RFL
Kigali

The Ben, Melodie, Mbonyi na Gahongayire batahiye aho mu bihembo bya African Entertainment Awards USA byasaranganyijwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2020 10:29
0


Abahanzi nyarwanda The Ben, Bruce Melodie, Israel Mbonyi na Gahongayire batahiye aho mu bihembo bikomeye bya African Entertainment Awards USA 2020 byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020.



Ibihembo African Enterntainment Awards ni ngaruka mwaka kuva mu 2015 ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere. Hatangwa ibihembo bigera ku 30 mu gihe cy’iminsi ibiri mu Mujyi wa New Jersey muri Amerika.

Ibihembo bya AEAUSA bihabwa abantu mu ngeri zinyuranye barimo abanyamuziki, ba rwiyemerezamo, abanyapolitiki n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco n'ibindi.

Ibi bihembo biri mu byiciro 26 birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka, icy’indirimbo ifite amashusho meza, icy’umuhanzi mushya, umuhanzikazi mwiza mu burasirazuba n’Uburengerazuba bwa Afurika n’ibindi.

Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byasaranganyijwe kuko nta muhanzi wigeze wegukana ibihembo birenze bitatu. Master KG ni we wegukanye ibi bihembo bibiri, abandi bagiye begukana igihembo kimwe.

Uyu muhanzi yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’uyu mwanka abicyesha indirimbo ye ‘Jerusalema’ yabaye idarapo ry’umuziki we ndetse n’icy’umuhanzi mushya.

The Ben na Bruce Melodie bari bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika [Best Male Artist-East/South/North Africa], aho cyegukanwe n’umunya-Tanzania Rayvanny. 

Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bari bahataniye ibihembo mu cyiciro cy’umuramyi mwiza, aho umunya-Nigeria Sinach wataramiye i Kigali mu mwaka wa 2018 ari we wegukanye iki gihembo muri iki cyiciro.

Umunyamakuru wa B&B Fm –Umwezi, David Bayingana yari ahataniye igihembo mu cyiciro cy’uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga [Best Influencer]. Cyegukanwe n’uwitwa The Hot Jemaho.

Eric Omondi yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umunyarwenya mwiza wigaragaraje mu Burasirazuba bwa Afurika. Diamond Platinumz yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo.

Igihembo mu cyiciro cy’abahanzi bakoranye indirimbo cyegukanwe na Beyonce na Shatta Wale babicyesha indirimbo bakoranye bise ‘King Already’.

Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya African Entertainment Awards USA 2020:

1. Best Male Artist: Diamond platinum

2. Best Female Artist: Nandy

3. Best Hip Hop/Rap Artist: Elgrande Toto

4. Hottest Group: Sauti Sol

5. Best Collaboration: Beyonce ft Shatta Wale King Already

6. Best Music Video: Burnaboy –Anybody

7. Entertainer of theYear: Eddy Kenzo

8. Best Dancer/Group: Fire K Stars

9. Best DJ: DJ Sinyorita

10. Best Francophone Artist: Soul Bangs

11. Best Palop Male Artist: Mr Bow

12. Best Palop Female Artist: Yasmine

13. Best New Artist: Laycon

14. Song of the Year: Master KG Jerusalema

15. Best Upcoming/Local Artist: KG

16. Best Male Artist -Central/ West Africa: Stonebwoy

17. Best Male Artist -East/South/North Africa: Rayvanny

18. Best Female Artist-Central/ West Africa: Yemi Alade

19. Best Female Artist -East/South/North Africa: Zahara

20. Best African Comedian: Eric Omondi

21. Best Gospel Artist: Sinach

22. Best Blogger/ Influencer: The Hot Jem

23. Best Dance Hall Artist: Winky D

24. Best Host TV/ Radio: Douglas Lwanga


Umuhanzi The Ben ntiyahiriwe mu bihembo byatanzwe mu ijoro ry'iki Cyumweru

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yari ahataniye igihembo mu cyiciro cyegukanwe n'umunya-Nigeria Sinach







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND