko abakire atari abantu? Abaherwe ntabwo bajugunyira inyoni amafaranga ahubwo barayakunda kandi bakizigama menshi bishoboka. Intambwe y’ingenzi ugomba kumenya ni ukugira imyitwarire myiza ku mafaranga.

9.Wishaka kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe

Abaherwe ntabwo babaho mu buryo buhenze ahubwo babaho munsi y’ubushobozi bwabo. Nushaka kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe ntabwo byakunda ko waba umuherwe. Sohora bikeya winjize byinshi.

10.Izere ko nawe waba umuherwe kandi ujye ubyiyaturaho

Source: www.geckoandfly.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Orivier athumani9 months ago
    Nkurikije inyigisho nkuye muri iyi nkuru ndishimye cyane mukomereze aho!
  • NOHELI JEAN AIME4 months ago
    75% BIRASHOBOKA CYANE TURABEMERA





Inyarwanda BACKGROUND