RFL
Kigali

Irushanwa The Next Pop Star ryasubitswe ku munota wa nyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2020 15:09
2


Irushanwa rigamije kuzamura umuziki w’u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga rya The Next Pop Star ryasubitswe habura iminsi itandatu ngo hamenyekanye umunyempano w’umunyamuziki wihariye uryegukanye ahembwe miliyoni 50 Frw.



Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu Rwanda. Abaritegura kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, basohoye itangazo bavuga ko risubitswe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. 

Ejo ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, abanyempano batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa berekeje mu mwiherero ‘Boot Camp’ i Nyarutarama.

Abategura iri rushanwa bavuze ko uyu mwiherero wagomba kugeza ku wa 24 Ukuboza nawo wahagaritswe. Ndetse ko ibirori byo ku wa 26 Ukuboza 2020 byari biteganyijwe kwerekanirwamo uwegukana irushanwa nabyo byasubitswe.

Bavuze ko mu mwiherero hari kuberamo ibikorwa bitandukanye bigamije gukarishya impano z’aba batandatu, ariko bitewe n’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima asaba ko abantu bahana intera muri iki gihe mu kwirinda Covid-19, bahisemo gusubika ibi bikorwa.

Abategura The Next Pop Star bavuze ko bagiye gukomeza gukorana n’inzego zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Rwanda Music Federation n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC kugira ngo barebe aho ibintu byerekeza mbere y’uko basubukura iri rushanwa.

Muri iki Cyumweru ni bwo abategura iri rushanwa batangaje abahanzi barimo Gisa Cy’Inganzo, Ish Kevin bageze mu cyiciro cya nyuma muri The Next Pop Star.

Abahanzi batandatu barimo abakobwa babiri n’abahungu bane ni bo bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa The Next Popstar, rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’inganzo wakunzwe mu ndirimbo ‘Uruyenzi’, Yannick Gashiramanga, Isk Kevin usanzwe uzwi mu muziki, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyabanjirije iki.

Aba batandatu batangajwe bavuye muri 20 bahatanye ku wa 07 Ukuboza 2020 bari barimo Hirwa Irakoze Honorine, Sammy Yvan Uwikunda wamenyekanye cyane muri Symphony Band, Nyatanyi Tuyisenge David, Kibatega Jasmine, Yannick Gashiramanga, Mahoro Ines, Muhirwa Issa [Maylo] umwe mu baraperi bakomeye bo mu Karere ka Musanze.

Harimo kandi Ish Kevin, Eric Ntwari, Marina ubarizwa muri The Mane [Wamaze gusezera mu irushanwa], Rwamukwaya Theo Blaise, Cyubahiro Serge uzwi muri Neptunez Band, Bampire Joie, Gisa Cy’Inganzo, Mubiligi Allelua Pierrine, Kenny Kshot, Milly, Cyiza Jackson na Gihozo Credo Santos.

The Next Popstar ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzegukana iri rushanwa azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Milioni 50 Frw. Ni mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na Kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

Abahanzi 6 bageze mu cyiciro cy'irushanwa The Next Pop Star riri kuba ku nshuro ya mbere

Irushanwa The Next Pop Star ryasubitswe kubera Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Regis 3 years ago
    Batinya ubujura bakoreye Sammy none bati corona. Abo bagabo nabimitwe twabavumbuye kareee
  • Gajuve3 years ago
    Ese ubundi mwajyaga hehe ? Ingamba igihe zafatiwe ntabwo mwari mubizi,cyangwa nuburiganaya bwanyu bwamenyekanye iyo mugiye nibyo mugiye kurimanganyirizayo.





Inyarwanda BACKGROUND