Abahanzi nyarwanda The Ben, Bruce Melodie, Israel Mbonyi na Gahongayire batahiye aho mu bihembo bikomeye bya African Entertainment Awards USA 2020 byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020.
Ibihembo African Enterntainment Awards ni ngaruka mwaka kuva mu 2015 ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere. Hatangwa ibihembo bigera ku 30 mu gihe cy’iminsi ibiri mu Mujyi wa New Jersey muri Amerika.
Ibihembo bya AEAUSA bihabwa abantu mu ngeri zinyuranye barimo abanyamuziki, ba rwiyemerezamo, abanyapolitiki n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco n'ibindi.
Ibi bihembo biri mu byiciro 26 birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka, icy’indirimbo ifite amashusho meza, icy’umuhanzi mushya, umuhanzikazi mwiza mu burasirazuba n’Uburengerazuba bwa Afurika n’ibindi.
Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byasaranganyijwe kuko nta muhanzi wigeze wegukana ibihembo birenze bitatu. Master KG ni we wegukanye ibi bihembo bibiri, abandi bagiye begukana igihembo kimwe.
Uyu muhanzi yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’uyu mwanka abicyesha indirimbo ye ‘Jerusalema’ yabaye idarapo ry’umuziki we ndetse n’icy’umuhanzi mushya.
The Ben na Bruce Melodie bari bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika [Best Male Artist-East/South/North Africa], aho cyegukanwe n’umunya-Tanzania Rayvanny.
Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bari bahataniye ibihembo mu cyiciro cy’umuramyi mwiza, aho umunya-Nigeria Sinach wataramiye i Kigali mu mwaka wa 2018 ari we wegukanye iki gihembo muri iki cyiciro.
Umunyamakuru wa B&B Fm –Umwezi, David Bayingana yari ahataniye igihembo mu cyiciro cy’uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga [Best Influencer]. Cyegukanwe n’uwitwa The Hot Jemaho.
Eric Omondi yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umunyarwenya mwiza wigaragaraje mu Burasirazuba bwa Afurika. Diamond Platinumz yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo.
Igihembo mu cyiciro cy’abahanzi bakoranye indirimbo cyegukanwe na Beyonce na Shatta Wale babicyesha indirimbo bakoranye bise ‘King Already’.
Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya African Entertainment Awards USA 2020:
1. Best Male Artist: Diamond platinum
2. Best Female Artist: Nandy
3. Best Hip Hop/Rap Artist: Elgrande Toto
4. Hottest Group: Sauti
Sol 5. Best Collaboration: Beyonce
ft Shatta Wale –King Already 6. Best Music Video: Burnaboy
–Anybody 7. Entertainer of theYear: Eddy
Kenzo 8. Best Dancer/Group: Fire
K Stars 9. Best DJ: DJ
Sinyorita 10. Best Francophone Artist: Soul Bangs 11. Best Palop Male Artist: Mr Bow 12. Best Palop Female Artist: Yasmine 13. Best New Artist:
Laycon 14. Song of the Year: Master
KG –Jerusalema 15. Best Upcoming/Local Artist: KG 16. Best Male Artist -Central/
West Africa: Stonebwoy 17. Best Male Artist -East/South/North
Africa: Rayvanny 18. Best Female Artist-Central/
West Africa: Yemi Alade 19. Best Female Artist -East/South/North
Africa: Zahara 20. Best African Comedian: Eric Omondi 21. Best Gospel Artist: Sinach 22. Best Blogger/ Influencer: The Hot Jem 23. Best Dance Hall Artist: Winky D 24. Best Host TV/ Radio: Douglas
Lwanga
Umuhanzi The Ben ntiyahiriwe mu bihembo byatanzwe mu ijoro ry'iki Cyumweru
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yari ahataniye igihembo mu cyiciro cyegukanwe n'umunya-Nigeria Sinach
TANGA IGITECYEREZO