RFL
Kigali

Ni gute wakwihangira umurimo n'ubwo waba ugoranye? Inama 5 zagufasha

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:21/12/2020 13:43
0


Umuntu wese ukoreshwa aba yifuza kugera ku rwego rwo kwigenga ku murimo. Ntabwo twakwirirwa turondora ibyiza byo kwikorera. Urubuga www.forbes.com rugaragaza ibintu bitanu byagufasha gutera intambwe ukihangira umurimo.



1. Gutinyuka ugashyira mu bikorwa igitekerezo cyawe

Iyo wumva ushaka kwikorera umurimo wawe, ikintu cya mbere ugomba gukora ni ugutekereza ugashaka ikintu wakora kizajya kinjiza amafaranga kandi ugafata umwanya wo kwiga isoko n’imikorere y’igikorwa ugiye gutangira ubundi ugatinyuka ugatangira umurimo wawe witekerereje kandi wumva ukunda utaguteye isoni.

2. Kwanga agasuzuguro

Iyo udafite akazi cyangwa se ukaba ugafite ariko kataguhemba uko ubyifuza ngo wikemurire ibibazo wisanga aho uri mu bandi usuzuguritse kuko nta mafaranga uba ufite. Amafaranga burya ahesha ishema nyirayo kuko nta muntu n’umwe uzifuza kubana nawe udatunze.

Ikindi rero ni uko burya iyo umuntu agukoresha aba azi ko amafaranga agutunze yose ari we uyaguha, aragusuzugura akumva yagukoresha n’ibyo mutasezeranye kandi ukabikora ndetse ukanasuzugurika bigayitse kuko uba nta kundi wabigenza. Iyo warambiwe bene ubu buzima rero nibwo ufata umwanya ugatekereza icyo wakwikorera ukanga agasuzuguro.

3. Kwizera iterambere ry’umurimo wawe

Iyo wiyemeje kwihangira umurimo kandi wumva uwukunze byanga bikunda utera imbere, bigendeye ku ngero zifatika akenshi usanga umuntu ukoreshwa n’iyo yaba ahembwa umushahara uhagije, iterambere rye usanga riri hasi ugereranije n’umuntu wihangiye umurimo akirinda gukoreshwa n’abandi. Umubare munini w’abantu bakoreshwa bagera ku bikorwa bifatika babikesha imyenda ndetse usanga ifite inyungu nini cyane kandi bazishyura banki mu myaka myinshi cyane y’ubuzima bwabo.

Nyamara umubare munini w’abantu bihangiye umurimo bagera ku bikorwa bifatika mu gihe gito kandi nta madeni ahubwo babikesha gukora umurimo wabo kuko inyungu yose iba ibonetse nta wundi bayigabana, ibi rero bitanga icyizere ko n’undi wese wagerageza amahirwe byamuhira.

4. Kubyaza umusaruro amahirwe

Nk’uko benshi bihangiye umurimo babihamya, iyo wamaze gufata umwanzuro ugatangira umurimo wawe uwushyizeho umutima, uko iminsi igenda ikurikirana ubona imiryango y’amahirwe n’umugisha uganisha ku iterambere. Hari benshi bifuza gukorana nawe, hari benshi muhura ndetse hari n’abakugana utakekaga kandi bakaguha amahirwe y’iterambere ry’umurimo wawe ku buryo utakekaga. Ujye ugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose ubonye kuko ariwo mugisha w’iterambere ryawe.

5. Kwirinda kuba umugaragu w’igihe

Iyo wiyemeje kwihangira umurimo ugomba kwitoza kubahiriza igihe ukamenya agaciro k’igihe n’igikorwa kibanziriza ikindi, waba ufite icyo gukora ukagikora vuba kandi neza ukirinda kuba umugaragu w’igihe nka bamwe mu bakoreshwa bazinduka kare birinda gukererwa ariko umusaruro ukaba muke ugereranije n’amasaha yakoze akazi. Mu Kinyarwanda babivuga neza ko ari ugukorera ku jisho.

Niwihangira umurimo byanga bikunda bizagufasha kwiteza imbere mu murimo wawe.

Source: www.forbes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND