RFL
Kigali

Umutekano umeze neza, 4G yageze mu duce 127, Ingo 200 zahawe umuriro: Perezida Kagame ku Ishusho y’uko Igihugu gihagaze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2020 15:29
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze mu mwaka wa 2020 aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 bakomeza kubahiriza no kumva neza amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda abagaragariza uko Igihugu gihagaze bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘State of the Nation’.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo umwaka wa 2020 utabaye mwiza ariko Abanyarwanda bagaragaje ubufatanya n’ubushake mu guhangana n’iki cyorezo, no gukomeza gukorera ku ntego bihaye byanatumye igihugu gihagarara neza kuri ubu.

Yavuze ko hari n’impamvu nyinshi zerekana ko u Rwanda ruhagaze neza. Avuga ko imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa bitandukanye zigaragarije muri iki gihe, birufasha guhangana n’ingaruka za Covid0-19.

Akomeza ati “Dusoza umwaka ushize nababwiye ko umwaka wa 2019, watubereye mwiza ndetse nizera ko n’undi ugiye gukurikira uzaba mwiza ndetse mvuga ko ushobora no kuba warushaho kuba mwiza”.

“Nababwiye ko ntibyoroshye kumenya ibihe biri imbere ikiba kibirimo, hanyuma ngira ngo icyo cya kabiri nicyo cyaje kubaho muri 2020, haje kubamo icyorezo, … ubu tukaba tumaranye nacyo hafi umwaka wose ariko n’ubwo icyo cyorezo cya COVID19, cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mubyo twari twarateganyije ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza muri ibyo byose.”

Umukuru w’Igihugu yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze mu Burezi, Imibereho myiza, Ubukungu, Umutekano n’ibindi:

Imibereho myiza y’abaturarwanda: Umukuru w’Igihugu yavuze ko Igihugu cyashoboye kwishyurira abaturage bagera kuri miliyoni 2 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Avuga ko amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 yahawe imiryango itishoboye. Kandi ko ibyiciro by’ubudehe muri iki gihe biri kuvugururwa kugira ngo buri munyarwanda yibonye mu cyiciro akwiye. Ni gahunda avuga ko igomba gukorwa mu mucyo ku bufatanye n’abaturage.

Ubuhinzi: Perezida Kagame yavuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi wakomeje kuba mwiza. Ndetse ko imbuto zituburirwa mu Rwanda zafashije kugabanya izitumizwa mu mahanga. 

Yavuze ko gahunda yo guhunika imyaka, yafashije u Rwanda kubona toni zigera ku bihumbi by’ibiribwa byahawe abaturarwanda mu gihe cya Guma mu Rugo.

Avuga ko amadorali y’abanyamerika agera kuri miliyoni 400 ariyo yavuye mu bikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga. Utumashini 17 twumisha umusaruro twaraguzwe muri gahunda yo kurwanya indwara z’imyaka. Kandi n’ibigega bigera kuri Magana atanu byarubatswe. Yavuze ko ubuhinzi buri gutera imbere, kandi ko bazakomeza kubwitaho mu nguni zose.

Ubuzima: Perezida Kagame yavuze ko hubatswe ibitaro bitatu bishya birimo Gatunda yo muri Nyagatare, Nyarugenge na Gatonde muri Gakenke. Avuga ko u Rwanda rwifashishije ikoranabuhanga, rwabashije kumenya abanduye Covid-19 no kwita ku barwayi iki cyorezo.

Yavuze ko hashyizweho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima. Kandi hanagurwa imishani nshya yifashishwa mu kuvura indwara z’umutima. Avuga ko iyi mashini yaje ari igisubizo, kuko abantu benshi bajyaga bajya mu mahanga kwivuza indwara z’umutima.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’ibindi biri kugenda bikorwa mu bijyanye n’ubuzima. Harimo n’ibitaro bya Faisal byo mu Mujyi wa Kigali bimaze gushorwamo amafaranga menshi, harimo gushaka inzobera mu baganga bavura indwara zitandukanye ndetse ko bamwe bamaze kuhagera abandi ‘bari mu nzira’.

Yavuze ko ibi bitaro bizahabwa ubushobozi bwihariye ku buryo n’abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bazajya babiganga.

Perezida Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze

Uburezi: Perezida Paul Kagame yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22. Ndetse amashuri yongera gutangira hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ‘ariko tugomba gukomeza kuba maso’.

Ibikorwa remezo: Umukuru w’Igihugu yavuze ko hubatswe ibikorwa remezo byifashishwa mu gukumira ibizi cyane cyane mu duce dukunze kwibasirwa n’imyuzure. Ni ibikorwa avuga ko byakozwe abaturage babigiramo uruhare.

Avuga ariko ko ibiza bigira ubukana ahanini bitewe n’imiturire y’abantu, abayobozi batabashije kubikurikirana neza n’ibindi ariko ko bari kubikosora.

Itumanaho: Perezida Kagame yavuze ko umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 127 mu gihugu hose. Kandi ko ingo zigera ku bihumbi 200 zahawe umuriro muri uyu mwaka. Kandi ko mu minsi ya vuba ‘Imirenge yose mu gihugu izaba ifite amashanyarazi’.

Ubukungu: Perezida Kagame yavuze ko amafaranga agera kuri miliyari 100 yashyizwe mu kigega ngoboka-bukungu. Ni mu gihe umusaruro mbumbe wagabanutse mu gihembwe cya kabiri ugereranyije n’umwaka ushize ‘ariko mu gihembwe cya Gatatu warongeye urazamuka bikaba byerekana ko ubukungu bugenda buzahuka uko tugenda duhangana n’iki kibazo cya Covid-19 kidusubiza inyuma kenshi kuri byinshi’.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hongeye gutangizwa ubukerarugendo n’inama n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Avuga ko ishoramari rishya ryageze ku mishinga 172 ifite agaciro ka miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadorali. Ni imishinga avuga ko yamaze kwandikwa kandi izahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

Umutekano n’Ububanyi n’amahanga: Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagerageje gufatanya n’ibihugu byo mu karere kugarura umutekano muri aka karere. Avuga kandi ko ari ibikorwa bigikomeje, kuko ari inzira nziza binagaragazwa na byinshi bigenderwa bigerwaho.

Yavuze ko umutekano mu gihugu umeze neza. Ariko ko hakiri ikibazo cy’umutekano mucye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Burundi, ariko hari ibiganiro bihuza ibihugu byombi kandi ko hari icyizere cy’uko bizabonerwa umuti.

Yanavuze ko bafatanyije na RDC mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano byahungabanyaga u Rwanda, kandi ko ibisigaye ari bicye. Perezida Kagame yavuze ko mu Burengerazuba nta kibazo gihari [Hari igihugu cy’inshuti dukorana neza], ahubwo ko ikibazo gisigaye mu Majyaruguru ahari Uganda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko ibibazo biri mu majyaruguru y’u Rwanda bizakemuka kuri ‘buri wese aba ashaka amahoro’. Ati “Dufite umutekano nabo bakawugira ni byo twese dukwiye kuba twifuza.”

Perezida Kagame yavuze ko umwaka utaha muri Kamena 2021, u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya Chogam ihuza abakuru ba Guverinoma bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Avuga ko u Rwanda rukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa n’abandi baterankunga. Avuga ko hari ibihugu byinshi n’imiryango bakora neza ‘ku buryo navuga ko bishimishije’. Ibi ngo byafashije mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu mwaka wa 2020 byabaye ngombwa ko ‘hari ibyo abantu bigomwa’ kubera kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, kandi ko nubu bitarashoboka muri iki gihe cyo gusoza umwaka. Yavuze ko iyo hatabaho kwigomwa, hari byinshi byari kwangirika, ndetse ko hari n’abapfuye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri iki gihe, atari igihe cy’uko abantu birara. Ati “Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose, twirinda, biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo tugishaka kugeraho, tugakora ibishoboka byose tugakora dutera intambwe.”

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje mu guhangana na Covid-19; abifuriza umwaka mushya muhire anabibutsa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe bo bateraniye muri Kigali Convention Center

AMAFOTO: Twitter@Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND