RFL
Kigali

Umukobwa nakwereka ibi bimenyetso uzamenyeko ashaka ko umubwira ko umukunda!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/12/2020 10:50
2


Tumenyereye ko umusore kenshi iyo akunze umukobwa, amwegera akamubwira ikimuri ku mutima. Kuba umusore ahita afata iya mbere mu kubwira umukobwa ko amakunze, siko bihita bigenda iyo umukobwa we yakunze umusore.



Umukobwa wakunze umusore, hari ibimenyetso atangira kumwereka, mu rwego rwo kumwereka ko amwiyumvamo kandi yifuza ko bagirana ubushuti budasanzwe. Bimwe mu bimenyetso umukobwa agaragaza, byakwereka ko yagukunze kandi ko ategereje ko ugira intambwe utera:

  • Kukwigana ibyo ukora

Ese ikintu ukoze nawe uhita ubona agikoze? Nk’urugero: Uburyo wicayemo nawe ukabona ni bwo yicayemo, wahindura uko wari wicaye nawe ukabona arabihinduye. Mbese ikintu ukoze nawe ashaka ngo abe aricyo akora.

Gusa kuba yakwigana ibyo uri gukora, bikorwa mu buryo atatekerejeho kenshi. Gusa si buri gihe, kuko ashobora kukwigana ibyo uri gukora, agira ngo umwiteho, ubone ko agukurikiye kandi ashaka kuba yamera nkawe. Yabikora ku bushake bwe cyangwa bikaba atari ku bushake bwe, iki ni ikimenyetso cyakwereka ko agukeneye.

  • Iyo uvuze ibintu bitangaje araseka (n'ubwo byaba bidasekeje)

Umukobwa iyo agukunda, aba yumva ibyo wavuga byose byamunezeza kandi bikamushimisha. Amagambo yawe yose ayafata mu buryo bwiza gusa, ku buryo n'ubwo wavuga ikintu kidasekeje, cyatuma abantu bakugaya, we yumva gisekeje kandi agatangara. Kuri we, uba uri umuntu uzi kuganira cyane kandi inkuru zawe ziba zisekeje cyane.

  • Muri inshuti ku mbuga nkoranyambaga zose muhuriyeho

Umukobwa ugukunda, aba yumva yagukurikira ahantu hose, mbese aba yifuza ko uburyo bwose bwabahuza mwaba muburiho kandi muri inshuti. Umunsi mugihura, yahise agusaba ubushuti kuri Facebook, aragukurikira kuri Instagram, nimero yawe ya WhatsApp arayifite, etc… Ibi bikwerekako aba yumva agukeneye hafi cyane.

  • Akwandikira amagambo cyangwa SMS zireshya gute? Ugereranije n'uko umwandikira

Ese akwandikira ibintu byinshi ugereranije n'ibyo wowe umwandikira? Ese agusubiza amagambo y’impine?. Niba iyo umwandikiye, agusubira mu magambo ajya kungana cyangwa arenga ayo wamwandikiye mu burebure, aho ni byiza cyane. Biba ari akarusho iyo akwandikira amagambo asumbye ayawe.

  • Ese arakwegera cyane kurusha uko byahoze?

Niba umukobwa agerageza kugira yumve ko umuri hafi, yaba mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo, uwo mukobwa aba agukunda. Urugero: iyo mwicaye mu itsinda, ubona ari wowe aba ashaka kwegera hafi buri gihe kandi ukabona ko ashaka ko ibitekerezo bwawe n'ibye bigaragara nk’ibihuye. Gusa bitewe n’imyitwarire, hari abakobwa bamwe n'ubwo yaba agukunda, yanga kukwegera kugira bitarangira umukojeje isoni.

  • Kurya iminwa

Niba mu gihe uri kuvuga aba ari kukureba kandi ukabona arimo ararya iminwa ye, birashoboka ko uri umusore uri mu ntekerezo ze.

  • Kugusekera

Niba mu gihe ari kure, akureba ukabona aramwenyuye, ni ikimenyetso ko akeneye ko umusanga ukamuganiriza. (Gusa kandi aba ashobora kugusekera hari akantu gasekeje akubonyeho).

Nko mu gihe muri mu kiganiro, ukaba uri kuvuga ibintu bidasekeje, bidatangaje kandi bitanateye n’amatsiko cyane, we ukabona afite ibinezaneza ku munwa, ni uko hari ibindi ari kugutekerezaho. Biba byerekana ko agukunda.

  • Ahumbaguza amaso ate iyo murebanye?

Niba mu gihe muhuje amaso, ahumbaguza inshuro nyinshi, iki ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko ashobora kuba agukunda.

  • Mumara umwanya ungana ute muhuje amaso?

Niba muhuza amaso, ukabona yatinze kugukuraho amaso ugereranije na mbere, ni ikimenyetso cyakwereka ko akwifuza. Aba ashaka kukwereka ko akeneye ko wamwitaho kandi ukabona ari uw'agaciro ku buzima bwawe. Abikwereka neza iyo muhuje amaso umwanya munini ugereranije na mbere, nuko akamwenyura.

  • Mwicara mute iyo muri hamwe?

Niba mu gihe mwicaye mu itsinda, ubona kenshi ari wowe ari kureba kurusha abandi, nuko ari wowe abona w’agaciro kurusha abandi bo mu itsinda urimo. Ubisobanukirwa neza, iyo aguhanze amaso kandi atari wowe ufite ijambo mu itsinda urimo.

Umukobwa iyo agukunda, agerageza kwicara ku buryo muri bube murebana cyangwa akwegereye. Iyo umubiri wawe ukoze ku mubiri we (urugero: ukuboko kwawe kukaba kwamukoraho mwicaye) ubona atakwishishe kandi akaba yabireka nk’utabyitayeho. Iki ni ikimenyetso ko atakwishisha kandi akwiyumvamo. Agerageza ko mwakwicara murebana, cyangwa akwegereye, kuko aba yumva akeneye ko wamubona nk’uwagaciro.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanwel3 years ago
    Nonese gusomanakobayerusange umukobwa agusomyeyaba agukunda?
  • Ndahimana 3 years ago
    Nonese Umukobwa Womukundana Asabyeko Murarana Wamwa Ngira Doko Abeshi Bamwe Mubakobwa Bikunda?





Inyarwanda BACKGROUND