RFL
Kigali

Ngiye gukora umuziki utangaje mu 2021: Calvin Mbanda nyuma yo gusohora indirimbo 'Aba People' - VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:20/12/2020 11:28
0


Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic, ibi akaba ari nabyo byatumwe aba umwe mu bagize itsinda ry'abahanzi bari muri The Mane Label.



Mu kiganiro twagiranye na Calvin Mbanda yadutangarije ko kubera uburyo ari gukorana na The mane ndetse n'uburyo bamufata, nta yindi Label ateganya kujyamo cyane ko avuga ko nta n'indi ikora kuyirusha. Mbanda yatubwiye ko kuva yagera muri The mane nta mbogamizi n'imwe yari yahuriramo nayo cyangwa ikindi kintu cyose kimubangamira uretse nko gutekereza ibintu mu buryo butandukanye n'ubwa Management ariko nta mpamvu yari yabona yatuma avuga ko yava muri The mane.

Kugeza ubu The Mane irimo aba Producer babiri barimo Holy Beat na Rash Beat umwe mu ba Producer bashya bari gukora indirimbo nziza zirimo nk'iyitwa 'Aba People' ya Calvin Mbanda ndetse na 'Worokoso' ya Marina yafatanyije na Holy Beat. Mbanda afite indirimbo zitandukanye nka Simbazi, Aye, All I Need ndetse n'iyo aherutse gushyira hanze yise Aba People yasohoye mu buryo bw'amashusho.

Uretse izo ndirimbo, Mbanda yanagaragaye mu ndirimbo zahurijwemo ibyamamare (All Stars) za The mane nka; Ikanisa na Nari High ndetse akaba yaranagiye akorana n'abandi bahanzi barimo nka Shizzo bakoranye 'Mr Gatsiri' n'izindi afite zitarasohoka. 

Calvin Mbanda ubu niwe musore usigaye muri The Mane gusa akaba ari kumwe n'abakobwa babiri barimo Marina na Queen Cha. Uyu musore avuga ko aba bahanzikazi abafata nk'abavandimwe be kandi abisanzuraho kimwe nk'uko yisanzura kuri Badram Umuyobozi Mukuru wa The mane na Arsitide Gahunzire 'Manager' wa The Mane.


Mu bihembo uwegukanye irushanwa Mbanda yitabiriye yagombaga guhabwa, harimo no gusinyana amasezerano na The Mane, bakamufasha gukora indirimbo ku buryo zimubyarira inyungu. Gahunzire Aristide ushinzwe kurengera inyungu za The Mane yatangaje ko uyu musore yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire mu mwaka wa 2019, akaba azafashwa kuzamuka mu muziki ariko na we akagira inyungu yinjiza muri The Mane. 

Calvin yavuze ko n’ubwo yiyumvagamo impano yo kuririmba, atari yarigeze akora indirimbo ye mbere y'uko yinjira muri The Mane. Yadutangarije ko agiye gukora umuziki utangaje mu mwaka wa 2021. Mbanda John Calvin yavukiye i Kigali ku Kimisagara mu 1999, akaba umwana wa karindwi mu muryango avukamo. Nyuma yaho, Calvin n’abo mu muryango we baje kwimukira mu Karere ka Musanze aho yize kuva mu mashuri abanza. Amashuri yisumbuye yayarangije umwaka ushize wa 2018.


Abahanzi bo muri The Mane, Umuyobozi Mukuru wayo na Manager wayo

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CALVIN MBANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND