RFL
Kigali

Ikiganiro na Bee Rosen umwongerezakazi uririmba indirimbo nyarwanda mu kinyarwanda cyumutse, yifuza kugera bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2020 7:58
0


Umuziki ni ururimi rwihariye rwumvwa n'amahanga atandukanye. Hari abakunda ibihangano by'umuhanzi nyamara batumva ururimi aririmbamo bikabatera kwiga urwo rurimi nk'uko umukobwa witwa Bee Rosen wo mu Bwongereza byamugendekeye ubu akaba ai umufana ukomeye w'umuziki nyarwanda.



Bee Rosen w'imyaka 22 y'amavuko, amaze igihe kinini agaragaza urukundo afitiye muzika nyarwanda aho akunze kugaragariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ko yafashwe bugwate n'umuziki w'abanyarwanda, akabigaragaza aririmba mu Kinyarwanda indirimbo nyarwanda iba igezweho. Ni ibintu akora ubona bimurimo ndetse abifitiye urukundo rwinshi. 

Indirimbo z'abahanzi nyarwanda Bee Rosen amaze kugaragara aririmba mu kinyarwanda cyumutse harimo; Beautiful ya Meddy Ft Sat-B, Ngirente ya Amalon, Ifarasi ya Davis D, For Real ya Igor Mabano Ft The Ben, Atansiyo ya Platini P, Abu Dhabi ya Bruce Melodies, Ikanisa ya The Mane artists Ft Badrama, Imbeba ya Papa Cyangwe Ft Igor Mabano, n'izindi nyinshi. Izi zose yagaragaye aziririmba mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ( @beerosen ).

REBA HANO BEE ROSEN ARIRIMBA 'IFARASI' YA DAVIS D

Ibi byatumye InyaRwanda.com imushakisha tuganira nawe, adutangariza byinshi birimo uko yatangiye kwiyumvamo umuziki wo mu Rwanda, abahanzi nyarwanda akunda cyane, indirimbo nyarwanda akunda cyane, n'ibindi. Yavuze ko n'ubwo akunda cyane muzika nyarwanda, ataragera na rimwe mu Rwanda, ari nayo mpamvu ahorana amatsiko menshi yo kuzasura u Rwanda akirebera ibyiza birutatse.


Bee Rosen ni umukunzi ukomeye w'umuziki nyarwanda

Deborah Rosen [Bee Rosen] yabwiye INYARWANDA ko ari Umwongereza, utuye mu gace k'ubushyuhe bwinshi mu Majyepfo y'u Bwongereza. Yavuze ko akiri ingaragu, akaba ari umunyeshuri wiga ibijyanye n'umuziki (Bel Canto Opera singer). Umuziki uba mu maraso ye dore ko ku myaka 6 y'amavuko ari bwo yatangiye kuwukunda, akaba ari nabwo yinjiye bwa mbere muri Orchestre aho yacurangaga 'Violin'.

Yakomeje gukunda umuziki, ari nako akunda injyana zitandukanye, nyuma atangira no kuririmba. Intego ye ni ukuzana ubumwe mu bantu yifashishije intwaro y'umuziki. Yanavuze ko vuba cyane ateganya gutangira gusohora indirimbo ze bwite na cyane ko ari umunyamiziki uri no kubyiga muri Kaminuza. Ati "Intego yanjye ni ukuzana ubumwe mu bantu biciye mu muziki. Umuziki ufite umwihariko mwiza wo kuzana ibyiza cyane mu bantu bose. Nifuza gukora indirimbo zanjye za mbere mu 2021".

Bee Rosen yabwiye umunyamakuru ko amaze imyaka 6 akunda muzika nyarwanda, akaba akoresha imbuga nkoranyambaga mu guhura n'abantu bakunda muzika nyarwanda. Ati "Mu by'ukuri nkunda umuziki wo mu Rwanda. Ndatekereza, natangiye kuwukunda mu myaka 6 ishize. Nkoresha konti yanjye ya Instagram mu guhura n'abantu baryoherwa nabo n'umuziki nyarwanda".

Mu myaka 6 amaze akunda umuziki wo mu Rwanda, twamubajie abahanzi akunda cyane kugeza uyu munsi, ku isonga ahashyira Meddy. Ati Birakomeye (kuvuga abahanzi akunda) kuko hari abahanzi benshi beza cyane (baririmba neza), navuga ko numvise kandi nishimira cyane Marina Deborah, Sunny, The Ben, Bruce Melody na Meddy ari nawe nkunda cyane". Indirimbo nyarwanda akunda kurusha izindi, yavuze ko ari; 'Ikanisa' ya The Mane Artists Ft Badrama, 'Kungola' ya Sunny Ft Bruce Melodie na 'Calorina' ya Meddy.

Se, wasuye u Rwanda mu bihe byashize ni we wamukundishe u Rwanda


Bee Rosen yadutangarije ko yatangiye gukunda u Rwanda n'umuziki warwo, biturutse kuri se wamukundishije iki gihugu nyuma yo kugisura mu myaka yatambutse. Ni nawe wagiye amwigisha byinshi ku Rwanda. Inshuti Se yakuye mu Rwanda ni zo zigishije uyu mukobwa Ikinyarwanda. Ati "Papa yasuye u Rwanda ahakura inshuti nyinshi zabanye natwe mu Bwongereza ubwo nari umwana. Banyigishije byinshi ku Rwanda ndetse n'Ikinyarwanda". Yabashimiye mu buryo bukomeye kuba baramwigishije ururimi rwiza rw'Ikinyarwanda.

REBA HANO BEE ROSEN ARIRIMBA 'CAROLINA' YA MEDDY

Bee Rosen yakomeje avuga ko iyo yumvise ururimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'indirimbo nyarwanda bimwibutsa inshuti ze twavuze haruguru. Ati "Niyo mpamvu ndi gutangira kwiga Ikinyarwanda". Twamubajije ikintu akundira u Rwanda, avuga ko ari ubwiza nyaburanga, akomoza kuri Pariki y'Ibirunga n'Ikiyaga cya Kivu. Ati "Ni ubwiza nyaburanga. Ntabwo ari buri gihugu gifite umugisha wo kugira Pariki nziza y'igihugu ndetse n'ibirunga. Papa akunda cyane ikiyaga cya Kivu no ku nkengero yaho".

Bee Rosen yavuze ko atarasura u Rwanda na rimwe, gusa ngo ni ibintu yifuza cyane. Ati "Ntabwo ndasura u Rwanda, ariko ndabyifuza cyane. Mba nararusuye uyu mwaka muri 'summer' iyo icyorezo cya Coronavirus kitambuza kuza". Yavuze ko u Rwanda rufite umuziki ukomeye kandi muri rusange umuziki ukaba uhinduka ibikorwa mpuzamahanga. 

Bee Rosen yatangaje iturufu yafasha umuziki nyarwanda kwamamara ku Isi


Ku bijyanye n'iturufu abona yateza imbere mu muzika nyarwanda, Bee Rosen yavuze ko ari byiza kugira umwihariko kandi ukawukomeraho. Yatanze ingero z'aho umuziki watangiye ari muto, ariko nyuma ukaza kuvamo abahanzi b'ibyamamare. Ati "K-Pop (Umuziki wa pop ukomoka muri Koreya y'Epfo) wigeze kuba muto cyane, ariko vuba aha, BTS na BlackPink babonye ibyamamare mpuzamahanga. Nizera ko buri muntu akomeje ku mwihariko we kuko ababyumva bari hanze!".

Nyuma yo kudutangariza ko mu mwaka wa 2021 atangira gukora indirimbo ze bwite, twamubajije abahanzi nyarwanda yakwifuza gukorana nabo indirimbo bitewe n'uko akunze kugaragaza ko akunda cyane umuziki wabo, ku isonga ahashyira Queen Cha kuko afite ijwi ryiza cyane. Ati "Hari abahanzi benshi beza ariko ndatekereza ko Queen Cha afite ijwi rishimishije rwose guhuza".

Ku rwego rw'isi, Bee Rosen yadutangarije ko akunda cyane umuziki wa BTS na Ariana Grande. Muri Afrika, yavuze ko hari abahanzi benshi beza, gusa ku mwanya wa mbere akaba akunda Eddy Kenzo nk'umuhanzi w'umuhanga wagumye ku mwimerere we. N'ubwo akunda abaraperi benshi, yavuze ko Sarkodie wo muri Ghana ari we muraperi yemera cyane. Indirimbo y'ibihe byose kuri we, yavuze ko ari 'Not today' ya BTS.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, twamubajije ku ndirimbo 'Carolina' ya Meddy aherutse kugaragara arimo kuririmba, adutangariza ko yayikunze cyane. Ati "Carolina ya Meddy irashimishije cyane. Indirimbo ifite urufunguzo ruto, ifite uburyohe muri yo. Ni indirimbo ibyinitse". Yasoje asaba Meddy gukomeza gushimisha abakunzi be mu muziki mwiza, ati "Ngize icyo nasaba Meddy ni ukumusaba gukomeza kudushimisha mu muziki mwiza".


Bee Rosen afite amatsiko menshi yo kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere


Ajya anyuzamo akanandika mu Kinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga

KANDA HANO UREBE BEE ROSEN AVUGA KU MUZIKI NYARWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND