RFL
Kigali

Niwe Desire watangiriye umuziki muri 'Secular' yitwa The Zero yasohoye indirimbo nshya ya Gospel yise 'Murikira'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2020 7:57
0


HARERIMANA Desire [Niwe Desire] ni umuhanzi umaze imyaka 10 mu muziki nyarwanda, akaba yarawutangiriye mu ndirimbo zisanzwe, nyuma yaho ahagana mu 2015 akaza kwakira agakiza agatangira kuririmba izihimbaza Imana. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Murikira'.



Niwe Desire atuye mu mujyi wa Kigali muri Nyamirambo. Iyi ndirimbo nshya yashyize hanze ni iya kaze mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana. Asobanura urugendo rwe rw'umuziki, Niwe Desire yabwiye InyaRwanda.com ati "Maze imyaka icumi muri muzika, natangiriye muri secure (indirimbo zisanzwe, kuva 2009 kugeza 2015), nkaba naratangiriye i Huye mu gihe cya ba Maurix wari ufite studio i Huye".

Yakomeje ati "Muri bya bitaramo bya ba Tom Close nararirimbaga, nari nzwi ku izina rya The zero. Niyo nakoresha mu buhanzi. Nkaba nkora muzika ngamije kubwiriza ubutumwa bufasha abantu kuva mu byaha no kudacogora ku bamaze gutangira inzira yo gukiranukira Imana ndetse no kwibutsa abantu urukundo Imana rugaragarira muri Kristo".

Ati "Ikindi ntuvuze kuri iyi ngingo ni uko naje kwakira agakiza mu 2015, ariko mara imyaka 4 ndi gusenga ngo Imana impishurire aho umuhamagaro wanjye uri, niba nzakomeza kuririmba cyangwa nakorera Imana mu bundi buryo. Ni bwo naje gukomeza kumva ijwi ry'Imana rimbwira ko nzayikorera ivugabutumwa mu ndirimbo. Nibwo naje gusubira muri studio nyuma yo gukizwa, mu 2019 nsohora indirimbo yitwa NIWE ari nayo nakuyeho izina nkoresha mu murimo w'uburirimbyi rya 'NIWE Desire'.


Niwe Desire amaze imyaka 10 akora umuziki

Yavuze ko indirimbo ye nshya 'Murikira' ari isengesho ry'umukristo ushaka kumurikirwa na Kristo. Ati "Indirimbo 'Murikira' ni indirimbo y'isengesho ry'umukristo ushaka kumurikirwa na Kristo kugira ngo nahura n'ibihe bimugoye Kristo azamufashe kubicamwo amahoro, cyane cyane ibihe byatuma umukriso yihakana Imana".

Niwe Desire yifuza ko umwaka wa 2021 wazarangira yarashyize hanze album ye y'indirimbo z'amashusho, ati "Nifuza ko umwaka utaha wa 2021 wazarangira nshyize hanze album y'indirimbo zifite amashusho Imana nimfasha nkabona ubushobozi. Ikindi nifuza kuzajya ntegura ama road concert y'ivugabutumwa (ibitaramo byo ku muhanda) mu gihe kizaza aho Uwiteka azanshoboza kugera. Sinzi igihe bizatangirira ariko biri mu byo nsengera".

Indirimbo 'Murikira' ya Niwe Desire yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Sam umwe mu baproducer b'abahanga ukorera muri studio ye bwite yitwa River Studio. Yavuze ko uyu mu producer yamumenye kubera umuhanzi Dominic Ashimwe wamutangiye ubuhamya bwiza. Ati "Producer Sam namumenye ari uko numvise Dominic amuvuzeho, turi muri concert ya Bosco Nshuti yari yabereye muri Serena hotel". 

"Numva umutima umpase kujya gusura studio ye, tuganiriye numva afite ibitekerezo byiza byazamfasha kugera ku ntego zanjye, kuko numvaga nshaka producer ugira gahunda kandi niko namusanze. Ikindi nakunze uko akora akazi ke agira gahunda, kandi nta kavuyo kaba muri studio ye. Ibyo byatumye dukomeza gukorana kugeza na n'ubu".


Niwe Desire uri gukorerwa indirimbo na Producer Sam yihaye intego y'uko 2021 izarangira yashyize hanze album y'amashusho

REBA HANO INDIRIMBO 'MURIKIRA' YA NIWE DESIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND