RFL
Kigali

Seraphim Day 2020: Hongeye gutegurwa igikorwa ngarukamwaka cyo gutanga amaraso no gusangira Noheli n'abarwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2020 10:29
0


Korali Seraphim Melodies ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Kacyiru, igiye gukora ku nshuro ya 7 igikorwa cyayo ngarukamwaka yise 'Seraphim Day' cyo gutanga amaraso no gusura abarwayi. Ni igikorwa cy'urukundo bakora buri mwaka mu rwego rwo gusangira Noheli n'abarwayi barembeye mu bitaro.



Nyuma y'amazi 8 insengero nyinshi zidakora kubera Covid-19  n'ibikorwa bihuza abantu benshi bitemewe, amakorari nayo yarahungabanye ndetse imishinga myinshi irasubikwa, ariko Seraphim Melodies bakomeje kuzirikana ko ari ibikoresho by'Imana. Hashize imyaka 7 iyi korali itanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro, ibintu byaje gutuma inahabwa igihembo cya Sifa Reward mu kuyishimira byimazeyo.

"Turi ibikoresho by'Umwami, byaremewe kubaka ubwami bwe, bidutera ishema n'ibyishimo, kukubera ibikoresho mwami"! Aya ni amagambo agize imwe mu ndirimbo zikunzwe za Seraphim Melodies, ariko kandi akaba n'izingiro ry'ivugabutumwa rizana impinduka mu mibereho y'abemera Kristu Seraphim Melodies yubakiyeho nk'uko ari umurongo mugari w'itorero rya AEBR iyi korali ibarizwamo. 


Seraphim Melodies ubwo yashyikirizwaga igikombe cya Sifa Reward ku bw'igikorwa cy'urukundo ikora cyo gutanga amaraso ku barwayi

Jean Claude Bakurikiza Perezida wa Seraphim Melodies yabwiye InyaRwanda.com ko "Haba mu bihe bikomeye nk'ibi by'icyorezo gihangayikishije isi dukomeza kubwira abantu ubutumwa bwiza buhumuriza imitima kugira ngo abantu batareka Imana bakagira ngo niyo yabaretse, nk'uko no mu bihe byiza dukomeza kwibutsa abantu ko Yesu abakunda ngo batadamarara bakibagirwa Imana". 

Yakomeje agira ati "Ariko by'umwihariko mu bihe bya Noheli n'umwaka mushya turushaho kuzirikana abo iyi minsi isanze mu bitaro tukabasura tukabagenera impano tubashije gukusanga zivuye mu baririmbyi, abakirisitu, inshuti n'abagiraneza bumva uyu murimo Seraphim Melodies ikora". 

Bakurikiza yatangarije InyaRwanda.com ko Seraphim Day yo muri uyu mwaka izaba tariki 24/12/2020. Saa Tatu za mu gitondo hazabaho igikorwa cyo gutanga amaraso kizabera kuri AEBR Kacyiru (MINAGRI) hanyuma Saa Munani zuzuye bajye gusura abarwayi ku bitaro banabashyiriye ubufasha bitandukanye. Ku bijyanye n'igitaramo bajyaga bakora yavuze ko kitazaba kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. Yongeye ho ko bari kureba uko bazagikora bifashishije ikoranabuhanga.

Yasobanuye ikibatera gutanga amaraso muri Seraphim Day, avuga ko iyo bibutse urukundo Kristo yakunze abari mu Isi akabacunguza amaraso ye, bibasunikira nabo guha impano indembe zo kwa muganga. Ati "Kwibuka urukundo Yesu Kristo yadukunze, bidutera kwitanga, tugatanga n'iyi mpano iruta izindi kandi utabona aho uyigura hatagize uyitanga ku bushake, impano y'amaraso ahabwa indembe".

Yashimiye byimazeyo abantu bose bakomeje gushyigikira 'Seraphim Day'. Ati "Dukomeje kandi gushimira abadufasha, ikigo cy'igihugu cyo gutanga amaraso RBC-NCBT, Ishyirahamwe ry'amatorero y'aba Batiste mu Rwanda, abakirisitu, abagiraneza batandukanye, n'itangazamakuru rudahwema kutuba hafi". Yasoje yifuriza abantu bose kuzagira 'Umwaka mushya muhire w'amahoro n'imigisha mu 2021'.


Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND