RFL
Kigali

Amandine Petit yambitswe ikamba rya Miss France 2021 mu birori bititabiriwe n’abafana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2020 11:02
0


Umukobwa witwa Amandine Petit w’imyaka 23 y’amavuko yambitswe ikamba rya Miss France 2021, asimbura Clémence Botino mu birori byabaye nta bafana bitabiriye bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe gikomeje kwica ibihumbi by’abantu.



Ni mu birori byabereye ahitwa Puy-du Fou mu Mujyi wa Vendée mu Bufaransa mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020. Uyu mukobwa wo mu gace Normandie  gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'Ubufaransa yambitswe ikamba ahigitse 29 bari bahataniye asimbura Clémence Botino Miss France 2020 wo muri Guadeloupe wari umaranye ikamba umwaka umwe.

Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Provence, April Benayoum, Miss Côte-d'Azur na Miss Lara Gautier. Anafite ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Base-Normandie n’ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Miss Normandy

Amandine Petit wambitswe ikamba asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza, aho yiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s mu bijyanye na ‘Management of Social Structures’. Ni umuforomokazi wifuza kuzayobora ibigo byita ku basheshakanguhe. Yihaye intego yo gukoresha ikamba yegukanye mu bushakashatsi ku buvuzi.

Amandine yanavuze ko ashaka kwerekana ko umugore afite imbaraga kandi ko yakora buri kimwe cyose ashatse. Yavuze ko yitabiriye iri rushanwa abigiriwemo inama na Malika Ménard wambitswe ikamba rya Miss France 2010.

Yavuze ibi nyuma y’uko Sophie wegukanye ikamba rya Miss France 1998 yari amubajije uburyo yasobanura umugore w’iki gihe. Ati “Ni umugore w’agaciro kanini kandi uhagarara ku ndangagaciro ze. Uyu munsi ndi imbere yanyu, ndi umugore utinyutse kandi ufite aho ashaka kugera.”

Nyuma yo kwegukana ikamba yashimye buri wese wamutoye agiriye icyizere inzozi ze ashaka kurotora. Yagaragiwe na April Benayoum wo mu gace pa Provence wabaye igisonga cya mbere na Lala Gautier wo mu gace Côte-d'Azur ka wabaye igisonga cya kabiri.

Aurélie Roux wo muri Alsace wabaye igisonga cya Gatatu naho Lou-Anne Lorphelin wo mu gace ka Bourgogne yabaye igisonga cya kane. Uyu mukobwa yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza kuva mu 2015, kuko yitabiriye irushanwa rya Miss Normandine ariko ntiyabasha gutsinda.

Uyu mukobwa azahagararira u Bufaransa muri Miss Universe 2021 no muri Miss World 2021. Yabaye umukobwa wa karindwi wo mu gace ka Normandine wambitswe ikamba rya Miss France.

Ni ku nshuro ya 91 irushanwa rya Miss France riba rigatambuka kuri Televiziyo ya TF1. Ni ubwa mbere iri rushanwa ryabaye nta bafana bitabiriye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe. Abakobwa biyerekanye mu myambaro gakondo ndetse n’iyo gusohokana.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abegukanye ikamba rya Miss France mu bihe bitandukanye. Kari kagizwe na Muguette Fabris w’imyaka 80 y’amavuko wabaye umwarimu w’imibare wambitswe ikamba rya Miss France mu 1963. Hari kandi umunyarwandakazi Sonia Rolland wambitswe ikamba rya Miss France 2020, Elodie Gossuin, Miss Iris Mittenaere ufite ikamba rya Miss Universe 2016 n’abandi

Umuhango wo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba rya Miss France 2021 witabiriwe n’abantu 400 bagizwe n’abari bafite aho bahuriye n’iri rushanwa barimo abashyitsi 80 n’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na ba Nyampinga 11 b’u Bufaransa.

Abakobwa 29 bari bahataniye ikamba rya Miss France 2021 bagiye bapimwa Covid-19 buri munsi. Ndetse bagasabwa guhora bakoresha umuti wica udukoko uzwi nka ‘Hand Sanitizer’.

Amandine Petit w'imyaka 23 y'amavuko yambitswe ikamba rya Miss France 2021 avuga ko azagira uruhare mu bushakashatsi ku buvuzi

Clemence Botion Miss France 2020 wifurije ishya n'ihirwe mugenzi we wegukanye ikamba amusimbura

Umuhango wo guhitamo Miss France 2021 witabiriwe n'abantu 400 bari bafite aho bahuriye n'iki gikorwa gusa, nta bafana bitabiriwe bitewe na Covid-19

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye Miss France 2020 yabanje kwitunganya mbere y'uko yitabira irushanwa

Sonia Rolland yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss France 2021

Abakobwa bitabiriye Miss France n'abandi bagize uruhare muri uyu muhango bagiye bapimwa Covid-19

Miss Amandine Petit yambitswe ikamba na Clemence Botino yasimbuye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND