RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Kwizera Christelle yatsindiye igihembo cya Global Citizen Prize 2020 muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/12/2020 11:07
0


Kwizera Christelle umunyarwadakazi washinze ikigo cyitwa 'Water Access Rwanda', wari uhatanye muri ba rwiyemeza mirimo bakiri bato mu irushanwa rya Global Citizen Prize 2020 niwe wegukanye intsinzi arusha abandi bakobwa batatu bari bahanganye.



Ibihembo bya Global Citizen Prize byatangijwe mu 1997 bigahabwa abantu batandukanye bagiye bakora ibikorwa bifasha abandi bantu batishoboye. Mu mwaka wa 2018 ni bwo batangije irindi tsinda ry’ibihembo bise Cisco Youth Leadership Award ihemba ba rwiyemeza mirimo bakiri bato.

By'umwihariko The Global Citizen Prize: Cisco Youth Leadership Award yatangijwe mu rwego rwo gushimira urubyiruko rwakoze ibikorwa byiza bihwanye n’intego y’umuryango wa bibumbye (UN’s Global Goals). Ibi bikorwa bikaba bifasha umubare munini w'abatishoboye kugira ngo nabo babeho neza.

Kwizera Christelle niwe munyarwandakazi wageze mu cyiciro cya nyuma ahanganye n’abandi babiri barimo umukobwa ukomoka mu Buhinde (India) witwa Suhani Jalota hamwe n’umusore witwa Ryan Gersava ukomoka mu gihugu cya Philippine. Aba batatu nibo bageze mu gice cya 3 cy'amarushanwa ari nacyo cya nyuma batoramo umwe warushije abandi amajwi menshi.

Ibirori byo gutangaza uwatsindiye igihembo cya Cisco Youth Leadership Award kimwe mu bigize Global Citizen Award, byabaye mu ijoro rya tariki 20/12 biba mu buryo bw'amashusho mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi birori byabaye mu buryo bwa 'Virtual Ceremony' byitabiriwe n’abashoramari batandukanye, abahanzi hamwe n’abakemurampaka nyir’izina.

Kwizera Christella washinze ikigo cyitwa Water Access Rwanda

Umwe mu bakemurampaka, Nick Jonas ugize itsinda ry’abahanzi bavukana bitwa The Jonas Brothers ni we watangaje uwatsinze, avuga ko uwarushije abandi amajwi ari Kwizera Christelle umunyarwandakazi washinze ikigo cyitwa Water Access Rwanda cyigeza amazi asukuye ku baturage benshi.

Uretse igihembo yahawe cya Cisco Youth Leadership Award, Kwizera Christelle yanahawe kandi akayabo k'amafaranga angana na $250,000 azamufasha gukomeza kwagura ikigo cye cya Water Access Rwanda.

Mu ijambo rye Kwizera Christelle ubwo yakiraga iki gihembo yagize ati ”Ndashimira Global Citizen Prize kuba barahaye agaciro ibikorwa dukora byo kugeza amazi asukuye ku baturage, tuzakomeza tuyageze ku mubare w’abantu benshi kugeza kuri miliyoni”.


 Kwizera Christelle watsindiye Cisco Youth Leadership Award

Ikigo cya Water Access Rwanda kimaze kugeza amazi asukuye neza ku bantu batari bacye. Kwizera Christella wakoze uyu mushinga afite imyaka 20 arifuza kugeza amazi meza ku bantu bangana n’ibihumbi magana arindwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND